Ikiganiro mpaka ku bakandida biyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, kiba gitegerejwe na benshi, aho ababa bahanganye bahura, bagahangana mu bitekerezo bijyanye no kuyobora iki gihugu, buri wese akaba agomba guhagarara ku ngingo ze, kandi akamenya no kwisobanura mu magambo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigiye gutangira gukora iperereza ku bakozi baryo baregwa gufata ku ngufu abagore babarirwa muri 50, mu gihe bari mu bikorwa byo kurwanya Ebola muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zafashe ingamba zikomeye ku bajyaga kwigayo bagaherayo kubera itegeko rishya ryerekeye abimukira rishobora gutuma abanyeshuri benshi bo muri Afurika bisanga mu bibazo bikomeye muri Amerika bikaba ngombwa ko bongera gusaba amerika uburenganzira bwo kwigayo.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’ikigo cyo muri Amerika gikumira indwara z’ibyorezo (CDC), buravuga ko hari umugenzi wari uri mu ndege yavaga i London mu Bwongereza yerekeza muri Vietnam mu rugendo rw’amasaha 10, wanduje Covid-19 abandi bantu 15.
Sudani yohereje intumwa muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu kugira ngo zumvikane n’abayobozi b’Abanyamerika mu gihe iki gihugu kigerageza gusaba kuvanwa ku rutonde rw’ibihugu Amerika yashyize mu mubare w’ibitera inkunga iterabwoba.
Ibaruwa irimo uburozi bwa ‘ricin’ yari yohererejwe Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashwe mbere y’uko igera mu biro bye (White House).
Abagore bo mu gihugu cya Botswana bemerewe gutunga ubutaka, mu gihe itegeko risanzweho ritajyaga ryemerera umugore kugira umutungo w’ubutaka.
Guverineri wa Leta ya Kaduna muri Nigeria Nasir El Rufai, yamaze gusinya itegeko riteganya igihano cyo gushahura (guca igitsina) abagabo bahamijwe icyaha cyo gusambanya abana bato.
Kuwa kabiri tariki ya 15 Nzeli 2020, ni bwo abo mu muryango wa Taylor Breonna batangaje ko batagikomeje kurega ngo bahabwe ubutabera, bitewe n’ibyo bumvikanye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Louisville muri Kentucky.
Umukoloni w’umunyaIsiraheri yakatiwe igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umwana w’uruhinja hamwe n’ababyeyi be, abatwikiye mu nzu bari batuyemo muri Nyakanga 2015, mu gace ka Douma kari mu Majyaruguru ya Cisjordanie, Intara ya Palestina iri mu maboko ya Isiraheri kuva mu 1967.
Tariki ya 11 Nzeri 2001, ni itariki itazibagirana mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ubwo umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda wagabaga ibitero ku miturirwa ya World Trade Center na Pentagone, abasaga 2,500 bakahasiga ubuzima, naho ababarirwa mu 9000 bakahakomerekera.
Ibihugu bigize Umuryango ECOWAS byahaye icyumweru kimwe agatsiko k’abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali, kakaba kashyizeho Perezida na Ministri w’Intebe b’abasivili.
Leta zunze ubumwe za Amerika zasohoye raporo ivuga ko u Bushinwa buri mu mugambi wo gushyira igisirikare mu bihugu bya Afurika. Umwuka wo kwishishanya hagati y’ibi bihugu bibiri bikomeye, gushingiye ku ntambara y’ubucuruzi ‘trade war’, kongeye kugira imbaraga muri aya mezi ya covid-19.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2020, ni bwo Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wahoze ari Perezida wa Mali akaba aherutseguhirikwa ku butegetsi yerekeje muri Leta zunze umumwe z’Abarabu, aho agomba gukomeza kwivuza.
Abantu 90 bamaze gupfa naho abarenga ibihumbi 400 bibasiwe n’imvura idasanzwe yateje umwuzure ukomeye muri Sudani, bituma Uruzi rwa Nil rwuzura ku buryo butarabaho na rimwe mu myaka 100 ishize.
Mu byumweru bishize Iran yari mu bukangurambaga yise #Metoo. Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubuhamya bw’abagore n’abakobwa bakorewe ihohoterwa ryo ku gitsina bukomeje kwiyongera, buhamagarira polisi guta muri yombi usambanya abagore n’abakobwa.
Umuforomo wa mu Kigo cy’ubuvuzi mu Bwongereza wakoreweho igerageza rw’urukingo rwa Covid-19 muri Oxford, avuga ko urukingo rushobora kuba rwabonetse mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2020.
Mu gihe ibihugu byinshi bigihanganye n’icyorezo cya covid-19 cyatumye za Leta zifata icyemezo cyo gufunga amashuri igihe cyitazwi, igihugu cya Kenya kiri mu bya mbere byatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2020 wabaye impfabusa.
Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), wahagaritse igihugu cya Mali muri uyu muryango, ndetse kivanwa no mu nzego zawo zose. Uyu muryango kandi wasabye abasirikare bahiritse ku butegetsi Ibrahim Boubacar Keïta guhita bamurekura byihuse.
Umushoferi wamamaye muri Leta ya Florida muri Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko Coronavirus ari igihuha , yabuze umugore we yishwe na Covid-19.
Mu mibare itangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bana ‘Save the Children’, igaragaza ko umubare w’abangavu batwara inda imburagihe muri Kenya wari wagabanutse ukava kuri 82 ku 1,000 batwaye inda bafite hagati y’imyaka 15 na 19 mu 2016, bakaba 71 ku 1,000 batwaye inda bafite iyo myaka mu 2017.
Leta ya Uganda yamaze gusanga icyorezo cya coronavirus mu bagororwa 153 bafungiye muri kasho ya polisi mu Karere ka Amuru mu Majyaruguru y’igihugu.
Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali, bavuze ko bashaka gushyiraho inzibacyuho izaba iyobowe n’igisirikare, mu gihe kingana n’imyaka itatu, ndetse bakanarekura Perezida Ibrahim Boubacar Keïta, aho ashobora kujya iwe mu rugo.
Mu gihe amahanga arimo kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsimu gihugu cya Mali, abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye i Bamako bagaragaza ibyishimo byabo.
Ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, impande zitavuga rumwe zatangaje ko zashyize intwaro hasi.
Colonel Assimi Goita, yatangaje ko ari we wateguye akanashyira mu bikorwa umugambi wo guhirika Perezida Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wa Mali na Minisitiri we w’Intebe.
Urukingo rwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika cyitwa ‘US-based biotechnology company’ (Novavax), rurimo kugeragezwa mu bushakashatsi bwa kaminuza ya Witwatersrand.
Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri yemeje itegeko rishya rirengera umwirondoro w’abagore bashyira ahagaragara ubuhamya bwabo ku ihohotera rishingiye ku gitsina bakorerwa.
Ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Jean Castex yayoboye umuhango wo kwakira imirambo y’abafaransa batandatu bishwe ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2020, mu Ntara ya Kouré.
Abantu bane ni bo baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ko Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu.