• Senegal: Abandi bantu 19 baguye mu mpanuka

    Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Macky Sall wa Senegal, kuri uyu wa Mbere yanditse agira ati "Nanone impanuka yishe abantu ku mihanda yacu, mu marembo ya ‘Ngeun Sarr’, ubuzima bw’abantu 19 burahatakarira, abandi 24 barakomereka. Ibyo bivuze ko hagomba gukazwa ingamba zijyanye n’umutekano wo mu muhanda. (...)



  • Nepal: Abantu 68 baguye mu mpanuka y’indege

    Indege y’Ikigo Yeti Airlines gikorera muri Nepal, ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, yakoze impanuka ubwo yavaga mu murwa mukuru Kathmandu, yerekeza mu mujyi wo muri iki gihugu witwa Pokhara, abantu 68 bahasiga ubuzima.



  • Senegal: Bizihije isabukuru y’imyaka 35 ya RPF-Inkotanyi

    Ku wa 14 Mutarama 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’inshuti z’uwo Muryango batuye muri Senegal, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze utangijwe, ibirori byabereye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar.



  • Yakubiswe inkoni 280 bimuviramo urupfu

    Abasaza bo muri sosiyete y’Abamasayi ba Arusha muri Tanzania, ngo bajya batanga ibihano byo gukubitwa inkoni ku bantu bafite ibyo bakoze binyuranyije n’umuco wabo ndetse n’uburere.



  • U Bufaransa: Umwana w’imyaka 3 yasanzwe mu mashini imesa yapfuye

    I Paris mu Bufaransa, umwana w’umukobwa w’imyaka itatu yasanzwe mu mashini imesa yapfuye, bikaba bikekwa ko yabuze umwuka kuko ngo imashini yari ifunze, umwuka utabona aho unyura.



  • Uhuru Kenyata aganira n

    M23 yagaragaje ko ishyigikiye umugambi wo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo

    Mu biganiro Abayobozi ba M23 bagiranye n’umuhuza mu bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya, bemeye ko nta mananiza yo gushyira intwaro hasi bafite igihe Leta ya RDC yabaha umutekano.



  • Padiri Marlon Mucio

    Akomeje gusoma Misa n’ubwo ari mu byuma bimufasha guhumeka

    Padiri Marlon Mucio wo mu gihugu cya Brezil, urembeye mu bitaro aho arwaye indwara idasanzwe, akomeje gutura igitambo cya Misa mu gihe ari mu byuma bimufasha guhumeka.



  • Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage ku buntu

    Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku barwayi 54.



  • Kenya: Ashengurwa n’agahinda nyuma yo gupfusha abana 10

    Umubyeyi wo muri Kenya witwa Margaret Wanjobi, ubu ufite abana babiri, atanga ubuhamya bw’ibibazo yanyuzemo n’umubabaro, byamuteye ndetse n’ibikomere kubera nyirabukwe wamubwiraga amagambo mabi akomeretsa umutima.



  • Umusore w’imyaka 17 yafashwe akekwaho gutera inda abagore 10

    Umusore w’imyaka 17 uzwi ku mazina ya Noble Uzuchi wo muri Nigeria, akurikiranyweho kuba yarateye inda abagore bagera ku icumi (10), ubu akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano, aho yafatanywe n’undi uvugwaho ubufatanyacyaha witwa Chigozie Ogbonna, w’imyaka 29 y’amavuko.



  • Mali: Igisirikare cyatangaje ko cyishe inyeshyamba 31

    Mu bikorwa byo guhashya abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba ishamikiye kuri al-Qaeda na ISIL (ISIS), igisirikare cya Mali cyatangaje ko cyishe abagera kuri 31.



  • Rose Christiane Ossouka Raponda wabaye Visi Perezida

    Gabon: Bwa mbere mu mateka umugore yagizwe Visi Perezida

    Rose Christiane Ossouka Raponda, ni we mugore wa mbere wabaye Visi Perezida muri Gabon, mu gihe uwitwa Alain-Claude Bilie By Nze we yagizwe Minisitiri w’Intebe.



  • U Burusiya: Urugi rw’indege rwafungutse iri mu kirere

    Indege yo mu Burusiya yo mu bwoko bwa ‘Antonov AN-26’ ya Kompanyi yitwa ‘IrAero’ yahagurtse ku kibuga cy’indege cya Irkoutsk muri Yakoutie, igana ahitwa Magadan, itwaye abagenzi 25 n’abapilote n’abandi bakora mu ndege.



  • Ana wari intasi muri Amerika

    Ana Montes wari ufungiye gutanga amakuru y’ubutasi ya Amerika yarekuwe

    Ana Montes wari Intasi muri Amerika yarekuwe nyuma y’imyaka 20, afungiye kumena amabanga y’akazi ayatanga muri Cuba.



  • Cardinal George Pell

    Cardinal George Pell yitabye Imana ku myaka 81

    Cardinal George Pell wahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana b’abahungu, yapfuye afite imyaka 81.



  • Igishushanyo cya Monalisa

    Monalisa: Menya byinshi ku gishushanyo gihenze kurusha inzu, imodoka n’ibindi wumva ko bifite agaciro

    Umwe mu banyabugeni bakomeye babayeho ku Isi, Leonardo Da Vinci, yakoze ibihangano by’ibishushanyo bitandukanye harimo nka ‘The Vitruvian Man’ yakoze mu 1485, ‘Annunciation’ yakoze mu 1476, ‘Lady with an Emirne’ yakoze mu 1491 ndetse nibindi.



  • Papa Benedict wa XVI

    Papa Benedict XVI yari muntu ki?

    Uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Benedict wa XVI, ubusanzwe amazina ababyeyi bamwise ni Joseph Ratzinger. Yavukiye muri diyoseze ya Passau (mu Budage), ku itariki 16 Mata 1927 (ku wa Gatandatu Mutagatifu), ari nawo munsi yabatirijweho.



  • Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abantu 32

    Abantu bitwaje intwaro bashimuse abagenzi 32 bari bategereje ‘gari ya moshi’, mu Majyepfo ya Nigeria, muri Leta ya Edo nk’uko byatangajwe na Guverineri w’iyo Leta.



  • Umugabo w’imyaka 60 yishwe n’imbwa ze

    Mu gace ka Lichtenburg gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Afurika y’Epfo, umugabo w’imyaka 60 y’amavuko yishwe n’imbwa ze eshatu, ubwo yari ari iwe mu rugo.



  • Abanyarwanda baba muri Senegal n’inshuti zabo bifurizanyije umwaka mwiza

    Ku wa 07 Mutarama 2023, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo muri Senegal bagejejweho ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame risoza umwaka wa 2022, mu gitaramo cyo kwifurizanya gutangira neza uwa 2023; banagezwaho uko imihigo y’umwaka ushize yeshejwe kimwe n’iteganyijwe muri uyu mwaka wa 2023. Icyo (...)



  • Tanzania: Bakajije ingamba zo gukumira Kolera

    Guverinoma ya Tanzania yohereje itsinda ry’inzobere mu buzima mu turere twa Songwe, Mbeya na Ruvuma mu rwego rwo gukumira icyorezo cya kolera ngo kitinjira mu gihugu, icyo cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’uko muri Malawi ihana imbibi n’utwo turere, icyo cyorezo kimaze kwica abagera kuri 661.



  • Inzego z

    Senegal: Hashyizweho icyunamo cy’iminsi 3

    Muri Senegal kuva tariki ya 9 kugeza tariki 11 Mutarama 2023, igihugu cyose kiri mu cyunamo cy’abantu 40 baguye mu mpanuka y’imodoka za bisi zitwara abagenzi, zagonganye mu rucyerera tariki ya 8 Mutarama 2022 ahitwa Kaffrine, abandi bagera kuri 78 barakomereka bikomeye.



  • Uganda: Abantu 16 baguye mu mpanuka, 21 barakomereka

    Abagera kuri 16 bapfuye abandi 21 barakomereka nyuma y’uko imodoka itwara abagenzi, igonze itwara imizigo hafi y’ahitwa ‘Adebe trading center’ ku muhanda wa Kampala-Gulu.



  • Kevin Owen McCarthy yegukanye umwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

    Kevin McCarthy yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika

    Kevin Owen McCarthy ni we wegukanye umwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



  • Umwana w’imyaka 6 yarashe mwarimu we

    Mu ntara ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Polisi yafashe umwana w’imyaka 6 azira kurasa umwarimu we agakomereka cyane, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa ‘Pistolet’.



  • Abasirikare 46 ba Côte d’Ivoire bari bafungiye muri Mali barekuwe

    Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta, yatanze imbabazi ku basirikare 46 ba Côte d’Ivoire, bari baramaze gukatirwa n’inkiko za Mali, igihano cyo gufungwa imyaka makumyabiri(20).



  • Zambia: Impanuka y’imbangukiragutabara yahitanye umubyeyi wari ugiye kubyara

    Imodoka ya Ambilansi yari ijyanye umubyeyi ugiye kwa muganga kubyara, yagendaga yihuta nyuma igonga igiti, uwo mubyeyi n’umwana yari atwite ndetse n’umurwaza bose bahita bapfa.



  • Pakistan: Afite abana 60 kandi yifuza gukomeza kubyara

    Umugabo wo muri Pakisitani w’imyaka 52 uherutse kubyara umwana wa 60, avuga ko n’ubwo afite abo bana bose yabyaye ku bagore be batatu, yifuza gushaka undi mugore kugira ngo akomeze abyare abana benshi.



  • Perezida Putin yasabye agahenge mu ntambara Ukraine imubera ibamba

    Ejo ku wa Kane Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yategetse ingabo z’igihugu cye kuba zihagaritse imirwano mu gihe cy’amasaha 36 muri Ukraine muri izi mpera z’icyumweru, ubwo hazaba hizihizwa Noheli mu idini rya Orthodox izaba ku itariki 7 uku kwezi. Gusa uruhande rwa Ukraine rwo ntirushyigikiye ibi byatangajwe na Putin.



  • Mozambique: Minisitiri w’Ingabo yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

    Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo, Maj Gen Tiango Alberto Nampele, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kuryanya iterabwoba zibarizwa, i Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.



Izindi nkuru: