Jacob Zuma yitandukanije n’ishyaka rye ashinga irindi rishya

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yitandukanyije n’ishyaka rya ANC, ashinga irindi shyaka rishya yise ‘Umkhonto we Sizwe (MK)’ bishatse kuvuga ‘intwaro y’igihugu’.

Jacob Zuma ni umwe mu bari bagize urubyiruko rwarwanyije iby’ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo bakiriho, akaba yari n’umunyamuryango w’ishyaka rya ANC riri ku butegetsi, aho yakoze imirimo itandukanye muri ANC kugeza no ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’icyo gihugu guhera mu 2009 kugeza mu 2018.

Iryo shyaka rishya rya Jacob Zuma rya Umkhonto we Sizwe (MK), iryo rikaba ryari izina ry’ishami ry’igisirikare rya ANC, nyuma riza guseswa mu 1993, mu gihe cya politiki y’amashyaka menshi, ubwo ANC yatsindaga amatora.

ANC ikaba yaratangaje ko izatanga ikirego mu nkiko kubera iryo zina, “ubundi rifatwa k’irya ANC”.

Zuma yavuze ko ANC yahindutse ikintu batakimenya icyo ari cyo, kandi agashinja Perezida Cyril Ramaphosa, kuba ari we uri inyuma y’uko guhungabana kwa ANC, kuko yateye umugongo abaturage bafite uruhu rwirabura, agatonesha abaturage bafite uruhu rwera b’aho muri Afurika y’Epfo nk’uko byasobanuwe mu nkuru ya Mwananchi cyandikirwa muri Tanzania.

Zuma yitandukanyije na ANC, mu gihe Afurika y’Epfo yitegura amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha wa 2024, aho biteganyijwe ko Cyril Ramaphosa aziyayamariza manda ya kabiri ahagarariye ishyaka rya ANC.

BBC yatangaje ko Jacob Zuma yavuze ko adashobora kongera kwamamaza cyangwa se gutora ANC. Yagize ati, “Sinshobora, sinakwamamaza ANC ya Ramaphosa kuko byaba ari ubugambanyi”.

Zuma ni umuntu ukunzwe cyane muri Afurika y’Epfo, by’umwihariko akaba akundwa n’abaturage bafatwa nka rubanda rugufi, kwitandukanya kwe na ANC bikaba bizatuma ayo amatora ataha abamo uguhatana gukomeye nk’uko byemezwa n’abakurikiranira hafi ibya politiki yo muri Afurika y’Epfo.

Zuma yeguye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika muri Afurika y’Epfo mu 2018, biturutse ku kuba yari yavuye mu ishyaka rya ANC, icyo gihe umwanya we uhita ufatwa n’uwari visi perezida icyo gihe ari we Cyril Ramaphosa, hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko nshinga rya Afurika y’Epfo.

Mu 2021, nibwo Jacob Zuma yafunzwe azira kuba ataritabye urukiko ngo ajye gutanga ubuhamya mu rukiko nk’uko yari yabisabwe. Gufungwa kwe gukurikirwa n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage bashakaga ko afungurwa, iyo myigaragambyo ikaba yaraguyemo abantu bagera kuri 350. Icyo gihe yafunguwe nyuma y’amezi abiri gusa, bivugwa ko yafunguwe kubera impamvu z’ubuzima bwe butari bumeze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka