Senegal: Ousmane Sonko yongeye kwemererwa kuba umukandida mu matora ya Perezida

Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Senegal, yongeye kwemererwa kujya ku rutonde rw’abazahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri Gashyantare 2024.

Ousmane Sonko
Ousmane Sonko

Tariki 14 Ukuboza 2023, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Dakar, rwatesheje agaciro icyemezo cyo gukura Ousmane Sonko ku rutonde rw’abazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Mu yandi magambo, Amadou Ba, Minisitiri w’Intebe wa Senegal akaba n’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2024 watanzwe n’Ishyaka riri ku butegetsi, agomba kuzahanganira na Sonko muri ayo matora ateganyijwe ku itariki 25 Gashyantare 2024.

Ni ibyishimo kuri uwo munyapolitiki nyuma y’amezi ya gahunda z’inkiko n’amaburanisha atarangira, ndetse abarwanashyaka batahwemye kumushyigikira, uko yitaba urukiko hagati y’umwaka wa 2021-2023.

Nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye mu butabera, birimo n’ibyo gusambanya umugore wakoraga massage, muri Kanama 2023, yakuwe ku rutonde rw’abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ataha, nyuma y’uko hari hashize amezi abiri akatiwe gufungwa imyaka ibiri muri gereza, kuko Urukiko rwari rwamuhamije icyaha cyo gutanga ruswa ku rubyiruko.

Sonko w’imyaka 49 ni umunyapolitiki ukunzwe n’urubyiruko cyane, akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Macky Sall n’abo bakorana. Yigeze gutorerwa kuyobora Umujyi wa Ziguinchor, uherereye mu Majyepfo ya Senegal, akaba yarabaye uwa gatatu mu matora yo mu 2019.

Nubwo icyo cyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Dakar cyasubije Sonko ku rutonde rw’abazahatana ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu 2024, ariko ntabwo cyakuyeho inzitizi zose, nk’uko byatangajwe na ‘Le Monde’, kuko abanyamategeko bahagarariye Leta muri urwo rubanza, bagisohoka mu cyumba Urukiko rwatangarijemo icyo cyemezo, bahise batangaza ko bagomba kukijuririra mu Rukiko rw’Ikirenga rukagitesha agaciro.

Umwe mu banyamategeko bahagarariye Leta ya Senegal muri urwo rubanza,Me El Hadj Diouf yagize ati, “Birumvikana tugomba gusaba ko Urukiko rw’Ikirenga rutesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Dakar. Ntacyo bimaze rero gutangira kwishimira ko batsinze, haracyari kare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka