Ayo ni amakuru yatangajwe ku mugaragaro tariki 22 Nyakanga 2021, binyuze mu itangazo ryasohowe na Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abashinzwe iby’ububanyi n’amahanga bwa Israël.
Abayobozi bo muri Madagascar batangaza ko hari abantu benshi barimo “Abanyamahanga n’Abanya-Madagascar” bafashwe bakekwaho kuba bari bafite umugambi wo kwica Perezida w’icyo gihugu Andry Rajoelina.
Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, ubwo Perezida wa Mali, Assimi Goïta, yari mu musigiti munini w’i Bamako mu murwa mukuru w’icyo gihugu, abantu babiri barimo uwitwaje icyuma bamugabyeho igitero, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, ariko Imana ikinga akaboko ararokoka.
Armin Laschet, wahabwaga amahirwe menshi yo kuzasimbura Angela Merkel ku mwanya wa ‘Chancelier’ w’u Budage, ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 yagize imyitwarire yahise yanduza isura ye, ubwo yafatwaga amashusho arimo atera urwenya aseka n’abandi bantu bari bamwegereye, mu gihe Perezida w’u Budage, Frank-Walter (…)
Muri Kenya ikamyo yari itwaye lisansi yagonganye n’indi modoka mu muhanda, hagati y’Umujyi wa Kisumu na Busia ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro, abantu bagera kuri 13 bakaba bahasize ubuzima.
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahishuye ikiri inyuma y’ibiganiro arimo agirana n’abakuru b’igihugu byo mu Karere k’ibyaga bigari, avuga ko ibyo yaganiriye n’u Rwanda na Uganda ari byo aganira n’u Burundi, akemeza ko bitanga ikizere mu kuzamura imikoranire y’ibyo bihugu, bikagira (…)
Matata Ponyo ushinjwa kunyereza umutungo wa Leta, afungishijwe ijisho guhera ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, urwandiko rwo kumuta muri yombi rwakozwe n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, rukaba rwarasinywe ku wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021 n’Umucamanza mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (…)
Inyandiko isaba ko abantu bahohotera abakinnyi b’umupira w’amaguru bashingiye ku ruhu rwabo, bacibwa burundu ku bibuga by’umupira mu Bwongereza, imaze gusinywa n’abantu basaga 1.000.000 mu masaha make ashize ubukangurambaga butangiye.
U Bufaransa, u Butaliyani n’u Bugiriki byamenyesheje abakora mu bijyanye n’ubuzima banga guhabwa urukingo rwa Covid-19, ko igihe basigaje mu kazi kitazarenga ukwezi kwa Nzeri 2021.
Umujyi wa Londres mu Bwongereza n’Amajyepfo y’icyo gihugu hibasiwe n’imyuzure myinshi ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021, bitewe n’imvura nyinshi yaguye muri ibyo bice by’igihugu.
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yemeza ko guhuza ibikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado ari inshingano za Guverinoma ye, mu gihe bamwe mu bayobozi mu bihugu bigize Umuryango wa SADC bavuga ko bitari bikwiye ko Ingabo z’u Rwanda zibatanga mu birindiro byo guhashya inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Nk’uko bitangazwa n’inzego z’iperereza muri Afurika y’Epfo, abantu bagera kuri 45 bo mu Ntara ya KwaZulu-Nat (KZN) na Gauteng ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize, ikaba yarabaye nyuma y’ifungwa rya Jacob Zuma, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuva kuri uyu wa Mbere tariki 12 kugera tariki 14 Nyakanga 2021 arakorera urugendo rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), urugendo rwitezweho kuganira ku mubano mwiza w’ibihugu byombi, ndetse no ku mutekano mucye uterwa n’imitwe yitwaza intwaro muri Kivu (…)
Karidinali Laurent Monsengwo Pasinya, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021, akaba yaguye i Paris mu Bufaransa aho yari arimo kwivuriza nyuma yo kujyanwayo mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 5 rishyira tariki 6 Nyakanga 2021, mu ndege y’ubuvuzi kugira ngo avurwe neza.
Ubuvugizi bw’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) butangaza ko bumaze kwivugana abarwanyi 45 b’umutwe w’inyeshyamba za ADF, abagera ku ijana bakekwaho gukorana na bo batawe muri yombi, ndetse n’imodoka icumi zafatiriwe kuva ubuyobozi bwa Gisirikare bwashyirwaho.
Abanya Ghana bagaragaje uburakari ku cyemezo cyafashwe n’Abadepite cyo kwemeza imishahara y’abagore b’Abaperezida n’aba ba Visi-perezida kubera uruhare rwabo rugaragara mu miyoborere y’igihugu.
Mu igihe impamvu y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse ikiri urujijo, ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021 Abayobozi bo muri Haiti, basabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, kubatabara kugira ngo ibikorwa remezo bifatiye runini ubuzima bw’igihugu birindwe.
Umuyobozi w’Umujyi wa Johannesburg, Geoff Makhubo, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, akaba yarazize Covid-19, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Raporo nshya yakozwe n’Umuryango nterankunga, Oxfam, ivuga ko abantu 11 ku isi bapfa buri munota bishwe n’inzara, ndetse inagaragaza ko umubare w’abafite ibibazo by’inzara ku isi wiyongereyeho inshuro esheshatu (6) mu mwaka ushize.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021, igihugu cya Sudan y’Epfo kirizihiza isabukuru y’imyaka icumi (10) kibonye ubwigenge.
Perezida Jovenel Moïse yishwe arashwe ejo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Claude Joseph. Perezida Jovenel ngo yari iwe mu rugo ari kumwe n’umugore we, na we wakomeretse ndetse ubu akaba ari mu bitaro.
Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, wakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa amezi 15 muri gereza, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, yiyemeje kwijyana gutangira igihano nk’uko byatangajwe na ‘Fondation’ imuhagarariye.
Abantu bataramenyekana bagabye igitero cyahitanye Jovenel Moïse, wari Perezida y’Igihugu cya Haïti bamusanze iwe mu rugo, bikaba byabaye mu masaha y’urukerera rwo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021.
Icyo cyemezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) kije nyuma y’uko ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi ba Covid-19 bagera ku 11. 000 bugaragaza ko umuti wa ‘tocilizumab’, ugabanya impfu ku barwayi ba Covid-19 bari mu bitaro. Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga 2021.
Mu impera z’icyumweru gishize ni bwo mu murwa mukuru wa Tigray, Mekelle, uruhande rw’inyeshyamba rwerekanye ingabo nyishi za Leta bafatiye ku rugamba, ngo gahunda ikurikira ikaba ari ugufata Umurwa mukuru Addis Abeba.
Abitwaje intwaro bashimuse abantu umunani ku bitaro batwara n’umwana w’umwaka umwe, nyina w’uwo mwana akaba ari umuforomokazi ukora kuri ibyo bitaro.
Umutwe w’abarwanyi wiyita ‘Etat islamique’ wigambye ibitero by’ibisasu byatewe mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mpera z’icyumweru gishize, bikitirirwa abarwanyi b’umutwe wa “Forces Démocratiques Alliées (ADF)”, uwo mutwe ukaba ugira aho uhurira na Etat Islamique, nk’uko bitangazwa (…)
Hagati y’itariki 25-29 Kamena 2021, abantu bagera ku 134 bapfuye bitunguranye mu gace ka Vancouver (Canada), bikavugwa ko bazize ubushyuhe bukabije bwadutse muri icyo gice cy’igihugu cya Canada.
Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza, Matt Hancock, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, nyuma y’uko ikinyamakuru cy’aho mu Bwongereza gisohoreye amafoto amugaragaza arimo asoma umujyanama we mu kazi. Kuba Hancock yari arimo guca inyuma uwo bashakanye ngo si ryo pfundo ry’ikibazo, ahubwo ngo (…)
Umuherwe wakoze iryo koranabuhanga rya antivirusi ya MacAfee yamamaye cyane mu myaka ishize, yaguye muri gereza yo muri Espagne ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bikavugwa yaba yariyahuye.