Ku isabukuru y’imyaka 70 yashyize hanze amafoto y’abakobwa amaze kuryamana na bo

Francis Van Lare wo muri Nigeria wujuje imyaka 70, yizihije isabukuru ye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amazina n’amafoto y’abakobwa bamaze kuryamana guhera mu mwaka w’ 1970.

Francis Van Lare wizihije isabukuru y'amavuko mu buryo budasanzwe
Francis Van Lare wizihije isabukuru y’amavuko mu buryo budasanzwe

Ni inkuru yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mucuruzi w’umunya Nigeria ukorera muri leta zunze ubumwe za America nk’uko yari yabisezeranyije abamukurikira, maze itungura benshi ari nako ibavugisha bidasanzwe.

Bamwe mu bo yatangaje yerekanye amafoto yabo ndetse hari n’abo yasobanuye uko baryamanye. Byatunguye benshi kuko muri ayo mazina hari n’abagiye bamwifuriza kugira ubuzima bwiza no kuramba.

Abandi ku rundi ruhande bibajije niba abo bakobwa baramuhaye uruhushya rwo gushyira hanze amakuru yabo.

Uyu mugabo wari warashakanye na Amara Nwosu umujyanama mu mibanire (Relationship counselor) baza gutandukana, umubare wuzuye w’amazina yashyize hanze ni 219, akaba avuga ko agiye kwandika igitabo kizibanda ku buzima bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Isi igeze habi koko!Umuntu w’imyaka nk’iyi akumva ibi ari ubugabo buratwa????
Yewe urubyiruko rurarengana niba barerwa nabantu nkaba, bavamo abagore n’abagabo bazima bahamye gute usibye Imana yonyine. Ni wa murengwe bavuga ngo wica nk’inzara se?

iganze yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Yaryamanye n’Abakobwa 219??? Ibyo akabyigamba??? Ngo bitumarire iki?? Kugirango twumve ko yakoze igikorwa cy’indashyikirwa se? Abantu tuba dukwiriye kugendera ku mategeko imana yaturemye yaduhaye.Itubuza gusambana.Ikadusaba kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje gusezerana mu mategeko.Abasambanyi,abajura,abicanyi,abarya ruswa,abikubira,etc...,bose imana izabarimbura ku munsi wa nyuma wegereje.

rujuya yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka