Perezida Abdel Fattah al-Sisi yongeye gutorerwa kuyobora Egypt

Abashinzwe amatora muri Egypt (Misiri), kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, batangaje ko Perezida Abdel Fattah al-Sisi, yegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’amajwi 89.6 %, akaba agiye kongera kuyobora iki gihugu muri manda ya 3 izamara imyaka 6.

Perezida Abdel Fattah al-Sisi
Perezida Abdel Fattah al-Sisi

Ukuriye urwego rushinzwe amatora, Hazem Badawy, yatangaje ko aya matora y’umukuru w’igihugu mu Misiri yitabiriwe ku rugero rwa 66.8 % muri Miliyoni 67 z’abaturage, bivuze ko abarenga Miliyoni 39 batoye Abdel Fattah al-Sisi.

Uyu mugabo uri ku butegetsi kuva muri 2014, yari ahanganye ku mwanya w’Umukuru w’igihugu na Hazem Omar, uyobora ishyaka ryitwa Parti Populaire Républicain, wabaye uwa kabiri n’amajwi 4.5 %, Farid Zahran, ndetse na Abdel-Sanad Yamama.

Abaturage baganiriye na AFP nyuma yo gusohoka mu biro by’itora ku masite atandukanye, batangaje ko batigeze bamenya abandi bakandida kuko uwo bazi ari umwe rukumbi.

Intsinzi ya Abdel Fattah Al-Sisi muri manda ya 3, igezweho mu gihe hari ibibazo byinshi by’ubukungu n’umutekano birimo ibishingiye ku gutakaza agaciro kw’ifaranga, ibiciro by’ibiribwa bizamuka buri cyumweru ndetse n’intambara irimo kubera muri Gaza baturanye.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu, iyi ni yo manda ya nyuma kuri Perezida Abdel Fattah Al-Sisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka