Muri iki gihe, hari abagore bakunze kwambara imiringa cyangwa imikufi ku bice bitandukanye by’imibiri yabo, aho usanga hari iyambarwa mu ijosi, ku mazuru, ku matwi, ku maboko, ku mukondo, mu rukenyerero, ndetse no ku maguru.
Abageni benshi bashyingiwe n’idini, bakunze kurangwa no kwambara agatimba kaba gatwikiriye umutwe kagahisha isura n’inyuma mu bitugu. Iyo myemerere benshi bagaragaza ko batazi icyo isobanuye ndetse n’aho byaturutse. Gusa abayobozi b’amadini bo bahamya ko agatimba gasobanura ubusugi.
Leta ya kenya igiye kuba igihugu cya mbere kigiye gukora ibarura ridasanzwe ryo kumenya abantu bavukanye ibitsina bibiri bamwe bita ‘Ibinyabibiri’.
Inzobere mu bijyanye no kubaga amagufa Dr. Jonathan Cluetts avuga ko indwara yo gupfa ku dutsi dutembereza amaraso mu ntoki izwi nka (ring avulsion) iterwa n’impeta ikanyaze ishobora gutuma ucibwa urutoki.
Konsa umwana inshuro nyinshi ni ingenzi ku buzima bw’umwana ndetse na nyina, kuko bituma amashereka yiyongera, umwana akagira ubudahangarwa mu mubiri, ndetse n’umubyeyi ubikoze neza bikaba byamufasha kudakurikiza umwana we vuba, ibyo bita gusamira ku kiriri.
Iyo umubyeyi amaze kubyara, usanga ahangayikishijwe no kubona amashereka kugira ngo umwana abashe kubona ibimutunga cyane cyane ko amabwiriza y’ubuzima avuga ko umwana atungwa n’amashereka gusa mu mezi atandatu ya mbere.
Abashakashatsi bo muri kaminuza y’igihugu ya Motilal Nehru mu Buhinde mu ishami rishinzwe ubutabire basanze utubuto tuba mu rubuto rwa pomme (Apple) twaba dufite uburozi bwakwica.
Mu muco nyarwanda birasanzwe ko umubyeyi ashobora kurera umwana atabyaye bitewe n’impamvu zinyuranye, cyane cyane iyo asizwe n’umuntu wo mu muryango wapfuye, cyangwa se watawe n’uwamubyaye.
Amata ni ikinyobwa gikundwa n’abantu benshi, hakaba n’abandi bavuga ko amata y’inka yaba ari mabi ku buzima bw’abantu.
Mu miryango myinshi, iyo bafite umwana unyara ku buriri arengeje imyaka 5 usanga bamuhoza ku nkenke, bityo umwana nawe bikamutera ipfunwe ndetse bikaba byanamuhungabanya.
Isake nyirayo yise Maurice yajyanywe mu rukiko rwo mu Bufaransa kubera impagarara iteza mu baturanyi iyo ibitse mu rukerera.
Hari indwara ifata inzara cyane cyane izo ku mano, mu gifaransa ikaba yitwa ‘l’onychomycose’ cyangwa se ‘mycose des ongles’. Nk’uko tubikesha urubuga http://www.doctissimo.fr, iyo ndwara iterwa na za bagiteri zigenda zikibika mu nzara.
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, bavumbuye uburyo bwo gukora burete (boulettes) zirimo imboga rwatsi, karoti n’ibitunguru.
Hari abantu bibaza niba kurya imineke byaba bifite akamaro kurusha uko umuntu yarya ibitoki bitetse. Ibyo ni byo Kigali Today yifuje gusubiza uyu munsi, yifashishije imbuga zitandukanye.
Abagore batwite n’abateganya gutwita bakwiye kwirinda kunywa inzoga uko yaba ingana kose kugeza igihe umwana avukiye, kuko bigira ingaruka ku buzima bw’umwana utaravuka mu mikurire ye, ku bwonko ndetse no ku marangamutima ye akaba yahura n’ingorane zitandukanye.
Mukeshabatware Dismas, uzwi cyane mu makinamico atandukanye, aho azwi ku mazina nka Rutaganira muri Musekeweya, Shuni, Nyangezi, Mbirikanyi, n’andi mazina menshi akina yitwa mu itorero indamutsa, avuka mu karere ka Nyaruguru.
Ibitutsi ni amagambo ubwira umuntu umwifuriza ibibi, umushakira ikerekezo gitandukanye n’icyo umuntu yifuza kubamo, bikakirwa bitewe n’uburyo ugututse yitwaye cyangwa aho agutukiye, kuko ashobora kugutuka arakaye cyangwa atebya. Gusa hari abavuga ko bigaragaza umuntu ufite ikinyabupfura gike.
Muri iki gihe, benshi bavuga ko gutandukana kw’abashakanye biterwa n’uko abasore n’inkumi batagifata umwanya wo kumenyana bihagije mbere yo gushyingiranwa.
Igisheke (canne à sucre) gifite ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu. Kigali Today igiye kubagezaho bimwe muri byo, yifashishije imbuga za interineti zitandukanye.
Ubusanzwe umuntu agura agakingirizo agamije kwikingira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa kwirinda inda itateguwe. Ibyo ni ubwirinzi, umuntu ntiyari akwiye guterwa ipfunwe na byo, ariko usanga kuri bamwe bikiri imbogamizi kugura agakingirizo mu ruhame.
Urubuga https://lanouvelletribune.info ruvuga ko amamesa akorwa mu mbuto z’ingazi, kandi nta binyabutabire (ingrédients chimiques) bishyirwamo mu gihe bayatunganya.
Urubuga rwa Interineti https://boiteafruits.com ruvuga ko amacunga yigiramo ‘Vitamine C’, ‘Flavonoïdes’ na ‘Bêta-carotène’. Iyo ibyo byose bikubiye hamwe bigira icyitwa ‘antioxidant’. Iyo antioxidant ifasha mu gusukura umubiri, bityo igakumira indwara z’imitsi, indwara z’umutima, indwara zizanwa no gusaza ndetse na kanseri (...)
Iyo ugiye kugura imodoka nshya, hari amakuru ujya witaho, ariko hari ayandi ushobora kuba utaramenye, akaba yatuma ugera iwawe, wamaze kwishyura ukagira uti “sinamenye.”
Abantu batandukanye bategura amafunguro ku meza atetse (ahiye), ku ruhande bagashyiraho n’imbuto mu rwego rwo kuzuza indyo iboneye nk’uko abahanga mu by’ubuzima babivuga. Gusa hari abibaza igihe cyiza cyo kurya izo mbuto niba ari mbere y’ifunguro cyangwa. Ibyo ni byo tugiye kubagezaho twifashishije imbuga zinyuranye za (...)
Abantu batandukanye banywa icyayi ariko hari abakinywa gusa batazi ibyiza byacyo, hakaba n’abakinywa batazi ko bishyira mu byago, kuko bafite impamvu zagombye gutuma batakinywa.
Ubusanzwe siporo ni nziza kuva ku muto kugeza ku mukuru kuko ifasha kugira ubuzima bwiza.
Hari abantu bava kumeza bigafata igihe kinini ngo babe bakongera gusonza, bikarushaho kuba bibi iyo ari nijoro kuko burinda bucya bakigugaye, ibyo bigatuma basinzira nabi. Niba ibi bijya bikubaho, ongera ibishyimbo cyangwa imiteja ku isahani yawe.
Abantu batekereza ko indwara y’amaso nta buryo bwo kuyirinda nyamara iyo ufashe indyo zizwiho gufasha amaso kugira ubuzima bwiza, ukagira n’ikinyabupfura mu mibereho yawe, harimo kuruhuka kwirinda ibikorwa byica amaso n’ibindi watuma amaso yawe arindwa indwara ndetse akarushaho kubona neza.
Umuntu urwaye diyabeti aba agomba kwitondera ifungure rye, kugirango isukari itiyongera cyane cyangwa ikagabanuka mu mubiri.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ari byiza kurya imboga kubera ko ari nziza kandi zigira akamaro gakomeye mu buzima bw’abantu. Gusa bongeraho ko zagombye kuribwa buri munsi.