Argentine: Ubushinjacyaha burimo gukora iperereza ku bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Maradona

Umuforomo wa nijoro wa Diego Maradona ni we wa mbere wageze imbere ya Parike ya Argentine, ahakana icyaha ashinjwa byo kuba yaratereranye umurwayi we (Maradona), akamara igihe kirekire asamba, ahubwo avuga ko we yubahirije amabwiriza yari yahawe yo kutamukangura.

Mu gihe bari basohotse mu cyumba kiberamo ibazwa, Franco Chiarelli wunganira uwo muforomo mu mategeko, yavuze ko "Abayobozi be bari bamubwiye ko atagomba kubangamira umurwayi, umukiriya wanjye yitwararitse ku buryo akora akazi ke ka nijoro, ariko yirinda icyatuma ahungabanya umurwayi".

Uwo munyamategeko avuga ko umukiriya we ngo hari ibimenyetso bisa n’ibihuruza yabonye ku murwayi, abimenyesha abaganga kugira ngo babifateho umwanzuro kuko bari bazi uko ubuzima bw’umurwayi buhagaze muri rusange, ariko yongeraho ko uwo muforomo aburanira atigeze amenyeshwa mbere ko Maradona afite ibibazo by’umutima.

Uwo muforomo witwa Ricardo Almiron ufite imyaka 37 y’amavuko, ngo yamaze amasaha asaga arindwi mu biro by’umushinjacyaha San Isidro, ahitwa i Buenos Aires, gusa ngo aracyekwaho kuba yabeshye, akemeza ko Maradona yari asinziriye, nyamara ikizamini cyo kwa muganga gikorwa umuntu yapfuye cyarerekanye ko yamaze igihe asamba.

Diego Maradona wari ufite ibibazo by’impyiko, umwijima ndetse n’umutima, yapfuye mu 2020 azize ibibazo by’umutima, agwa iwe ahitwa i Tigre, mu Majyaruguru ya Buenos Aires nyuma y’ibyumweru bikeya abazwe mu bwonko, akaba yari afite imyaka 60 y’amavuko.

Diego Maradona, ubundi ngo yaretse ibyo gukina umupira w’amaguru afite imyaka 37, atangira kujya mu biyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi, atangira kujya agira ibibazo by’umutima, gushyirwa ku miti ivura ibiyobyabwenge, kugira umubyibuho ukabije, ibyo byose bigenda bishyira ubuzima bwe mu kaga.

Uretse uwo muforomo wamaze kubazwa muri Parike, hari n’abandi batandatu bari mu itsinda rishinzwe kuvura Diego Maradona, harimo umuganga we, umushinzwe gukurikirana ubuzima bwe bwo mu mutwe (psychiatre), na bo bagomba kubazwa imbere ya Parike ya Argentine mu rwego rw’iperereza kuko ngo bakekwaho kuba baragize uruhare mu kwica umuntu batabigambiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka