Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wari Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, wasoje manda ye, bakaba banagiranye ibiganiro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jonh Bosco Kabera, aribaza anabaza abaturage impamvu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi bazineza ko iyo hashyizweho Guma mu Rugo ari bo ibangamira.
Dusabe Jackline na Mutuyimana Epiphanie bishimiye gutaha mu gihugu cyabo, ariko na none bari mu gahinda gakomeye nyuma yo guteshwa abana n’abagabo babo b’Abagande.
Ihuriro rizwi nka All Gospel Today (AGT) rigizwe n’abashumba, ibyamamare n’abaramyi bo mu madini n’amatorero atandukanye mu Rwanda, ryiyemeje gufatanya n’inzego z’ubuzima mu bukangurambaga bwiswe #Sindohoka, bushishikariza Abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Centre Pastorale Notre Dame de Fatima ibarizwa mu mujyi wa Musanze yafunzwe nyuma yo gufatirwamo abantu bahahinduye akabari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burizeza abaturage bo mu Mirenge y’icyaro bataragerwaho n’amazi meza, ko imishinga yo kuyakwirakwiza igikomeje, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yo kugabanya umubare w’abatagira amazi meza batuye mu bice by’icyaro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko ku munsi wa gatatu wo gushakisha imibiri hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero, hamaze kuboneka imibiri 168, naho uwitwa Munyaneza Félicien w’imyaka 65 y’amavuko wahingaga ahabonetse iyo mibiri akaba yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, aratangaza ko bigoye gushyiraho uburyo abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bajya bishimamo igihe basoje amasomo kuko buri wese yishima bitewe n’uko abyifuza.
Uruganda rwa Skol rwenga inzoga zitandukanye, rugatunganya n’amazi meza yo kunywa, rwafashije imiryango ikennye iruturiye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bagiye gufata abantu 21 bari mu kabari k’uwitwa Ngiruwonsanga Cyprien banywa inzoga mu masaha y’ijoro, bababonye barikingirana ariko biba iby’ubusa kuko abo bapolisi bahakoreye uburinzi kugeza mu gitondo barabafata.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) irasaba amadini n’amatorero kongera ubukangurambanga kwirinda Covid-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko bamaze guhana abakozi bo mu nzego z’ibanze 478, bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko ikibazo cya covid-19 kigihari, ko nta wukwiye kwibeshya ngo yumve ko covid-19 yashize mu gihugu ngo bitume badohoka ku mabwiriza yo kuyirinda.
Nshimiyimana Jean Pierre yatangaje ibyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, ubwo Abanyarwanda 32 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagezwaga mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje Dr Bienvenu Emile nk’ Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenga bw’ imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA).
Ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibyumweru 6 yahabwaga abapolisi 12 ku bijyanye n’umutekano wo mu mazi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imirenge 40 yakuwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, indi mirenge 10 mu yari imaze iminsi muri iyo gahunda iyigumamo kugeza tariki 31 Kanama 2021 bitewe n’uko hakigaragara ubwandu bwa COVID-19 bukiri hejuru.
Nsengiyumva Abdul Salam wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amaze ukwezi afashe icyemezo cyo gutanga imodoka ye ikajya yifashishwa mu kazi gakorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake na we abarizwamo, aho yemeza ko ari umusanzu we mu kubaka igihugu.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuzumye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, maze yemeza ko ingendo zibujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo. Iyo nama kandi yemeje ko ibikorwa byose byemerewe gukomeza (…)
Abenshi mu batuye Akarere ka Musanze, bakomeje kugaragaza ibibazo bafite mu mitangire ya Mituweri, aho bakomeje gutunga agatoki icyorezo cya Covid-19, na serivisi mbi bahabwa n’abashinzwe kwakira umusanzu w’ubwo bwishingizi mu kwivuza.
Hari inkuru zari zanditswe mbere zivuga ko hoteli ’The Mirror’ na ’Villa Portofino’ zafunzwe kubera ibibazo byo guhomba kubera icyorezo cya Covid-19, ariko Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD), yasobanuye icyatumye izo hoteri zifungwa ndetse zigashyirwa mu cyamunara.
Umunyamategeko w’Umuryango urengera Ubuzima (HDI), yagaragaje uburyo Amategeko yemerera umuntu watewe inda atifuza ku bw’amayeri yashyizweho n’uwayimuteye, yemererwa kuyikuramo kandi ntaryozwe icyaha.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire, Rwanda Housing Authority (RHA), cyashyikirije Akarere ka Musanze, ibikoresho kabuhariwe mu gusuzuma ubuziranenge by’inyubako. Ibi bikoresho bigezweho byitezweho kujya bigaragaza ibipimo ngenderwaho mu kunoza imyubakire, no kurinda impanuka zikomoka ku kuba imyubakire itanoze.
Umushinga ubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya uterwa inkunga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’umutungo kamere "Rwanda water resources board", ku itariki 10 Kanama 2021 washyikirije abaturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, imbabura za Rondereza 163 zitezweho kugabanya ikoreshwa ry’ibiti n’amakara mu (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika, CP Christophe Bizimungu, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Bangui (RWAFPU-1).
Bamwe mu bakunze gutega moto mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamirwa no kuba hari abamotari benshi badafite kode yo kwishyuriraho mu buryo bw’ikoranabuhanga (MoMo Pay) kuko bituma bishyura ayo batateganyije.
Ibitaro n’ibigo nderabuzima 15 mu Rwanda byahawe ibihembo kubera kwitabira kwandika hifashishijwe ikoranabuhanga, irangamimerere ry’abana babivukiyemo kuva muri Kanama 2020 kugera muri Kanama 2021.
Abatuye mu mirenge 50 imaze iminsi 14 muri Guma mu rugo, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021 bari bategereje kumva ibyemezo bafatiwe, niba bava mu rugo cyangwa niba Guma mu Rugo ikomeza.
Urubyiruko rw’abakorerabushake baremeye abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu Murenge wa Jabana w’Akarere ka Gasabo babagenera ibyo kurya birimo umuceri n’amavuta byo guteka.