Ministeri y’Ubuzima muri Kenya yatangije ubushakashatsi ku ngaruka z’igihe kirekire ku muntu warwaye covid-19, mu gihe imibare mishya igaragaza ko muri icyo gihugu abamaze kwandura covid-19 ari hafi ibihumbi 27.500.
Leta ya Namibia yatangaje ko yanze ku mugararo icyifuzo cyo guhabwa indishyi z’akababaro igihugu cy’ u Budage kiri gutanga ku bwicanyi bwakorewe abaturage ba Namibia bamwe bafashe nka Jenoside.
Indorerwamo (amadarubindi/amataratara) za Mahatma Gandhi zigiye gutezwa cyamunara, nyuma y’uko abashinzwe gushakisha ibintu by’agaciro bakabigurisha bazisanze mu ibahasha mu gasunduku k’amabaruwa kabo kadafunze, ziri hafi yo gutakara.
Urugendo rwo guhatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika rurakomeje, hagati y’Umudemokarate Joe Biden, n’Umurepubulikani Donald Trump. Kuwa kabiri tariki ya 11 Kanama, Joe Biden yatangaje ko Senateri wa Leta ya California Kamala Harris, ari we uzaba Visi Perezida, mu gihe yaba atowe, ndetse bakaba baziyamamazanya.
Urukiko rwa kiyisilamu mu Ntara ya Kano, mu majyaruguru ya Nigeria rwakatiye igihano cy’urupfu umuririmbyi Yahaya Aminu Sharif, ashinjwa gutesha agaciro intumwa y’Imana.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yemeje ko igihugu cye cyabonye urukingo rwa mbere rwa COVID-19, ndetse ko umwe mu bakobwa be yamaze guhabwa kuri uru rukingo.
Bitewe n’imyigaragambyo ikomeye yari imaze iminsi itatu mu Mujyi wa Beirut, Guverinoma yose ya Liban yafashe icyemezo cyo kwegura.
Imyigaragambyo yarushijeho gukaza umurego ku Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020 mu Mujyi wa Beyrut, aho abaturage bahanganye n’inzego z’umutekano, uyu ukaba wari umunsi wa kabiri w’imyigaragambyo, basaba ko Guverinoma yose ya Liban yegura, nyuma y’iturika rikomeye ryabaye ku cyambu cya Beirut, rigahitana abagera ku 160.
Umutaliyani Giuseppe Paterno wariho mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yakuriye mu bukene bituma atiga. Ku wa gatanu tariki 07 Kanama 2020 afite imyaka 96, yasohoje kaminuza abona impamyabumenyi mu mitekerereze ya muntu, akaba ari we ukuze mu mateka y’u Butaliyani ubonye iyi mpamyabumenyi.
Kuri uyu wa kane tariki 06 Kanama 2020, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, arasura Liban mu rwo kwifatanya n’iki gihugu, nyuma y’iminsi ibiri habaye iturika ridasanzwe ryahitanye abagera ku 113 abandi 4000 bagakomereka ku cyambu cya Beirut muri Liban. Niwe mu Perezida wa mbere usuye iki gihugu nyuma y’ibi byago, ari no (…)
Ibihugu bya Brazil n’u Bushinwa byakunze gushinjwa guhisha imibare y’ukuri ku banduye n’abahitanywe n’icyorezo cya Covid-19. Iran na yo yiyongereye ku bihugu bitanga amakuru atari yo kuri iki cyorezo.
Umugore wo Burengerazuba bwa Afghanistan, wahawe izina rya Rabia, yagiye kwa muganga yumva afite umuriro mwinshi. Umuganga yaramupimye asanga afite Covid-19.
Abantu 9 bishwe no kunywa umuti usukura intoki (hand sanitizer) nyuma y’aho amaduka acuruza inzoga zo mu bwoko bwa liquer asabwe gufunga nk’uko polisi yo mu Mujyi wa New Dehli ibitangaza.
Abayobozi bakuru bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, ari na ryo rya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bamaganye igitekerezo cye cy’uko amatora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi k’Ukuboza 2020 yakwigizwa inyuma, mu kwirinda ko yazagaragaramo uburiganya.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko mu gihe bigaragara ko abantu benshi bashobora gutora bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, ibi bikaba bishobora gutuma haba ubujura bw’amajwi n’inenge, ku buryo ibyazava mu matora byazaba bitizewe, ari yo mpamvu asaba ko aya (…)
Urukiko rwo mu Misiri rwahanishije igifungo cy’imyaka ibiri abakobwa batanu bakurikirwa cyane kuri TikTok kubera gushyiraho amashusho ateye isoni.
Ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwatangaje ko umuntu wa mbere wagaragaweho covid-19 yari yaratorotse igihugu mu myaka itatu ishize, agafatwa ubwo yatahukaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza Meghan n’umugabo we Harry, bajyanye mu rukiko uwabafotoreye umwana akoresheje indege itagira umuderevu.
Umunyasingapore ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye ku mugaragaro icyaha cy’ubutasi yakoreraga Leta y’u Bushinwa, ibi bikaba byongereye umunyu mu bibazo bikomeje gufata intera hagati ya Washington na Beijing.
Abavuzi batandatu b’amatungo muri Ethiopia bakuye ibiro 50 by’amashashi mu gifu cy’inka nyuma y’amasaha atatu.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, Guverinoma ya Donald Trump yari yatangaje ko itazemerera abanyeshuri b’abanyamahanga biga muri Amerika kuguma ku butaka bwayo, mu gihe amasomo yabo azakomeza gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa.
Umupolisi wishe umwirabura George Floyd muri Leta zunze ubumwe za Amerika bigateza imyigaragambyo ku isi yose, yaje gutahurwaho ko yananyerezaga imisoro.
Kim Kardashian West, umugore wa Kanye West yatoboye avugira mu ruhame ku bibazo byo mu mutwe bivugwa ku mugabo we umaze iminsi yandika amagambo kuri Twitter agatera benshi kumwibazaho.
Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje, Donald Trump akomeje kumvikana ahindura imvugo n’imyitwarire yari afite ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatangiraga kugera mu gihugu cye.
Icyorezo cya Covid-19 cyatumye byinshi mu bihugu bifata imyanzuro yo kuba bihagaritse amashuri. Muri Kenya, ibi byateje ikibazo kuko abangavu benshi batangiye kugaragara ko batewe inda.
Kiliziya Nkuru ya Mutagatifu Pierre na Mutagatifu Paul yo muri Nantes mu Bufaransa yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Abaganga i Paris mu Bufaransa bemeje uruhinja rwa mbere rwavukanye covid-19 nyuma y’uko nyina amwanduje amutwite nk’uko bitangazwa mu bushakashatsi. Byemezwa y’uko ari ibintu biba gake.
Zindzi Mandela wapfuye afite imyaka 59 ku waMmbere aguye mubitaro byaJohannesburd, byatangajwe ko kuri uwo munsi bari bamusanzemo indwara ya COVID-19.
Umuraperi Kanye West akaba n’umunyamideri yemerewe kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), mu matora yabereye muri Leta ya Oklahoma.
Mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi mu gace kitwa Narok, inzego z’ubuyobozi zakijije umwana w’umukobwa w’imyaka 12, washyingiwe ku bagabo babiri mu kwezi kumwe, abitegetswe na se.