• Mali: Abasirikare batandatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

    Ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, ni umunsi wari waranzwe no kumeneka kw’amaraso ku basirikare bari mu bice bibiri bitandukanye by’igihugu cya Mali, kuko habaye ibitero by’ubwiyahuzi bibiri ku masaha atandukanye, hapfa abasirikare batandatu ba Mali na ho 15 bari mu butumwa bw’amahoro bwa LONI muri icyo gihugu barakomereka.



  • Iyo ndege yageze ku butaka amahoro

    Kajugujugu yari itwaye Perezida wa Colombia yarashwe Imana ikinga akaboko

    Perezida Iván Duque wa Colombia yari muri Kajugujugu yerekeza ahitwa Cúcuta mu Ntara ya ‘Norte de Santander’, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu ndetse na Guverineri w’Intara, indege barimo iraraswa.



  • SADC igiye kohereza ingabo zayo muri Mozambique

    Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ugizwe n’ibihugu 16, wemeje iyoherezwa ry’ingabo zawo kujya gutanga umusanzu muri Mozambique mu kurwanya iterabwoba n’imvururu ziterwa n’ababarizwa muri iyo mitwe y’iterabwoba mu gace ka Cabo Delgado, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga udasanzwe, Stergomena Tax.



  • USA: Umuturirwa wasenyutse uhitana umuntu umwe, 99 baburirwa irengero

    Meya wa Miami-Dade muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ahabereye iyo mpanuka, Daniella Levine Cava, yavuze ko abantu 102 mu bari batuye muri uwo muturirwa bashoboye kuboneka aho baherereye, kandi ko aho bari bafite umutekano, ariko yongeraho ko hari abandi bantu bagera kuri 99 bataramenya amakuru yabo, ubu ngo bakaba (…)



  • Ukuri kuri Gaz bivugwa ko yazamutse mu kiyaga cya Kivu

    Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ikeneye miliyoni 5.5 z’Amadolari ya America yo gukura Gaz mu kigobe cya Kabuno gifatanye n’ikiyaga cya Kivu.



  • Icyo kibazo cyabereye muri iki kigo cy

    U Bugiriki: Umupadiri yatawe muri yombi azira kumena ‘aside’ ku Basenyeri

    Umupadiri yatawe muri yombi mu murwa mukuru w’u Bugiriki, Athènes, nyuma yo kumena aside ku Basenyeri barindwi bo mw’idini ry’aba Orthodox, nk’uko byatangajwe na Polisi y’icyo gihugu.



  • Kabinda Kalimina

    Zambia: Umunyamakuru yahagaritse gusoma amakuru kuri televiziyo, yivugira iby’uko atarahembwa

    Ibyo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ku masaha y’umugoroba, ubwo umunyamakuru witwa Kabinda Kalimina yarimo asoma ingingo z’ingenzi z’amakuru kuri Televiziyo yo muri Zambia yitwa ‘KBN TV News’ (Kenmark Broadcasting Network), nyuma avuga ibyo atari ategerejweho, kuba yabivugira kuri Televiziyo imbonankubone.



  • Abarwanyi 134 barimo n’aba ‘FDLR’ bishyize mu maboko y’Ingabo za ‘FARDC’

    Inyeshyamba 134 zimaze kwishyira mu maboko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubu yashyizwe mu bihe bidasanzwe (état de siège) mu rwego rwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihora iteza intambara zitarangira muri icyo gice cy’Iburasirazuba bwa bw’icyo gihugu.



  • Agace ka Sinahamaro kibasiwe cyane, byaye ngombwa ko imiryango mpuzamahanga ibanza kubagemurira ibiribwa bihiye mu rwego rwo kuzanzamura abanegekaye

    PAM iratabariza Madagascar kubera inzara ituma bamwe barya ibyondo

    Igihugu cya Madagascar muri iyi minsi cyibasiwe n’amapfa atarigeze abaho mu myaka 40. Ayo mapfa yateje inzara idasanzwe kugeza ubwo hari abaturage barya ibyondo nk’uko raporo z’imiryango itandukanye zibigaragaza.



  • Uwahoze ari Perezida wa Mauritania yafunzwe azira kwanga kwitaba kuri Polisi

    Mohamed Ould Abdel Aziz wahoze ari Perezida wa Mauritania, bitegetswe n’umucamanza kubera icyaha akurikiranyweho kijyanye na ruswa, yafunzwe nyuma y’uko yanze kujya yitaba kuri Polisi y’icyo gihugu, mu gihe yari afungishijwe ijisho ari iwe mu rugo.



  • Zambia: Uburuhukiro bwaruzuye kubera abicwa na Covid-19

    Inzego z’ubuzima muri Zambiya zagaragaje impungenge z’ubwiyongere bw’impfu ziterwa na Coronavirus, mu gihe icyo gihugu gikomeje guhangana n’umuvuduko udasanzwe w’ubwandu bushya bwa gatatu bw’icyo cyorezo, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Xinhua Net.



  • Laurent Gbagbo na Simone Gbagbo bagiye gutandukana

    Côte d’Ivoire: Laurent Gbagbo yasabye gatanya

    Uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yasabye gutandukana n’umugore wa mbere, Simone Gbagbo, akaba afashe icyo cyemezo nyuma y’iminsi mike afunguwe, aho yari amaze imyaka 10 afungiye i La Haye kubera ibibazo bya politiki.



  • Kenneth Kaunda

    Ibihugu bitandukanye byashyizeho icyunamo kubera urupfu rwa Kenneth Kaunda wayoboye Zambia

    Nyuma y’urupfu rwa Kenneth Kaunda witabye Imana tariki 17 Kamena 2021, afite imyaka 97 y’amavuko, igihugu cye cya Zambia cyashyizeho icyunamao cy’iminsi makumyabiri n’umwe (21) mu rwego rwo kuzirikana uwo mukambwe ufatwa nk’intwari mu kurwanya ubukoloni muri Afurika.



  • Abana baramagana ababyeyi babasimbuje telefone

    U Budage: Abana baramagana ababyeyi babasimbuje telefone

    Abana bato bari mu kigero cy’imyaka itanu (5) n’umunani (8), ku munsi w’ejo bateguye imyigaragambyo, yabereye mu mujyi wa Hamburg mu Budage, bamagana abyeyi babirengagiza bagahugira kuri telefone.



  • Laurent Gbagbo

    Côte d’Ivoire: Laurent Gbagbo yagarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka icumi

    Ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021, ni bwo Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yakiriwe i Abidjan, agarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka icumi avuye ku butegetsi bw’icyo gihugu, aho yari yaroherejwe ku Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi gukurikiranwaho ibyaha by’intambara.



  • Kenneth Kaunda

    Kenneth Kaunda wahoze ari Perezida wa Zambia yitabye Imana

    Uwahoze ari Perezida wa Zambia Kenneth Kaunda yitabye Imana ku myaka 97. Yayoboye Zambia kuva mu mwaka w’1964 kugera 1991.



  • Marjorie Taylor Greene

    Amerika: Umudepite yasabye imbabazi kubera amagambo yavuze ku gapfukamunwa

    Umudepite wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani yasabye imbabazi nyuma yo gusanisha agapfukamunwa ka Konoravirusi n’ihohoterwa Abayahudi bakorerwaga n’aba Nazi mu Budage.



  • David Dushman

    Umusirikare w’Umuyahudi wari ukiriho mu babohoye inkambi y’urupfu ya Auschwitz yatabarutse ku myaka 98

    David Dushman wari umusirikare w’Umuyahudi wavuye ku rugerero mu ngabo z’Abasoviyete bitaga Red Army, akaza kuba umukinnyi w’inkota mu mikino ngororamubiri (Olympic), yatabarutse aguye mu Budage.



  • DRC: Indege yakoze impanuka ihitana abari bayirimo

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 mu masaha ya saa tanu za mu gitondo indege yakoze impanuka hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.



  • Argentine: Ubushinjacyaha burimo gukora iperereza ku bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Maradona

    Umuforomo wa nijoro wa Diego Maradona ni we wa mbere wageze imbere ya Parike ya Argentine, ahakana icyaha ashinjwa byo kuba yaratereranye umurwayi we (Maradona), akamara igihe kirekire asamba, ahubwo avuga ko we yubahirije amabwiriza yari yahawe yo kutamukangura.



  • Kenneth Kaunda wahoze ayobora Zambia yajyanywe mu bitaro

    Kenneth Kaunda wayoboye Zambia yajyanywe mu bitaro

    Umukambwe Kenneth Kaunda ubu ufite imyaka 97 y’amavuko, akaba yarigeze kuba Perezida wa Zambia, ubu ari mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka mu Murwa mukuru w’icyo gihugu kubera ikibazo cy’ubuzima, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.



  • Somalia irahakana amakuru avuga ko hari abasirikare bayo bagize uruhare mu ntambara ya Tigray

    Raporo nshya yakozwe n’Akanama ka LONI gashinzwe iby’uburenganzira bwa muntu, yagaragaje ko hari abasirikare ba Somalia bari mu mahugurwa muri Eritrea, bagize uruhare mu ntambara ya Tigray bari kumwe n’aba Eritrea, ngo bisobanuye ko bagiye mu ntambara y’igihugu cy’amahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Somalia yo (…)



  • Naftal Bennet wasimbuye Netanyahu

    Naftal Bennet yasimbuye Netanyahu ku butegetsi yari amazeho imyaka 12

    Nyuma y’imyaka 12 yari ishize ayoboye igihugu cya Israel, Benjamini Netanyahu, yasimbuwe na Naftal Bennet, Minisitiri w’Intebe mushya ugiye kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri.



  • Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC

    Perezida Tshisekedi yarahiriye guhashya imitwe yitwaza intwaro iri muri RDC

    Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarahiriye guhashya imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajayaruguru na Ituri, akazahindura ubuyobozi bwa Gisirikare iyo mitwe itakiriho.



  • Perezida Edgar Lungu wa Zambia

    Perezida Edgar Lungu yituye hasi ari mu birori

    Ibitangazamakuru byandikirwa muri Zambia bitangaza ko Perezida Edgar Lungu yituye hasi nyuma yo kugira isereri bitunguranye, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi w’Ingabo wizihizwa ku itariki ya 13 Kamena buri mwaka, ikaba ari inshuro ya kabiri bibaye kuri Perezida wa Zambiya nk’uko byamugendekeye muri 2015.



  • Uwakubise urushyi Macron yakatiwe amezi 18 y’igifungo

    Umuturage uherutse gukubita urushyi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ari mu ruzinduko rw’akazi mu Majyepfo y’icyo gihugu ku wa Kabiri tariki 04 Kamena 2021, yakatiwe amezi 18 y’igifungo, ane akaba ari yo azamara muri gereza.



  • Umuturage yakubise Perezida Macron urushyi

    Ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kamena 2021, hagaragaye amashusho (videwo) y’aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yarimo asuhuza abaturage umwe agahita amukubita urushyi.



  • TB Joshua

    TB Joshua wamamaye mu kwigisha ijambo ry’Imana yapfuye

    Umwe mu bigisha ijambo ry’Imana wamamaye cyane cyane ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi, TB Joshua, yitabye Imana afite imyaka 57 y’amavuko.



  • Umuryango ECOWAS wakuye Mali mu bihugu biwugize

    Abakuru b’ibihugu 15 bigize umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bakoze inama idasanzwe yateraniye i Accra muri Ghana kugira ngo bemeranye ku mwanzuro wafatirwa Mali kubera igisirikare cyayo gikoze ‘coup d’etat’ inshuro ebyiri mu mezi icyenda gusa, bityo bafatira baba bakuye icyo gihugu (…)



  • Nigeria: Abanyeshuri bagera kuri 200 bashimuswe

    Imitwe yitwaje intwaro igenda itwara abanyeshuri ku mashuri yisumbuye na za Kaminuza, kugira ngo nyuma isabe amafaranga nk’ingurane bityo ibarekure, igenda yiyongera muri Nigeria, ku buryo ubu ngo nko guhera mu kwezi k’Ukuboza 2020, abanyeshuri bagera kuri 700 bamaze gutwarwa n’iyo mitwe.



Izindi nkuru: