Umutwe w’abarwanyi wiyita ‘Etat islamique’ wigambye ibitero by’ibisasu byatewe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mpera z’icyumweru gishize, bikitirirwa abarwanyi b’umutwe wa “Forces Démocratiques Alliées (ADF)”, uwo mutwe ukaba ugira aho uhurira na Etat Islamique, nk’uko bitangazwa (…)
Hagati y’itariki 25-29 Kamena 2021, abantu bagera ku 134 bapfuye bitunguranye mu gace ka Vancouver (Canada), bikavugwa ko bazize ubushyuhe bukabije bwadutse muri icyo gice cy’igihugu cya Canada.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza, Matt Hancock, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, nyuma y’uko ikinyamakuru cy’aho mu Bwongereza gisohoreye amafoto amugaragaza arimo asoma umujyanama we mu kazi. Kuba Hancock yari arimo guca inyuma uwo bashakanye ngo si ryo pfundo ry’ikibazo, ahubwo ngo (…)
Umuherwe wakoze iryo koranabuhanga rya antivirusi ya MacAfee yamamaye cyane mu myaka ishize, yaguye muri gereza yo muri Espagne ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bikavugwa yaba yariyahuye.
Ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, ni umunsi wari waranzwe no kumeneka kw’amaraso ku basirikare bari mu bice bibiri bitandukanye by’igihugu cya Mali, kuko habaye ibitero by’ubwiyahuzi bibiri ku masaha atandukanye, hapfa abasirikare batandatu ba Mali na ho 15 bari mu butumwa bw’amahoro bwa LONI muri icyo gihugu barakomereka.
Perezida Iván Duque wa Colombia yari muri Kajugujugu yerekeza ahitwa Cúcuta mu Ntara ya ‘Norte de Santander’, ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu ndetse na Guverineri w’Intara, indege barimo iraraswa.
Umuryango w’iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ugizwe n’ibihugu 16, wemeje iyoherezwa ry’ingabo zawo kujya gutanga umusanzu muri Mozambique mu kurwanya iterabwoba n’imvururu ziterwa n’ababarizwa muri iyo mitwe y’iterabwoba mu gace ka Cabo Delgado, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga udasanzwe, Stergomena Tax.
Meya wa Miami-Dade muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ahabereye iyo mpanuka, Daniella Levine Cava, yavuze ko abantu 102 mu bari batuye muri uwo muturirwa bashoboye kuboneka aho baherereye, kandi ko aho bari bafite umutekano, ariko yongeraho ko hari abandi bantu bagera kuri 99 bataramenya amakuru yabo, ubu ngo bakaba (…)
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ikeneye miliyoni 5.5 z’Amadolari ya America yo gukura Gaz mu kigobe cya Kabuno gifatanye n’ikiyaga cya Kivu.
Umupadiri yatawe muri yombi mu murwa mukuru w’u Bugiriki, Athènes, nyuma yo kumena aside ku Basenyeri barindwi bo mw’idini ry’aba Orthodox, nk’uko byatangajwe na Polisi y’icyo gihugu.
Ibyo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ku masaha y’umugoroba, ubwo umunyamakuru witwa Kabinda Kalimina yarimo asoma ingingo z’ingenzi z’amakuru kuri Televiziyo yo muri Zambia yitwa ‘KBN TV News’ (Kenmark Broadcasting Network), nyuma avuga ibyo atari ategerejweho, kuba yabivugira kuri Televiziyo imbonankubone.
Inyeshyamba 134 zimaze kwishyira mu maboko y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubu yashyizwe mu bihe bidasanzwe (état de siège) mu rwego rwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba ihora iteza intambara zitarangira muri icyo gice cy’Iburasirazuba bwa bw’icyo gihugu.
Igihugu cya Madagascar muri iyi minsi cyibasiwe n’amapfa atarigeze abaho mu myaka 40. Ayo mapfa yateje inzara idasanzwe kugeza ubwo hari abaturage barya ibyondo nk’uko raporo z’imiryango itandukanye zibigaragaza.
Mohamed Ould Abdel Aziz wahoze ari Perezida wa Mauritania, bitegetswe n’umucamanza kubera icyaha akurikiranyweho kijyanye na ruswa, yafunzwe nyuma y’uko yanze kujya yitaba kuri Polisi y’icyo gihugu, mu gihe yari afungishijwe ijisho ari iwe mu rugo.
Inzego z’ubuzima muri Zambiya zagaragaje impungenge z’ubwiyongere bw’impfu ziterwa na Coronavirus, mu gihe icyo gihugu gikomeje guhangana n’umuvuduko udasanzwe w’ubwandu bushya bwa gatatu bw’icyo cyorezo, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Xinhua Net.
Uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yasabye gutandukana n’umugore wa mbere, Simone Gbagbo, akaba afashe icyo cyemezo nyuma y’iminsi mike afunguwe, aho yari amaze imyaka 10 afungiye i La Haye kubera ibibazo bya politiki.
Nyuma y’urupfu rwa Kenneth Kaunda witabye Imana tariki 17 Kamena 2021, afite imyaka 97 y’amavuko, igihugu cye cya Zambia cyashyizeho icyunamao cy’iminsi makumyabiri n’umwe (21) mu rwego rwo kuzirikana uwo mukambwe ufatwa nk’intwari mu kurwanya ubukoloni muri Afurika.
Abana bato bari mu kigero cy’imyaka itanu (5) n’umunani (8), ku munsi w’ejo bateguye imyigaragambyo, yabereye mu mujyi wa Hamburg mu Budage, bamagana abyeyi babirengagiza bagahugira kuri telefone.
Ku wa Kane tariki 17 Kamena 2021, ni bwo Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yakiriwe i Abidjan, agarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka icumi avuye ku butegetsi bw’icyo gihugu, aho yari yaroherejwe ku Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi gukurikiranwaho ibyaha by’intambara.
Uwahoze ari Perezida wa Zambia Kenneth Kaunda yitabye Imana ku myaka 97. Yayoboye Zambia kuva mu mwaka w’1964 kugera 1991.
Umudepite wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani yasabye imbabazi nyuma yo gusanisha agapfukamunwa ka Konoravirusi n’ihohoterwa Abayahudi bakorerwaga n’aba Nazi mu Budage.
David Dushman wari umusirikare w’Umuyahudi wavuye ku rugerero mu ngabo z’Abasoviyete bitaga Red Army, akaza kuba umukinnyi w’inkota mu mikino ngororamubiri (Olympic), yatabarutse aguye mu Budage.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 mu masaha ya saa tanu za mu gitondo indege yakoze impanuka hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umuforomo wa nijoro wa Diego Maradona ni we wa mbere wageze imbere ya Parike ya Argentine, ahakana icyaha ashinjwa byo kuba yaratereranye umurwayi we (Maradona), akamara igihe kirekire asamba, ahubwo avuga ko we yubahirije amabwiriza yari yahawe yo kutamukangura.
Umukambwe Kenneth Kaunda ubu ufite imyaka 97 y’amavuko, akaba yarigeze kuba Perezida wa Zambia, ubu ari mu bitaro bya Gisirikare by’i Lusaka mu Murwa mukuru w’icyo gihugu kubera ikibazo cy’ubuzima, nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.
Raporo nshya yakozwe n’Akanama ka LONI gashinzwe iby’uburenganzira bwa muntu, yagaragaje ko hari abasirikare ba Somalia bari mu mahugurwa muri Eritrea, bagize uruhare mu ntambara ya Tigray bari kumwe n’aba Eritrea, ngo bisobanuye ko bagiye mu ntambara y’igihugu cy’amahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Somalia yo (…)
Nyuma y’imyaka 12 yari ishize ayoboye igihugu cya Israel, Benjamini Netanyahu, yasimbuwe na Naftal Bennet, Minisitiri w’Intebe mushya ugiye kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri.
Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarahiriye guhashya imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajayaruguru na Ituri, akazahindura ubuyobozi bwa Gisirikare iyo mitwe itakiriho.
Ibitangazamakuru byandikirwa muri Zambia bitangaza ko Perezida Edgar Lungu yituye hasi nyuma yo kugira isereri bitunguranye, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi w’Ingabo wizihizwa ku itariki ya 13 Kamena buri mwaka, ikaba ari inshuro ya kabiri bibaye kuri Perezida wa Zambiya nk’uko byamugendekeye muri 2015.
Umuturage uherutse gukubita urushyi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ari mu ruzinduko rw’akazi mu Majyepfo y’icyo gihugu ku wa Kabiri tariki 04 Kamena 2021, yakatiwe amezi 18 y’igifungo, ane akaba ari yo azamara muri gereza.