• Yahamwe n’uburwayi bwo mu mutwe

    Umugabo uherutse kwivugana abantu batagira ingano mu gihugu cya Norvège bamusanganye uburwayi bwo mu mutwe ari nabwo ntandaro y’amarorerwa yakoze.



  • Wyclef Jean araregwa kunyereza amafaranga yari agenewe gufasha Abanya-Haïti

    Ikinyamakuru New York Post cyatangaje ko umuririmbyi wo muri Haïti ariko uba muri Amerika witwa Wyclef Jean yaba yaranyereje amafaranga yari agenewe gufasha Abanyahayiti basizwe iheruheru n’umutingito wabaye mu kwa mbere muri 2010.



  • Ubwongereza bwakuye abakozi b’ambasade yabwo muri Iran

    Igihugu cy’Ubwongereza cyavanye abakozi bacyo bose ba ambasade yacyo muri Iran nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yangije inyubako y’ambasade y’Ubwongereza ndetse n’inyubako abakozi bayo batahagamo.



  • U Butaliyani: Silvio Berlusconi yeguye ku mwanya wa minisitiri w’ intebe

    N’ ubwo amaze imyaka 17 avugwa cyane muri politiki y’ u Butaliyani, kuri uyu wa gatandatu tariki 12/11/2011, Silvio Berlusconi yeguye nabi ku mwanya wa minisitiri w’ intebe, kuko imyigaragambyo y’ abamutegekaga kwegura vuba na bwangu, yari yose imbere y’ inyubako y’ umukuru w’ igihugu.



  • Ubugereki bwashyizeho minisitiri w’intebe mushya

    Nyuma y’iminsi itari mike bari mu biganiro, Ubugereki bufite minisitiri w’intebe mushya, Lucas Papademos, wahoze yungirije umukuru wa banki y’uburayi (European Central Bank).



  • Irani yamaganye raporo ya AIEA iyishinja gukora intwaro za kirimbuzi

    Igihugu cya Irani cyanenze ku mugaragaro raporo yakozwe n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura ingufu za nikereyeri (AIEA). Iyo rapport yashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo ivuga ko Iran yagerageje gukora intwaro za kirimbuzi mu ngufu za nikereyeri.



  • Silvio Berlusconi yatangaje ko azegura ku mirimo ye

    Ejo nibwo minisitiri w’intebe w’Ubutariyani, Silvio Berlusconi, yatangaje ko azegura ku mwanya we igihe ingamba zo gukemura ibibazo by’ubukungu muri icyo gihugu zizaba zemejwe.



  • Sarkozy na Obama bibwiraga ko baganirira mu muhezo kandi bari ku karubanda

    Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy n’uwa Leta Zunze Ubumwe z’America Barack Obama mbere yo kwinjira mu nama y’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi ku isi G20 yabereye mu Bufaransa mu cyumeru gishize babanje mu nama y’umuhezo.



  • Muganga wa Michael Jackson yagize uruhare mu rupfu rwe

    Muganga wa Michael Jackson,Conrad Murray, yahamwe n’icyaha cyo kwica nyakwigendera atabigambiriye.



  • Isiraheli ntizongera gutanga umusanzu muri UNESCO

    Nyuma yo kwemerwa kwa Palesitina mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubumenyi, uburezi n’umuco (UNESCO) leta ya Isiraheli yatangaje ko itazongera gutanga umusanzu yatangaga muri uwo muryango.



  • G20 iteraniye i Cannes mu Bufaransa

    Abayobozi b’ibihugu 20 bikize kw’isi kurusha ibindi (G20) kuri uyu wa kane bateraniye mu gihugu cy’Ubufaransa ahitwa Cannes mu nama izamara iminsi ibiri. Mu byabahuje harimo kuvuga ku bukungu bw’isi ndetse no kungurana ibitekerezo ku bibazo bitandukanye bahuriyeho.



  • Julian Assange, Umuyobozi wa Wikileak, agiye koherezwa kuburanira muri Suwede

    Kuri uyu wa gatutu tariki ya 2 ugushyingo 2011 urukiko rwo mu Bwongereza bwemeje ko umuyobozi w’urubuga rwa interneti menamabanga, Wikileaks, azoherezwa kuburanishirizwa mu gihugu cya Suede aho bivugwako yakoreye ibyaha by’ihohotera rishigiye ku gitsina.



  • Ibihugu by’Uburayi bikoresha ifaranga rya Euro byaraye bifashe umwanzuro ku kibazo cy’imyenda y’Ubugiriki

    Inama y’abakuru b’ibihugu na za leta zo mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi yaraye iteraniye i Brusseli mu Bubirigi kugirango bigire hamwe ikibazo cy’imyenda kivugwa mu bihugu bikoresha ifaranga rya Euro yarangiye bemeje kwikorera imyenda y’Ubugiriki no kongera iki gihugu kugira ngo bakumire ihungabana ry’ubukungu ryari (...)



  • Mu Bugiriki amazi si ya yandi

    Mu gihe inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubugiriki itegura (iteganya kwemeza) itegeko ryo kwizirika umukanda kubatuye nuri icyo gihugu Kubera ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi, amashyirahamwe y’abakozi nayo arategura imyigarambyo y’amasaha 48 mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe.



  • Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yababajwe n’iyegura rya minisitiri we w’ingabo

    Liam Fox,minisitiri w’ingabo w’igihugu cy’Ubwongereza yeguye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2011. Ibi bikaba byababaje minisitiri w’intebe David Cameron kuko Fox abaye minisitiri wa kabiri weguye mu minsi 17 ikurikiranye.



  • IGIHEMBO CY’AMAHORO KITIRIWE NOBEL CYEGUKANYWE N’ABATEGARUGORI 3

    Perezida wa liberiya Ellen Johnson Sirleaf, Leymah Gbowee nawe w’umunyaliberiyakazi hamwe na Tawakul Karman wo mu gihugu cya Yemen nibo begukanye igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel cy’umwaka wa 2011.



Izindi nkuru: