Abanyamakuru 60 bamaze kugwa mu ntambara ya Israel na Hamas

Abanyamakuru basaga 60 ni bo bamaze kugwa mu rugamba ruhanganishije Israel na Hamas kuva rwatangira ku itariki ya 7 ukwakira 2023, nk’uko bitangazwa n’imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo Comité pour la protection des journalistes (CPJ) na Fédération internationale des journalists (FIJ).

Iyi rapport ya CPJ ikomeza igaragaza ko ugereranyije, buri munsi hapfa byibuze umunyamakuru cyangwa undi ukora muri uru rwego.

FIJ nayo iherutse gushyira ahagaragara raporo yayo igaragaza imibare y’abanyamakuru bamaze kwicwa guhera mu myaka ya za 1990, yemeje ko iyi ntambara y’iGaza ari yo imaze guhitana umubare munini w’abanyamakuru kurusha izindi.

Iyi raporo igira iti: "Intambara y’i Gaza imaze guhitana ubuzima bw’abanyamakuru n’abandi bakora muri uwo mwuga kuruta abaguye mu yindi midugararo yabayeho kuva mu 1990."

Raporo z’iyi miryango yombi zigaragaza ko byibuze abanyamakuru 64 bishwe muri iyi ntambara, abenshi muri bo bakaba ari abanyapalesitina aho bagera kuri 57.

CPJ yongeraho ko abanyamakuru 4 muri abo baguye mu ntambara y’i Gaza, ndetse n’abandi 3 b’aba nyalibani biciwe ku mupaka uhuza Liban na Isiraheri.

CPJ kandi igaragaza ko hari abandi banyamakuru babarirwa muri 13 bakomeretse 19 batawe muri yombi na 3 baburiwe irengero.

Ishami rya FIJ mu Bufaransa, ryateguye imyigaragambyo yabaye ku cyumweru tariki 17 ukuboza yabereye iParis, isaba ko anayamakuru bose bakorera iGaza, Cisjordanie no ku mupaka wa Liban, barindwa kandi bagahabwa uburenganzira bwabo bwo kugenda nta nkomyi.

Inkuru dukesha France24, ivuga ko 90% by’ibyaha bikorerwa abanyamakuru ku isi yose, bidakurikiranwa mu butabera ngo ababikoze babiryozwe nk’uko bigaragazwa muri raporo ya Reporters sans frontières.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka