Mu gihe abagabo nka Jeff Bezos ukize kurusha abandi ku isi na Aliko Dangote ukize kurusha abandi muri Afurika bakunze kuvugwa, uyu munsi Kigali Today yabakusanyirije amakuru ku bagore b’abaherwe kurusha abandi muri Afurika.
Abasanzwe banywa divayi itukura (Red Wine/Vin Rouge), bazi ko ari byiza kuyinywa nyuma yo gufata ifunguro ryabo, cyangwa nyuma y’akazi nimugoroba, bakamenya ko ari isoko y’ibyishimo, ko ifasha mu kuruhuka no gutuma baseka n’ibindi byiza bayivugaho.
Indabo zigaragara mu bihe bitandukanye by’ingenzi mu buzima bw’abantu, nko mu birori byo kwizihiza isabukuru z’amavuko, mu gushyingura abitabye Imana, mu birori byo kurangiza amashuri, mu bukwe no mu bindi, ku buryo indabo zifite uruhare mu buzima bw’abantu bwa buri munsi.
Hari abantu bavuga ko bagize ibicuro, cyangwa bakabona ibindi bimenyetso kandi bakemeza ko ibyo ibicuro byabo cyangwa ibimenyetso byasobanuraga babibonye, cyangwa biteguye kubibona vuba.
Ni byiza kwishimana n’abantu mugaseka, ariko se mwari muzi ko guseka bifite akamaro gakomeye mu buzima bw’umuntu?
Abahanga mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ibyuma bisaka bishyirwa ku bibuga by’indege n’ahandi hari inzu zihurirwamo n’abantu benshi, bavuga ibitandukanye ku kuba byaba bigira ingaruka ku buzima bw’abantu cyangwa se ntazo.
Muri iyi minsi, hari ababyeyi benshi bahitamo gushyira imiti (produit) mu misatsi y’abana babo, kugira ngo inyerere, yorohe, isokoreke bitagoranye, hakaba n’ababyeyi bavuga ko iyo umwana afite imisatsi idefirije, ari bwo agaragara neza. Kigali Today yashatse kumenya niba kudefiriza umwana ari byiza cyangwa ari bibi, (...)
Mu gihe Itumba rya 2019 ryitezweho kuzarangwa n’imvura nyinshi, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iravuga ko hari imwe mu myitwarire, irimo no kugenda ku binyabiziga bidatwikiriye, ishobora kubakururira gukubitwa n’inkuba.
Mu gihe mu Rwanda usanga bamwe bafata ko umusore yagombye gushakana n’umukobwa aruta cg bari mu kigero kimwe, muri 2014, mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, umusore w’imyaka 23 witwa Mohamed Habimana yabengutse uwitwa Jeannette Kamagaju w’imyaka 60 y’amavuko abantu bamwe baravuga ngo ‘ishyano ryaguye’.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019, byari ibirori bikomeye mu itorero Methodiste Libre Paruwasi ya Mwito mu karere ka Nyamasheke u murenge wa Bushenge, ubwo hatahaga ubukwe budasanzwe bwa Sibomana Donath na Mukamuganga Monique, abantu bose batabasha guhisha amenyo uretse pasitori wabasezeranyije wenyine.
Bavuga ko umuntu runaka yayuye iyo, imikaya yo mu myanya mpumekero ye irambutse, bikarangwa n’uko umuntu yasama akinjiza umwuka mwinshi mu bihaha kandi atabiteguye, bigakorwa mu bice bitatu ari byo: kwinjiza umwuka mwinshi kandi bigafata igihe kirekire kiruta ibisanzwe, hagakurikiraho agahe gato umuntu asa nk’uretse (...)
Abana bakenera kunywa amazi kurusha n’abantu bakuru, kuko bo imibiri yabo iba igikura, kandi ikeneye amazi ahagije.
Hari abantu baba bari basanganywe imisatsi myiza, ibyibushye, ubona ko ifite ubuzima, nyuma y’igihe runaka, ukabona ya misatsi itangiye koroha bidasanzwe, ikajya ipfuka, uko umuntu asokoje akabona imisatsi myinshi yarandutse isigaye mu gisokozo.
Koza amenyo nibura inshuro ebyiri ku munsi, bikwiye kuba muri gahunda y’umunsi kuri buri wese, nk’uko abantu bagomba kurya kugira ngo babeho.
Abantu benshi bakunze kubira ibyuya mu birenge cyane cyane igihe bambaye inkweto zifunze, bamwe bikabaviramo kunuka mu birenge.
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Daily Mail, bugaragaza ko abantu bashakana bakiri mu myaka 20 bafite amahirwe yo gusinzira neza iyo batangiye kuba ibikwerere (imyaka 40), kandi ntibagire imihangayiko cyane (stress).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko Itorero ryo ku Mudugudu ryitezweho gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango no kurwanya guterwa inda kw’abangavu.
Izi mpera z’icyumweru zarimo ibikorwa byinshi by’imikino n’imyidagaduro kuburyo irinze irangira abantu bakiryohewe, ariko kandi abanyamerika bo bari mu marira kubera urupfu rw’uwahoze ari perezida wabo.
Imbwa yitwa Sully yafashaga George Hurbert Walker Bush wabaye Perezida wa 41 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yashenguwe n’urupfu rwe, aho yagaragaye iryamye iruhande rw’isanduku irimo umurambo w’uwo mugabo uherutse kwitaba Imana.
Umukecuru witwa Nyirabidahirika Rissa utuye mu Mujyi wa Muhanga, arashinja abakobwa babiri babana mu itsinda ryiyise Abanyakabera kumubangamira, ngo bashaka kumusenga nk’Imana yabo.
Umuhanzi Manowa, ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana zizwi ku izina rya "Gospel", mu ruhando rwa muzika.
Nyir’amaso yerekwa bike, ibindi akirebera. Irebere uyu muzungu wanyuzwe n’imbyino Gakondo z’Abanyarwanda, akanafata umwanya wo kwiga kuzibyina, ku buryo ubu azibyina zigata izazo.
Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko iwabo hari abashakanye bashyamirana biturutse ku bagabo bareba firime z’abakora imibonano mpuzabitsina, bashaka kuzigana ntibabyumvikaneho n’abagore babo.
Ibi bivugwa n’umuryango RWAMREK urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abawugize batangiye gukorana n’amadini, kugira ngo ayo magambo ahabwe ibisobanure bya nyabyo.
Abanyarwanda bavuga ko ukena ufite itungo rikakugoboka. Ariko ushobora no kugira impano runaka, ikakugoboka igihe uhuye n’ikibazo runaka cy’ingorabazi.
Intumwa Gitwaza akaba Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, akunze kuvugwaho ibintu byinshi bimwe biri byo n’ ibindi biba bigamije kumusebya, bitewe n’imibanire ye, n’abo bakorana uwo bita umurimo w’Imana.
Emmanuel Mugisha uzwi cyane ku izina rya Kibonge muri Filime y’urwenya ya Seburikoko, Ni umugabo wa Umutoni Jaqueline, nk’ uko byemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye.
Pasiteri Rutayisire Antoine yakanguriye bagenzi be b’abapasiteri ndetse n’abigisha muri rusange, kujya babanza kweza imitima yabo, bagakiranuka nabo ubwabo, mbere yo kujya kwigisha abakirisitu bashinzwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bukomeje gusaba abaturage kwirinda kugura no kugurisha amafi mu masoko, nyuma yuko habonetse amafi menshi yapfuye mu ruzi rwa Mukungwa.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu , i Nyamirambo ahitwa mu Rwampara, habereye impanuka itangaje, aho imodoka yagurutse ikagwa hejuru y’igikoni cy’umuturage utuye hepfo y’Umuhanda. Ibi byatangaje benshi babonaga iyi modoka hejuru y’inzu, bakavuga batebya ko imodoka z’i Nyamirambo zisigaye zigana inyoni kuguruka.