Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abasirikare 120 bo muri Ethiopia bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bakomeje kwanga gusubira iwabo bavuga ko batinya kwicwa, bamaze kwandika basaba ubuhungiro no kurindirwa umutekano mu buryo mpuzamahanga aho bari muri Sudani.
Igisirikare cy’igihugu cya Chad ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021, cyatangaje ko cyatsinze inyeshyamba z’umutwe wa FACT urwanya Leta y’icyo gihugu.
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yaseheshe Inteko Ishinga Amategeko yari iriho mu gihugu cye, kugira ngo hashyirweho Inteko Ishinga Amategeko ihuriweho n’impande zombi zihanganye muri icyo gihugu, nk’uko byemejwe mu masezerano y’amahoro yo mu 2018.
Lt Gen Ndima Kongba Constant washyizweho na Perezida Félix Tshisekedi ngo ayobore Kivu y’Amajyaruguru no kuyobora ibikorwa birwanya imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano w’abaturage, yakiriwe mu mujyi wa Goma, atangaza ko agiye kurangiza intamabara zibera mu gice yahawe kuyobora.
Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bizihije isabukuru y’imyaka ibiri y’umuhungu wabo Archie, tariki 6 Gicurasi 2021, bagaragaza ifoto ye.
Ayo makuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2021, Halima Cisse w’imyaka 25, yibarutse abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro bya Maroc aho yari yajyanywe kubyarira, nk’uko Minisitiri w’ubuzima muri Mali, Fanta Siby yabitangaje. Kubyara abo bana bose byakozwe hakoreshejwe uburyo bwo kubagwa (…)
Biteganyijwe ko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za America (USA) gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA), cyemeza ko urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer, rwatangira guhabwa ingimbi n’abangavu bafite imyaka hagati ya 12 na 15, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’icyo kigo n’abakurikiranira hafi aho iyo gahunda igeze.
Igikomangoma Harry yifatanyije n’ibyamamare bitandukanye mu gitaramo bise ‘Vax Live event’, icyo kikaba ari igikorwa kigamije gushaka amafaranga yo gufasha muri gahunda mpuzamahanga yo gukingira abantu Covid-19 (International Covid vaccination effort).
Bill Gates n’umugore we Melinda Gates batangaje ko umubano wabo nk’umugabo n’umugore wageze ku iherezo, nyuma y’imyaka 27 bari bamaze babana.
Umukambwe Béchir Ben Yahmed w’imyaka 93 washinze ikinyamakuru Jeune Afrique cyamenyekanye cyane mu gutangaza amakuru ku mugabane wa Afurika no kuganira n’abayobozi b’uyu mugabane yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021 azize icyorezo cya Covid-19.
Polisi yo mu Ntara ya Geita muri Tanzania, yafashe uwitwa Anjelina Masumbuko bivugwa ko afite imyaka 17, akaba atuye mu Mudugudu wa mkazi wa Nasarwa- Bugulula Geita, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwiba umwana muto.
President wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yemeye ko ishyaka rya ANC riri ku butegetsi ryananiwe gukumira ruswa mu gihe cy’uwahoze ari president Jacob Zuma.
Abagore b’Abakuru b’ibihugu by’Afurika biyemeje gukoresha impano bahawe yo kuba ababyeyi n’imbarga bafite, mu bukangurambaga bwo guca akato gahabwa abafite ikibazo cy’ubugumba ku mugabane wa Afurika.
Nyuma y’aho Perezida wa Somalia Mohamed Abdullahi Farmajo atangarije ko agiye kwiyongeza imyaka ibiri (2) kuri manda ye yarangiye muri Gashyantare 2021, bamwe mu baturage ndetse n’abashinzwe umutekano barimo igisirikare ntibabyakiriye neza, bituma yisubiraho.
Ku ya 26 Mata 2021, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 57 y’ubumwe bwa Tanzania, Perezida w’icyo gihugu, Samia Suluhu Hassan yatanze imbabazi ku mfungwa 5,001 zari zarahanishijwe ibihano byo gufungwa imyaka itandukanye.
Perezida Idriss Déby Itno wahoze ayobora Tchad yasezeweho bwa nyuma, ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, muri iki gihe akaba ari na we uyoboye Afurika yunze Ubumwe (Union Africaine), ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Muri Angola abantu bagera kuri 24 bamaze guhitanwa n’imyuzure, mu gihe ingo zigera nibura ku 2,300 zarengewe, muri rusange abantu basaga 11,000 akaba ari bo bamaze kugirwaho ingaruko n’iyo myuzure, nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri Guverinoma y’icyo gihugu.
Mu ruzinduko rwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (DRC) ku wa 21 Mata 2021, yavuze ku masezerano ahuriweho n’ibihugu byombi, Kenya na DRC, mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo.
Umunya Espagne, Alberto Sánchez Gómez w’imyaka 29, ubu ari mu rukiko aho ashinjwa kwica nyina umubyara, akamubaga akamurya.
Imiryango itari iya Leta irenga 260 iherutse kwandika ibaruwe isaba za Leta gutanga miliyari 5.5 z’Amadolari ya Amerika yo gukoresha mu kurwanya inzara ku bantu barenga miliyoni 34 ku isi muri uyu mwaka wa 2021.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA), Joe Biden, yavuze ko guhamwa n’icyaha kwa Derek Chauvin wahoze ari umupolisi wishe George Floyd, ari intambwe nini cyane itewe mu butabera bwa America.
Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), Willy Bakonga, ku wa 20 Mata 2021 yafatiwe i Brazzaville ashaka uburyo bwo guhunga ubutabera bumukurikiyeho kunyereza amafaranga yari yagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.
Derek Chauvin, umupolisi w’umuzungu w’Umunyamerika, yahamijwe icyaha cyo kwica Georges Floyd, icyaha yakoze mu kwezi kwa Gicurasi 2020.
Perezida wa Chad Idriss Déby yatabarutse aguye ku rugamba aho ingabo ze zakozanyijeho n’inyeshyamba mu majyaruguru y’igihugu mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko byatangajwe n’igisirikare kuri televiziyo y’igihugu, ari na cyo kigiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18.
Perezida wa Tchad wari umaze imyaka 30 ku butegetsi, Maréchal Idriss Déby Itno, yitabye Imana kuri uyu wa 20 Mata 2021 azize ibikomere by’ibitero yagabweho.
Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Vladimir Putin yajyanywe mu bitaro by’imfungwa, nyuma y’aho abaganga be bavuze ko ubuzima bwe butameze neza, kandi ko igihe cyose umutima we ushobora guhagarara, Perezida Joe Biden wa Amerika akavuga ko Navalny aramutse apfuye u Burusiya bwahura n’ibibazo.
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, yavuze ko Guverinoma z’ibihugu by’i Burayi zagombye gushyira mu gatebo kamwe abantu batuka Mohamed n’abapfobya Jenoside y’Abayahudi.
Abantu 11 bapfuye bazize impanuka ya gari ya moshi abandi bagera ku 100 barakomereka, iyo mpanuka ikaba yabaye ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021, ibera mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru wa Misiri ari wo Cairo, nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo muri icyo gihugu.
Leta ya Zimbabwe yafashe icyemezo cyo kurekura imfungwa 3,000 ndetse zimwe zikaba zaratashye ku wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021, bikaba biri muri gahunda yo kugabanya ubwandu bwa Covid-19 mu magereza y’icyo gihugu kuko harimo ubucucike.