Burkina Faso: Umuryango w’umunyamakuru Norbert Zongo umaze imyaka 25 yishwe urashaka ubutabera

Hashize imyaka 25 umunyamakuru Norbert Zongo wo muri Burkina Faso yishwe, kuko yishwe ku itariki 13 Ukuboza 1998, kuva ubwo akaba afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Burkina Faso.

Mu rwego rwo kwibuka no kuzirikana urupfu rwa Norbert Zongo hataguwe umuhango wo kujya kumwibukira mu irimbi yashyinguwemo, kandi nubwo hashize iyo myaka yose igera kuri kimwe cya Kane cy’ikinyejana,umuryango wa Norbert Zongo uracyategereje ubutabera.

Mu gihe yarimo akora inkuru yo gukurikirana urupfu ruteye urujijo rw’uwari umushoferi wa Francois Compaoré (umuvandimwe wa Blaise Compaoré wahoze ari perezoda wa Burkina Faso).

Umurambo wa Norbert Zongo wari umuyobozi w’Ikinyamakuru ‘L’Indépendant’ ndetse n’iya bagenzi be batatu barimo uwitwaga Blaise Ilboudo, Ablassé Nikiéma ndetse na Ernest Zongo, le 13 décembre 1998., yasanzwe ku muhanda Sapouy kuri iyo tariki ya 13 Ukuboza 2023.

Ubu imyaka 25 irashize, abo mu muryango wa Norbert Zongo ndetse n’Abanyamategeko be, bategereje umunsi hazabaho urubanza ruzaburanishwamo François Compaoré kuko ari we wa mbere ukekwa kuba yaragize uruhare muri ubwo bwicanyi, binyuze mu kuba yaratanze amabwiriza yo kwica uwo munyamakuru.

Nyuma y’icyizere cyari cyatanzwe muri Werurwe 2020 ko u Bufaransa, igihugu François Compaoré atuyemo, kizamwohereza muri Burkina Faso akajya kuburanirayo, cyaje kuyoyoka nyuma y’uko muri Nzeri 2023, Urukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rushinzwe iby’uburenganzira bwa muntu, rwatesheje agaciro icyo cyemezo.

Ubutabera bwo muri Burkina Faso bwamaganye icyo cyemezo cyo guhagarika iyoherezwa rya François muri Burkina Faso, ariko umuryango wa Zongo, imiryango itari iya Leta iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Burkina Faso bavuga ko hakwiye kubaho urubanza nubwo uwo ukekwaho uruhare yaburishwa adahari . Inkuru ya RFI ivuga ko abasaba ko habaho urwo rubanza, bavuga ko impamvu yarwo yaba ari ukugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwa Norbert Zongo.

Prosper Farama, umunyamategeko w’umuryango wa Norbert Zongo yagize ati, “Imyaka 25 irashize ariko abaturage ba Burkina Faso baracyashikamye nk’umuntu umwe bashaka ko ubutabera kuri Norbert Zongo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka