Igikomangoma Philip witabye Imana ku ya 9 Mata 2021 ku myaka 99, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021 ari nabwo yashyinguwe, akaba yari umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.
Martin Vizcarra wahoze ari Perezida wa Peru yahagaritswe mu kazi ka Leta mu gihe cy’imyaka 10, ashinjwa ko yarenze umurongo wari uteganyijwe wo guhabwa inkingo za Covid-19.
Padiri Marcel Hitayezu uba mu Bufaransa yatawe muri yombi acyekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu Rwanda muri Mata 1994.
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ibihano cyafatiye u Burusiya kubera ibyo cyise ibitero byo mu buryo bw’ikoranabuhanga (cyber-attacks) n’ibindi bikorwa by’ubushotoranyi.
Umunyeshuli witwa Ziada Masumbuko w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatanu mu ishuli ribanza rya Shibutwa - Mbogwe mu Ntara ya Geita, yishwe na musaza we amukubise ikintu mu mutwe, nyuma yo gutsindwa ikizamini akazana amanota mabi.
Imyigaragambyo yo kwamagana Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) mu mujyi wa Goma no mu gace ka Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuyemo guhangana gushingiye ku moko y’abaturage bahatuye.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko gukuraho amwe mu mabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus, ari intambwe ikomeye cyane bateye, ariko ko bikiri ngombwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo guhana intera abantu ntibegerane.
Ingoro ya Buckingham "Ibwami" yatangaje ko Igikomangoma Philip, umugabo w’umwamikazi Elizabeth II yapfuye afite imyaka 99.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko ishuri rya Ecole Nationale d’Administration (ENA) ryigwamo n’abazakora mu nzego nkuru z’icyo gihugu, rigiye gufungwa hagamijwe guca ubusumbane mu Bafaransa, kuko ryigwamo n’abana b’abakomeye gusa.
Perezida wa Tanzania Madame Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko hari impinduka zikomeye zabaye mu gushaka igisubizo ku cyorezo cya Covid-19 muri icyo gihugu.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa Mbere tariki 5 Mata 20201, yashyize umukono ku itegeko rimwemerera kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida akabona manda ebyiri z’inyongera, imwe imara imyaka itandatu, ibimuha amahirwe yo kuba yaguma ku butegetsi kugeza mu 2036.
U Bufaransa bwasubiye muri Guma mu rugo ku nshuro ya gatatu mu gihe imibare y’abandura ikomeje kwiyongera ku buryo hari impungenge ko ibitaro biza kubura aho bibashyira.
Arikiyepiskopi wa Arikidiyoseze ya Kampala, Cyprian Kizito Lwanga, bamusanze mu cyumba cye yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 werurwe 2021, nk’uko byanditswe mu kinyamakuru ’Daily Monitor’ cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru.
Itsinda ry’abimukira b’urubyiruko baba mu mujyi wa Nantes mu Bufaransa, barimo gusabirwa ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa nyuma yo gutabara umuryango w’abantu batatu bari bagiye guhira mu nzu ku cyumweru.
Polisi y’ahitwa Bariadi mu Ntara ya Simiyu muri Tanzania yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, (amazina ye ntiyatangajwe), akaba akurikiranyweho icyaha cyo kuba yari agiye gushimuta utunyamasyo 438 dufite agaciro k’asaga Miliyoni 71 z’Amashiringi ya Tanzania, adutwaye mu bikapu bitatu, nta cyemezo gitangwa na Leta (…)
Itsinda ry’ibihugu bigera kuri 14 harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’Ubuyapani byatangaje ko byifuza kumenya inkomoko nyayo ya Covid-19. Ibyo bihugu byabitangaje bishingiye kuri raporo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Bushinwa, bivuga ko itsinda ryashyizweho na WHO "ritashobonye kubona amakuru (…)
Umuhora wa ‘Canal de Suez’ uhuza inyanja itukura (mer rouge) n’inyanja ya Mediterane, ukoreshwa na 10% by’ubucuruzi mpuzamahanga bwifashisha inzira y’amazi, wongeye gukora ku wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, nyuma y’icyumweru ufunze.
Inkuru yacicikanye mu binyamakuru bitandukanye ivuga ko Polisi ya Tanzania yafashe abo bantu bantu kuko bifatwa nk’aho basuzuguye urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, John Pombe Magufuli, bakajya mu bisa n’imyidagaduro kandi igihugu cyose kiri mu cyunamo.
Sarah Obama wari umugore wa gatatu wa Sekuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA), ariko akaba yamufataga nka nyirakuru, yitabye Imana ku myaka 99.
Uwari Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, kuri uyu wa 26 Werurwe 2021, ku isaha ya saa kumi n’iminota mirongo itanu z’umugoroba, ni bwo isanduku irimo umubiri we yamanuwe mu mva, aho yaherekejwe n’abantu benshi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, nibwo Dr Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania ashyingurwa, bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa mu Ntara ya Geita aho akomoka.
Ubufaransa bwatangaje ko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, buzongera gufungura Ambasade yabwo mu Murwa mukuru wa Libya Tripoli, ibyo bikazakorwa mu rwego rwo gushyigikira Guverinoma nshya y’Ubumwe ya Libya.
Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, yavuze ko afite icyizere ko icyo gihugu gifite amahoro kuva Perezida Samia Suluhu Hassan ukiyoboye ubu, azi ibyabaye, ibigikenewe, n’ibiteganywa gukorwa mu myaka itanu iri imbere.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidali y’ishimwe kubera umurava zikorana akazi zishinzwe muri icyo gihugu.
Igihugu cy’u Bufaransa n’Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), bigiye gushyiraho umurwa mpuzamahanga w’urwo rurimi uzaba ufite icyicaro mu Bufaransa.
Madamu Samia Suluhu Hassan, usanzwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Tanzania, amaze kurahirira kuba Perezida wa Tanzania, mu muhango wabereye mu ngoro y’umukuru w’icyo gihugu.
Tanzania ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bagize ibyago byo gupfusha umuyobozi nka Perezida Magufuli, wari umuyobozi mwiza nk’uko byagarutsweho n’abantu batandukanye batanze ubutumwa nyuma y’urupfu rwe.
Abantu batandukanye hirya no hino ku isi barimo ibyamamare bakomeye gutanga ubutumwa bugaragaza uko bakozwe ku mutima n’urupfu rwa Perezida Magufuli wa Tanzania, witabye Imana ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, bunihanganisha icyo gihugu.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yategetse ko habaho icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu cya Kenya ndetse n’amabendera yose y’icyo gihugu n’aya EAC akururutswa kugera hagati kugeza Perezida Magufuli witabye Imana ejo tariki 17 Werurwe 2021 ashyinguwe.