Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021 ingo zigera kuri zirindwi zarafashwe zikekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa.
N’ubwo ubucuruzi butandukanye muri rusange bwasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19, ubw’indabo bwo bwarazamutse.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, avuga ko umuceri weze mu Karere ka Rusizi utabuze isoko nk’uko bamwe babivuga, ahubwo habaye ikibazo mu bayobozi bagomba kuwushakira isoko.
Imibare ituruka mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) yerekana ko abagabo bamaze kuboneza urubyaro bakiri bake cyane kuko babarirwa mu 3,500 gusa mu gihugu hose.
Padiri François d’Assise Hategekimana wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021. Mu itangazo Musenyeri Edouard Sinayobye, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yasohoye, aravuga ko uwo Mupadiri yitabye Imana azize uburwayi tariki 17 Kanama 2021.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko kuva aho igiciro cyo kwipimisha Covid-19 mu buryo bwihuse (Rapid test), kigabanyijwe mu mavuriro yigenga, gikuwe ku mafaranga 10,000 kigashyirwa ku 5,000 y’u Rwanda, ubu batakigorwa no kumenya uko bahagaze; bigatuma barushaho gukaza ingamba zo irinda kandi barinda (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021 yayoboye inama ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu, abayitabiriye baganira ku ngingo zitandukanye zirimo icyorezo cya COVID-19, n’izindi ngingo zitandukanye.
Abapolisi bakorera mu Karere ka Gasabo bafashe Arnold Steve Girimpuhwe w’imyaka 23, ukekwaho kwiba moto ebyiri azikuye mu rugo rw’umuturage wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Urwego. Girimpuhwe yafashwe ku wa mbere tariki ya 16 Kanama 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco itangaza ko umuganura ushobora gufasha urubyiruko guhindura imyumvire kuko ufite indangagaciro fatizo zituma ababyiruka barushaho kwiyubakamo ubunyarwanda.
Ikigo ’Skytrax World Aiport’, kireba ubwiza bw’ibibuga by’indege hirya no hino ku isi ndetse n’isuku yabyo, cyashyize Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu bibuga bya mbere bifite ubwiza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse bifite isuku ku Mugabane wa Afurika mu 2021.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye buratangaza ko guhera kuri uyu wa 17 Kanama 2021, amasomo ahuriza abanyeshuri hamwe asubitswe, mu rwego rwo kwirinda urujya n’uruza rw’abanyeshuri baturuka mu Murenge wa Tumba washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abakunda gufatira amafunguro muri resitora, baravuga ko kuba basigaye bakirirwa hanze ari byiza, kuko abatanga iyo serivisi bubahirije inama bagirwa n’ababishinzwe, ku buryo bose bumva bizarushaho kubarinda Covid-19.
Abaturage bo mu miryango 13 yangirijwe n’imvura idasanzwe irimo urubura yaguye tariki 12 na 13 Kanama 2021 bashyikirijwe ubufasha.
Muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021, agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo kongeye gushya, ahafashwe n’inkongi akaba ari ahakorerwa ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, ububiko bw’imbaho, hakaba hahiye na za matora nyinshi.
Komisiyo y’u Rwanda ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (CNRU) itangaza ko hari icyizere ku bafite ubumuga bwo kutabona n’abandi batabasha gusoma inyandiko zicapye, ko bazagezwaho ikoranabuhanga n’inyandiko ya braille biborohereza kumenya ibitabo byanditswe.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yatangaje ko amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Tanzania ategerejweho kuzamura umubare w’imishinga ijyanye n’impinduka mu by’ikoranabuhanga.
Abantu 37 bafashwe mu bihe bitandukanye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara imodoka basinze.
Nyuma y’uko Umurenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye na wo wagejejwemo amashanyarazi, abahatuye bibaza igihe uzagerera byibura mu dusantere tw’ubucuruzi, kuko ubu umaze kugezwa ku ngo 3% gusa.
Muhire Jean Claude na Ingabire Uwera Marie-Reine, basezeranye imbere y’amategeko ku itariki 12 Kanama 2021, ariko ngo bamenyanye mu 2012, ndetse ngo batangira gukundana mu 2015.
Aborozi b’amafi mu Rwanda bavuga ko Covid-19 yabateje ibihombo birimo kubura abaguzi kandi bakomeza kugaburira amafi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yasabye abaturage b’umurenge wa Nzige akarere ka Rwamagana kwihangana bakarushaho kunga ubumwe mu bihe bikomeye bagategereza ibizava mu iperereza.
Akarere ka Gakenke ni ko kahize uturere twose tw’igihugu, mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza na Mituweri 2021-2022, uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali tuba utwa nyuma mu kwitabira izo gahunda zombi.
Umuryango ugizwe n’abantu icyenda wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, urasaba ubuvugizi ngo urenganurwe, nyuma y’imyaka itatu Rwiyemezamirimo anyujije umuhanda mu isambu yabo abima ingurane, akavuga ko umuhanda wubatswe n’akarere nk’igikorwa remezo rusange.
Bamwe mu baturage bafite imitungo yangijwe ubwo hakorwaga imiyoboro y’amazi inyuze muri tumwe mu tugari tw’Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ngo bamaze umwaka bategereje guhabwa amafaranga y’ingurane babaruriwe, ariko kugeza ubu ntibarayahabwa.
Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye barasaba kwitabwaho by’umwihariko mu gihe habayeho gahunda yo gukingira cyangwa hatangwa amabwiriza runaka yo kwirinda Covid-19.
Mu gihe mu mwaka ushize wa 2020 kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo) utizihijwe nk’uko bisanzwe, hakaba misa gusa ku bakirisitu bake cyane bari bateranye, muri uyu mwaka wa 2021 nabwo abantu bake ni bo bemerewe guterana hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.
Uduce twa Biryogo na Rwampara mu Mujyi wa Kigali turimo kubakwamo imihanda ya kaburimbo mu makaritsiye mu rwego rwo koroshya ubuhahirane n’imigenderanire. Ni ibikorwa byiza byishimiwe cyane cyane n’abaturiye iyi mihanda. Muri aka gace kandi haravugururwa amazu yo kubamo n’ay’ubucuruzi kugira ngo iterambere ry’ibikorwa (…)
Hari abatuye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko amazi ava muri kaburimbo bayoboreweho ahitwa mu Ironderi agenda akora umukoki aho batuye, ku buryo bafite ubwoba ko uzagera aho ukabasenyera.
Nta myaka ijana, ni imvugo ikunda kumvikana muri iki gihe cyane cyane mu rubyiruko, aho akenshi bayikoresha bumvikanisha icyizere gike cy’ubuzima bw’ejo hazaza.
Iterambere Umujyi wa Kigali umaze kugeraho rigaragarira cyane cyane mu igereranya ry’uko umujyi wagaragaraga mu myaka ishize n’uko ugaragara ubu. Kigali Today yabakusanyirije amwe mu mafoto yo hambere agaragaza uko uduce dutandukanye twari tumeze ugereranyije n’uko twagiye tuvugururwa.