Bamwe mu bakora iperereza muri Amerika, bavuze ko umupilote wari utwaye indege yaguyemo Kobe Bryant, yarenze ku mabwiriza y’aho yemerewe kugeza indege mu kirere, bituma agenda yinjiza indege mu bicu, bituma ikora impanuka.
Nyuma y’aho ababuranira Donald Trump bakomeje kuvuga ko kumuburanisha ku byaha byakozwe akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), binyuranije n’Itegeko Nshinga kuko atakiyobora icyo gihugu, ku wa Kabiri tariki ya 09 Gashyantare 2021, Abasenateri bemeje ko urwo rubanza rwubahirije amategeko kandi ko rugomba (…)
Utubari n’ibindi bikora nkatwo mu Mujyi wa Dubai byategetswe gufunga imiryango nyuma y’uko imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kwiyongera, guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku wa 27 Mutarama 2021 yarateranye ku busabe bwa bamwe mu Badepite, bakuraho ikizere Minisitiri w’Intebe Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba na Guverinoma ayoboye, bayishinja kudashobora.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangaje ko arimo gusengera Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaramo imvururu ziterwa n’abanze kwakira ko Perezida Donald Trump yatsinzwe mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu.
Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yihanangirije Abaminisitiri bifotora amafoto ya selfies bari mu kazi, ndetse avuga ko hari ibihano ku Baminisitiri bakoresha whatsapp bari mu kazi.
Leta ya Eritrea yarekuye abantu 28 bagize itsinda ry’Abahamya ba Yehova nyuma yo gufungwa igihe kitazwi.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) washinje abayobozi ba Tanzania “guhohotera” nibura impunzi 18 z’Abarundi ndetse n’ababaga basaba ubuhungiro kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.
Umurundikazi uzwi ku izina rya Shugweryimana Riziki yakomanyirijwe na Musitanteri wa Komini Mutumba Faraziya Ruzobavako amushinja ubusambanyi muri iyo komini.
Dogiteri Leopoldo Luque, muganga wabaze Diego Maradona, arashinjwa kuba yaramwishe atabigambiriye. Ibi byatangajwe tariki 29 Ugushyingo 2020, nyuma y’imisi ine Maradona yitabye Inama, bitangazwa n’Urukiko rwa San Isidro, rukorera hafi y’Umujyi wa Buenos Aires muri Argentine.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed, avuga ko ingabo za Leta y’iki gihugu ubu ari zo zigenzura umurwa mukuru wa Leta ya Tigray iri mu majyaruguru.
Mu gihugu cya Kenya, imirimo ibarirwa muri miliyoni yarahagaze, mu gihe 75% by’inganda ziciriritse na zo zafunze imiryango mu mezi make ashize kuko Covid-19 yangije ubukungu ku rwego rudasanzwe, nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe n’urugaga rw’abikoreramuri iki gihugu.
Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yatangaje ko atakibarizwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, kuko atabasha kwihanganira amagambo mabi abwirwa n’abantu benshi.
Ibitangazamakuru byo muri Israel ni byo bya mbere byatangaje ko Israel yohereje intumwa muri Sudan ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga 70 umubano w’ibi bihugu warajemo agatotsi.
Imyigaragambyo yakurikiye itabwa muri yombi rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi wine hamwe na Patrick Amuliat biyamamarizaga umwanya wa perezida wa Uganda, imaze kugwamo abantu bairindwi abandi barenga 40 barakomereka.
Jerry John Rawlings wigeze kuba Perezida wa Ghana, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Korle Bu Teaching Hospital, biherereye i Acrra mu murwa mukuru wa Ghana.
Mu majyaruguru ya Ethiopia, imirwano ikomeye irakomeje hagati y’igisirikare n’abashinzwe umutekano.
Komisiyo y’amatora muri Tanzaniya yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Perezida John Pombe Magufuli wo mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM), ari we wegukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu, n’amajwi 84%.
Mu gihe benshi mu birabura b’Abanyamerika bashinja Donald Trump kuba ari we wihishe inyuma y’ihohoterwa ribakorerwa, ndetse benshi mu byamamare bakagaragaza ko batamushyigikiye, Dwayne Michael Carter Jr. wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Lil Wayne, kuwa 29 Ukwakira 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko (…)
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje itegeko ryongera kujyana abatuye mu Bufaransa bose muri Guma mu Rugo izamara ukwezi ikazarangira ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa cumi na kabiri.
Nyuma y’aho ibihugu byinshi ku mugabane wa Afurika byagiye bifata umwanzuro wo gufunga amashuri igihe cyitari kizwi biturutse ku cyorezo cya Covid-19, bimwe birimo Ethiopia, Malawi, u Rwanda, byatangiye gutangaza igihe abana bazongera kwiga.
Umukambwe w’imyaka 74 wo muri Leta ya Tamil Nadu mu Buhinde washyizwe mu buruhukiro bibeshye ko yapfuye, yashizemo umwuka nyuma y’akanya gato bamuvanye mu isanduku ikonjesha imirambo itegereje gushyingurwa.
Umuryango wo mu Bwongereza uharanira guteza imbere ubwisanzure bw’ibitekerezo (English PEN), igihembo cyawo cya 2020 gihabwa Umwanditsi Mpuzamahanga Ushirika Ubwoba (International Writer of Courage) wagihaye umusizi w’Umunya-Eritrea witwa Amanuel Asrat.
Nubwo Umuyobozi Mukuri wa Police muri Nigeria Mohammed Adamu, yatangaje ko umutwe udasanzwe w’abapolisi witwa ‘SARS’ (Special Anti Robbery Squad) useswa, imyigaragambyo irakomeje mu bice binyuranye muri Nigeria, aho abaturage bamagana ihohoterwa bakorerwa n’abapolisi, cyane abo muri uwo mutwe.
Hamaze iminsi hatangwa ibihembo bizwi nka Prix Nobel, icyari gitahiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2020 kikaba ari icy’amahoro cyahawe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM).
Ku ngwate ingana na miliyoni y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 970 z’amafaranga y’u Rwanda, Derek Chauvin azajya aburana adafunze.
Ku wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020, igihembo cyitiriwe Nobel ‘Prix Nobel’ cyahawe abashakashatsi batatu Roger Penrose, Reinhard Genzel na Andrea Ghez, bakoze ubushakashatsi ku byobo by’umukara (trous noirs) biri mu isanzure. Komite itanga ibi bihembo ivuga ko ibyo bakoze byahaye amahirwe yo kumenya byinshi kuri ibi byobo.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, wanduye icyorezo cya Covid-19, yavuye mu bitaro bya Walter Reed ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 04 Ukwakira 2020, aho yahise yurira kajugujugu ye asubira mu biro bya ‘Maison Blanche’.
Abanyeshuri barenga 300 muri Namibia babasanzemo coronavirus nyuma y’amezi 2 amashuri afunguye kandi benshi muri bo ni abanyeshuri biga baba mu bigo (boarding school/internat).
Afurika y’Epfo yafunguye imipaka ku bagenzi baturutse mu bihugu byose bya Afurika, ariko ikomeza gufunga imipaka ku bihugu bifite umubare munini w’ubwandu bwa Coronavirus harimo u Bwongereza, Amerika n’u Burusiya.