Umusirikare w’Umuyahudi wari ukiriho mu babohoye inkambi y’urupfu ya Auschwitz yatabarutse ku myaka 98

David Dushman wari umusirikare w’Umuyahudi wavuye ku rugerero mu ngabo z’Abasoviyete bitaga Red Army, akaza kuba umukinnyi w’inkota mu mikino ngororamubiri (Olympic), yatabarutse aguye mu Budage.

David Dushman
David Dushman

David Dushman warwanaga ku ruhande rw’Abasoviyete mu ntambara ya 2 y’isi yose, ku itariki 27 Mutarama 1945 afite imyaka 21, yakoresheje ikimodoka cy’intambara cy’igifaru (tank) asenya uruzitiro rw’amashanyarazi rwo ku nkambi ya Auschwitz mu Budage, we na bagenzi be babasha gutabara Abayahudi ibihumbi n’ibihumbi bari bahafungiwe.

Muri iyo nkambi hiciwe Abayahudi barenga miliyoni imwe mu ntambara ya kabiri y’isi yose bishwe n’Abanazi bari bayobowe na Adolph Hitler.

Inkambi y'urupfu ya Auschwitz
Inkambi y’urupfu ya Auschwitz

Mu mwaka ushize (2020) ubwo nyakwigendera David Dushman yaganiraga n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, yavuze ko bageze ku nkambi ya Auschwitz basanga izitiwe n’amashanyarazi, biba ngombwa ko basenya uruzitiro bakoresheje ibifaru (tanks) bashyira amafunguro abendaga gushiramo umwuka kubera inzara, ubundi bakomeza kwirukankana umwanzi.

David Dushman yavuze ko atari yarigeze amenya ko inkambi ya Auschwitz yari ihari, ngo yaje kuyimenya mu myaka yakurikiyeho ari nabwo yamenye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byahakorewe ku Bayahudi bari barajyanyweyo bunyago.

Dushman ni umwe mu basirikare 69 gusa barokotse intambara muri bagenzi babo ibihumbi 12. Yakomerekeye ku rugamba ku buryo bukabije ariko nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, ntibyamubujije kuba umwe mu bakinnyi b’inkota b’indashyikirwa bo muri Leta y’Ubumwe bw’Abasoviyete.

Komite mpuzamahanga y’imikino ngororamubiri ya Olympic (IOC) yabwiye BBC ko David Dushman yageze no ku rwego rwo kuba umwe mu batoza bakomeye ku rwego rw’isi muri uwo mukino usa no kurwanisha inkota ariko zidakomeretsa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka