Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko ntawe uri muri Guma mu Rugo mu Ntara y’Amajyepfo uzicwa n’inzara biturutse ku kutabasha kujya gukora.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, akomeje uruzinduko rw’akazi arimo mu gihugu cya Malawi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, akaba yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi rya Zomba riherereye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuba zaratangiye guha Afurika inkingo za Covid-19 muri gahunda ya COVAX, avuga ko ari ikimenyetso cyiza cy’uko icyo gihugu kizanifatanya na Afurika muri gahunda yo kwishakira inkingo zayo.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bafashe abasore n’inkumi 9 biga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu Karere ka Nyanza (ILPD), bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko bari bakoresheje ibirori banywa inzoga ndetse barimo gusakuriza abaturanyi.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yujuje ingoro igenewe guturwamo na Arikiyepiskopi ugeze mu kiruhuko cy’izabukuru i Jali mu Mujyi wa Kigali.
Irasubiza Chris (nyakwigendera) ni umwe mu mpanga ebyiri zabyawe na Mutezimana Venantie wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Irasubiza akaba yari amaze imyaka irenga ibiri arwana n’ubuzima kubera ikibazo cy’umutima wari umaze kuzamo imyenge itatu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bufatanyije n’abaturage, bakusanyije inkunga yo gushyikiriza abarwayi 68 ba COVID-19 barwariye mu ngo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buratangaza ko mu gihe cy’umwaka abana 240 bakuwe mu buzima babagamo mu muhanda bagasubizwa mu miryango, kuri ubu 117 muri bo bakaba baramaze gusubira mu ishuri.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko gahunda yo kwagura no kuvugurura imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo, ari intambwe nziza, yitezweho kugabanya ikibazo cy’ibura ry’amazi abaturage bari bamaze igihe kinini bahanganye na cyo.
Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bagizweho ingaruka na gahunda ya ’Guma mu rugo’, bahawe inkunga y’ibiribwa, yatanzwe n’Akarere ka Nyagatare ikaba yaje ari igisubizo ku bibazo byagaragajwe na bamwe mu banyeshuri babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Abantu bamwe bajya bakoresha abana batarageza ku myaka yemewe ku itangira ry’akazi ku mwana, abakozi bo mu rugo ni bo biganjemo abana bakiri bato bataruzuza imyaka, uretse kuba ibikorwa nk’ibi byangiza ejo hazaza h’ubuzima bw’umwana, ni n’icyaha gihanwa mu mategeko ahana y’uRwanda.
Ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021 ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bafashe abantu bane bari bafite magendu y’imyenda ya caguwa barimo kuyinjiza mu Rwanda banyuze mu nzira zitazwi (Panya), bari bavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira (…)
Hari bamwe mu basanzwemo Covid-19 batishyira mu kato nk’uko babisabwa, ahubwo bagakomeza ibikorwa byabo bavuga ko batabona ababibakorera, nyamara amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko umuntu ugaragaweho ubwandu yishyira mu kato ubwe n’abo babana ntibasohoke mu rugo mu gihe cy’iminsi 10.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko Guma mu Rugo izatangira tariki ya 28 Nyakanga 2021 mu Mirenge itatu yo muri ako karere, atari ukujya ku muhanda cyangwa ku muharuro.
Umuforomo umwe mu ivuriro rito (Poste de santé), mu mavuriro yo mu Karere ka Musanze, ngo ni kimwe mu bikomeje kubangamira imitangire myiza ya serivisi z’ubuvuzi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko imirenge 50 yashyizwe muri Guma mu Rugo izatangira kubahirizwa guhera ku wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga kugera ku ya 10 Kanama 2021, hafi ya yose irengeje 10% by’ubwandu mu baturage.
Zimwe mu nzego z’amadini n’amatorero ziratangaza ko imibanire y’ingo z’ubu ihangayikishije, bitewe n’amakimbirane na za gatanya za hato na hato bikomeje kwiyongera mu muryango nyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko gufata umwanzuro wo gushyira imwe mu mirenge igize ako karere muri Guma mu Rugo bidatunguranye, kubera kuzamuka kw’imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Malawi ku wa Mbere tariki ya 26 Nyakanga 2021 bagiranye ibiganiro mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye buri hagati y’izi nzego zombi. Ni ubufatanye bwibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no guhanahana amahugurwa ku mpande zombi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje ko imirenge imwe n’imwe isanzwe mu turere turi muri Guma mu Karere yashyizwe muri Guma mu Rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Abantu 24 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Gicumbi, bakaba bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza anyuranye yo kwirinda Covid-19.
Akarere ka Gakenke gakomeje ubukangurambaga kuri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda, hifashishijwe inkuta Ntangabutumwa zikomeje kubakwa mu mirenge, zizwi ku izina ‛Ibicumbi by’amasibo’.
Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango ku bufatanye n’abaturage yafashe uwitwa Masumbuko Laurent w’imyaka 33, ucyekwaho kwiba amatiyo 59 yo mu muyoboro w’amazi anyura mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Burima, Umudugudu wa Nyaruteja.
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege arasaba inzego zibishinzwe kumukuriraho imisoro y’ubutaka bwa Diyosezi ya Kabgayi ayobora bumwanditseho kuko atari ubwe ahubwo ari ubw’abakirisitu.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bakusanyije ibiribwa byo guha abaturanyi babo batishoboye, iyo nkunga ikaba yahawe imiryango 123.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko abatuye mu turere turi muri Guma mu Rugo ndetse n’Umujyi wa Kigali, bagiye kongera guhabwa ibiribwa kuko igihe cyo kuguma mu ngo cyongereweho iminsi itanu.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abanyeshuri babiri bari mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye bo mu Kigo cya Groupe Scolaire Kabare giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bararwanye barakomeretsanya biturutse ku magambo yo guserereza yavuzwe n’umwe muri bo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko kuba hari abaturage bambukiranya imipaka mu buryo butemewe atari uko babuze ibyo bakeneye mu gihugu, ahubwo ari imyumvire bafite ikiri hasi.
Mu gihe Akarere ka Musanze kari mu turere umunani twashyizwe muri Guma mu rugo kimwe n’Umujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’ako karere buremeza ko bwishatsemo ibisubizo bushyiraho gahunda bise Ntuburare mpari, aho ifasha abaturage batishoboye mu kubona ibyo kurya, bityo yunganira Leta.