Abaturage bagera kuri 300 bakoze umuhanda uhuza imirenge ya Muhanda na Kavumu yo mu Karere ka Ngororero, bari bamaze imyaka ine bishyuza amafaranga bakoreye, kuko rwiyemezamirimo wari warabahaye akazi yaje kugenda atabishyuye.
Bamwe mu bagabo bifuza ko mbere yo gusezerana ivangamutungo risesuye, abagore bajya babanza kugaragaza imitungo bafite iwabo kuko kenshi baza gutura mu y’abagabo, iyabo bakayigurishiriza iwabo cyangwa bakayitangamo impano, abagabo bakaba batatinyuka kuvuga kubera kubaha ba sebukwe.
Ibitaro bya Ruhengeri byubatse mu Karere ka Musanze ni bimwe mu bitaro byatoranyijwe mu gihugu nk’icyitegererezo (Referral Hospital), byakira buri kwezi ababigana bagera ku bihumbi bitandatu baza gusaba serivisi z’ubuvuzi.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bafatiye mu kabari abantu 10 bazwi ku izina ry’abahebyi, basanzwe bazwiho gucukura amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, bakaba abafatiwe mu Kagari ka Bugoba Umudugudu wa Nyarurama.
Mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo mu mudugudu wa Rutenga hari abaturage bavuga ko Guma mu Rugo ikomeje bakwicwa n’inzara, kuko hashize iminsi isaga 10 bataragobokwa ngo bahabwe ibyo kurya mu gihe imirimo yabo yahagaze.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare baribaza mu gihe inka zoneye umuturage, ubuyobozi bukazifata nk’izizerera ugomba kwishyurwa hagati y’ubuyobozi n’umuturage wonewe imyaka.
Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, barinubira murandasi (Internet) bita iya baringa iba muri izo modoka kuko idakora, mu gihe mu mafaranga bishyura ahari ayayigendaho.
Urwego Ngenzuramikorere(RURA) rutangaza ko rwumvikanye n’abamotari hamwe n’abacuruzi ba mubazi(Meter), ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri abagenda kuri moto bose muri Kigali batazaba bishyura amafaranga mu ntoki, ahubwo hazakoreshwa ikoranabuhanga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) na Banki nkuru y’ Igihugu (BNR), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, batangiye gukora urutonde rw’abaturage bose bari barabikije amafaranga muri za SACCO z’imirenge nyuma bakaza kuyabura biturutse ku inyerezwa ry’umutungo w’izo SACCO, bigakorwa kugira ngo ababuze (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, aratangaza ko kuba harashyizweho amabwiriza abuza abantu kujya guhahira cyangwa gucururiza mu masoko, mu gihe bari kumwe n’abana, ari zimwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 no kugabanya ibyago byo kuba abo bana bakwandura (…)
Mu mazi y’ikiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rutsiro, habereye impanuka y’ubwato ihitana abagore babiri, abandi bantu 11 bararokoka.
Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama 2021, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), bashakishije abantu batatu bacyekagwaho gukwirakwiza urumogi, bafatanwa udupfunyika ibihumbi 3,076 bakaba bari barimo kurukwirakwiza mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu n’uwa Rugerero.
James Aziz ufite ikigo gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda hamwe n’uwo bashakanye, Milcah Grace Aziz ndetse n’abana babo babiri, bavuga ko kugira akazi muri iki gihe ari ubuntu bw’Imana bukwiye gusangirwa n’abandi batagafite.
Bamwe mu baturage mu bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko hari abanywa inzoga z’inkorano ngo bagamije kwivura cyangwa kwirinda Covid-19 kuko harimo tangawizi, ubuyobozi bukaba bubaburira ahubwo ko zishobora kubateza ibindi bibazo.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 rishyira iya 8 Kanama 2021, Inkuba yakubise umugore n’umugabo barapfa, iyo mpanukaikaba yarabereye mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushonyi.
Kuri iki Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, Perezida wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra, yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga mu Rwanda, akaba yaherekejwe na Perezida Kagame ku kibuga cy’indge mpuzamahanga cya Kigali.
Nyuma y’uko abaturage bo mu duce tw’impinga z’imisozi y’imirenge ya Coko na Ruli mu Karere ka Gakenke, bagiye bagorwa no kubona amazi meza, aho bakora ibilometero byinshi bajya kuvoma amazi mu bishanga, kuri ubu bashonje bahishiwe, aho umushinga wo kubagezaho amazi meza ugeze kuri 52%, bidatinze icyo kibazo kikazaba amateka.
Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo, avuga ko abona imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda itazatinda gusubira.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho StarTimes yongere shene 12 kuri Nova Bouquet z’Igifaransa n’iz’Icyongereza ku zo yari isanzwe yerekana.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, baturanye inzoga mu rwego rwo kwizihiza Umuganura mu Rwanda n’umunsi wo Gufatana mu nda mu Burundi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K.Gasana, avuga ko kuba hari abantu bamaze umwaka urenga basengera mu rwuri rw’umuturage ubuyobozi butabizi, bigaragaza uburangare no kutita ku bishobora kuba ikibazo gikomeye.
Ku itariki 4 na 5 Kanama 2021, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku bufatanye n’abandi bapolisi bakorera mu turere dutandukanye tw’igihugu, bafashe abantu bakwirakwizaga urumogi mu baturage, muri ibyo bikorwa hafashwe udupfunyika 1,225 tw’urumogi n’ibiro 60 byarwo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuturage uguze cyangwa ugurishije ikibanza muri site zigenewe guturaho, azajya yishyura ibihumbi 250Frw kubera ibikorwa remezo birimo kuhashyirwa.
Mu mwaka ushize ni bwo Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Reserve force, yatangije umushinga wo gutunganya ikibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, ubu abagituriye bakaba bishimira ko bongeye kugihinga bakeza.
Abanyamakuru n’abakorera ibigo by’itangazamakuru bitandukanye barishimira ko batekerejweho mu ba mbere bagomba gukingirwa Covid-19, gusa ngo biyemeje kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda kuko gukingirwa bidakura kwandura icyo cyorezo.
Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col Remy Cishahayo, yashyikirije Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi hanwe n’inka y’Umunyarwanda yari yatwawe n’Abarundi, imaze kwambuka umupaka.
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro abapolisi 216 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo n’abandi batashye ku mpamvu zitandukanye. Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwasanze gusana imihanda hifashishijwe igitaka gitsindagiye mu mifuka bihendutse kandi biramba, ubwo buryo bukaba bugiye kujya bwifashishwa, iyo tekinoloji ikaba yaraturutse mu gihugu cy’u Buyapani.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, ba ofisiye bato 39 muri Polisi y’u Rwanda barimo kwiga amasomo ajyanye n’imiyoborere mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, bakoreye urugendo shuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no ku Gicumbi cy’Intwari z’igihugu mu (…)
Akumuntu Denise washakanye n’umugande yavuye mu rugo rwe aje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we witabye Imana, afatirwa mu nzira atarambuka umupaka ndetse ahita anafungirwa.