Umuryango ECOWAS wakuye Mali mu bihugu biwugize

Abakuru b’ibihugu 15 bigize umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bakoze inama idasanzwe yateraniye i Accra muri Ghana kugira ngo bemeranye ku mwanzuro wafatirwa Mali kubera igisirikare cyayo gikoze ‘coup d’etat’ inshuro ebyiri mu mezi icyenda gusa, bityo bafatira baba bakuye icyo gihugu muri uwo muryango.

Ibihugu bituranye na Mali ndetse n’amahanga akomeye bitangaza ko bifite impungenge zikomeye ko imyivumbagatanyo iri muri Mali muri iki gihe, ishobora kubangamira abaturage mu gutora umukuru w’igihugu mu matora yari ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha wa 2022, ndetse ikanadindiza ibikorwa byo guhashya abarwanyi biyitirira idini ya Isilamu muri ako Karere.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyo nama ya ECOWAS yateranye ku cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021, rivuga ko Mali ibaye ivanywe mu bihugu bigize uwo muryango, kandi uwo mwanzuro utangira kugira agaciro ukimara gutangazwa.

Gusa nta bindi bihano byatangajwe bifatiwe Mali nk’uko byagenze muri Kanama umwaka ushize wa 2020, aho bimwe mu bihugu bigize uwo muryango byafunze by’agateganyo imipaka yabyo na Mali, bigatuma Mali isa n’iri mu kato bikagira ingaruka ku bukungu bwayo.

ECOWAS kandi ntiyanasabye Perezida mushya w’inzibacyuho Col Assimi Goita kwegura ngo ave ku butegetsi.

Col Goita yagize uruhare rukomeye muri coup d’état yo muri Kanama 2020, ndetse n’iyo mu cyumweru gishize, ku wa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo yemejwe n’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rya Mali, ko ari we Perezida w’inzibacyuho.

N’ubwo ECOWAS itasabye Perezida mushya wa Mali kwegura, ariko yasabye ko hashyirwaho Minisitiri w’intebe w’umusiviri ndetse hagashyirwaho na Guverinoma nshya idaheza kugira ngo iyobore neza igihe cy’inzibacyuho gisigaye.

Mu itangazo ryasohowe n’abo bayobozi bari mu nama ya ECOWAS, bagize bati, "Itariki 27 Gashyantare 2022 yari yamaze gutangazwa ko ari bwo amatora ya Perezida azaba, igomba kugumaho ntihinduke”. Nta kintu na kimwe Perezida Goita yahise atangaza, n’ubwo yari yitabiriye iyo nama ya ECOWAS.

Col Goita ubu ufite imyaka 38 y’amavuko, yari umuyobozi w’umutwe udasanzwe ubarizwa mu ngabo za Mali (special forces), akaba afatanyije n’abandi ba ‘colonels’ barahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita mu umwaka ushize wa 2020.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize, yategetse ko bafata Perezida w’inzibacyuho Bah Ndaw na Minisitiri w’intebe, Moctar Ouane. Nyuma ku wa gatatu w’icyo cyumweru ubwo bari bagifungiwe mu gisirikare aho bajyanywe nyuma yo gufatwa, batangaje ko beguye ku mirimo yabo, nyuma baza no kurekurwa barataha.

Umuryango wa ECOWAS ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi harimo u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuga ko batewe impungenge n’ibibazo bya politiki biri muri Mali kuko bishobora kuba intandaro y’ubwiyongere bw’umutekano muke uterwa n’imitwe y’abarwanyi ishamikiye kuri ‘al Qaeda’ na ‘Islamic State’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka