Ku mupaka wa Gatuna mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, habereye igikorwa cyo kwakira ku mugaragaro imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe mu gihugu cya Uganda.
Tariki 8 Nzeri 2021, ni umunsi w’ibyishimo kuri Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigali na Musenyeri Vincent Harolimana Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, aho bizihiza isabukuru y’imyaka 31 bamaze bahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti na Papa Yohani Pawulo ll, ubu wagizwe Umutagatifu.
Abakorera mu isoko rya Gikondo mu Mujyi wa Kigali no hanze yaryo barasaba ubuyobozi kububakira isoko bavuga ko bamaze imyaka isaga umunani basezeranyijwe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Kubera ibibazo bamakimbirane bigize iminsi bigaragara hagati y’abayobozi n’abaturage, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangije ubukangurambaga bugamije gukangurira impande zombi kongera kuzuzanya, nyuma y’uko bigaragaye ko hari icyuho hagati y’abayobozi n’abaturage biturutse ku kuba inama zibahuza zitari (…)
Polisi mpuzamahanga (Interpol), ishami ryo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021, ryashyikirije Interpol yo muri Afurika y’Epfo imodoka ikururwa (Romoroki), yibwe umunyemari wo muri icyo guhugu witwa Andre Hannekom.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, no kubaha serivise nziza muri rusange.
Nyuma y’igihe inteko z’abaturage zidaterana kubera Covid-19, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yongeye kuzitangiza ku wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021.
Kayitare Charles w’imyaka 55 y’amavuko yitabye Imana, bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi, akaba yasanzwe mu gikoni cy’iwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021, ni bwo Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Tanzaniya, IGP Gen Simon Nyakaro Sirro n’intumwa ayoboye bari bageze ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakaba bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, banagirana ibiganiro bishimangira (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko mu rwego rwo gukosora imyifatire imwe n’imwe idakwiye umuyobozi, aho hari abakoresha imbaraga z’umurengera mu kubahiriza gahunda za Leta, ba DASSO bagiye gutegurirwa amahugurwa abafasha kunoza inshingano zabo.
Umusaza Ndayisenga Vianney utuye mu Mudugudu wa Sabudari mu Kagari ka Bweya, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, amaze koroza inka abantu bagera kuri 32, bakaba bamwirahira kuko yabafashije.
Umugabo witwa Sinzabakwira Innocent w’imyaka 36, ari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuva tariki 06 Nzeri 2021, nyuma yo kwambura abaturage ababwira ko ari umuvuzi gakondo, akaba n’umupfumu uje kubakiza ibibazo bafite.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize ACP Lynder Nkuranga, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, akaba asimbuye kuri uwo mwanya Lt Col François Regis Gatarayiha.
Abayobozi baheruka guhabwa inshingano nshya barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu Mbere tariki 6 Nzeri 2021, abasaba kubakira ku musingi utajegajega.
Habimana Safari wakoraga nk’umukorerabushake (Youth volunteer), akurikiranyweho gukoresha ikoranabuhanga bikagaragara muri ‘sisitemu’ ko abantu bakingiwe batarigeze bahabwa urukingo rwa Covid-19.
Umunyerondo witwa Twizerimana Cyirique ukorera mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, afungiye kuri Sitasiyo y’Ubugenzacyaha (RIB) muri uwo murenge, akaba akekwaho kwica mugenzi we witwa Bahinyura Alain, bakunze kwita Fils.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yagonze ibitaro bya Gisenyi, umuntu umwe yitaba Imana.
Mu Mudugudu wa Nkamba uherereye mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, hari ingo zibarirwa mu 180 zivuga ko zijejwe umuriro w’amashanyarazi imyaka ikaba ibaye irindwi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buremeza ko bwatangiye gushyira imbaraga, muri gahunda yo kubyara muri batisimu abana bafite imirire mibi, nk’imwe mu ntwaro izabafasha kurandura icyo kibazo kikigaragara mu bana bo muri ako Karere.
Mu kiganiro yagiranye na Televisiyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021, Perezida a Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ishusho y’umubano w’u Rwanda n’ibihugu birukikije, aho yemeje ko ahakiri ibibazo bikomeje gushakirwa umuti.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, aratangaza ko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu bihugu by’amahanga birimo na Mozamique, bidashingiye ku nyungu iyo ari yo yose usibye kubungabunga umutekano.
Umujyi wa Kigali washyizeho gahunda y’amarushanwa anyuze mu mihigo kuva ku rwego rw’isibo kugeza ku rwego rw’Umurenge mu turere twose tw’uwo mujyi, umurenge uzatsinda ukazahabwa ibihembo birimo n’imodoka.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurihanangiriza abagabo n’abasore basambanya abana kuko usibye kuba bangiza ubuzima bwabo banateganyirijwe ibihano bikarishye, birimo no gufungwa burundu igihe uwasambanyije umwana yanamuteye uburwayi budakira.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda kitoroshye, kizakemurwa na Uganda ubwayo kuko ikibazo kibaye cyose kigerekwa ku Rwanda.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yongeye guhakana yivuye inyuma iby’abavuga ko u Rwanda rwaba rukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuneka no kumviriza amakuru y’ibindi bihugu.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, aratangaza ko kubaka uruganda rukora inkingo mu Rwanda bigamije mbere na mbere kwihaza mu byo u Rwanda rutumiza mu mahanga, no gukemura ikibazo cy’ibura ry’inikingo zirimo n’iza Covid-19.
Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeli 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange, Dukuzumuremyi Martin, umuturage yamusanze mu biro aramukubita, amuciraho ishati, amena telefone ye ndetse yangiza urugi n’ameza by’ibiro.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barimo n’umukuru w’umudugudu, bakaba bakekwaho gukorera urugomo Umuyobozi w’ako karere, Richard Mutabazi, aho bivugwa ko bamukubise.
Lt Col Innocent Munyengango yashyizwe ku ipeti rya Colonel, ahabwa n’inshingano zo kuyobora urwego rwa gatanu rwa gisirikare ruzwi nka ‘J5’ rushinzwe igenamigambi, Lt Col Claver Karara na we yahawe ipeti rya Colonel.
Ku wa Gatanu tariki ya 03 Nzeli 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasoje itorero ry’abarinzi by’ibyambu 402 ndetse bahita batangira akazi, abasaba gukumira abambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko binjiza ibiyobyabwenge ndetse na magendu.