Akurikiranweho gutwara imodoka y’abanyeshuri yasinze

Ntirushwa Fidele, umushoferi w’imodoka itwara abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Lively Stones Academy, afungiye kuri sitation ya polisi ya Rwezamenyo akurikiranweho gutwara abanyeshuri yasinze.

Ntirushwa avuga ko atari azi ko gutwara imodoka yanyoye icupa rimwe ari ikosa
Ntirushwa avuga ko atari azi ko gutwara imodoka yanyoye icupa rimwe ari ikosa

Ubwo yerekagwa itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 22 Kanama 2021, Ntirushwa yemeye ko yafashwe yanyoye inzoga ariko akaba atari azi ko bihanirwa n’amategeko.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru uwo mushoferi yaribwiye ko yafashwe yanyoye icupa rimwe gusa.

Ati “Ubusanzwe ndi umushoferi ntwara abana b’ikigo cy’amashuri, nanyoye icyupa rimwe na energy, numvaga ko ibyo bitansindisha ku buryo igipimo cya polisi cyazabibona kuko numvaga ko icupa rimwe nta kintu ritwaye”.

Polisi yanerekanye abandi bafatiwe mu ikosa rimwe na Fidele, 45 harimo n’uwafashwe yakoze impanuka, gusa ntibemera ko bari banyoye ibisindisha.

Uwitwa Kayitsire Etienne yafashwe yakoze impanuka bamupimye basanga afite arukoro mu mubiri n’ubwo ahakana ko nta bisindisha yigeze anywa.

Ati “Jyewe nimugoroba naratashye muri ya masaha tuba turimo turataha, umumotari aturuka hirya ngerageza kumuhunga ku buryo navuye no mu mukono wanjye njya mu wutari uwanjye araza arangonga bahita bahamagara traffic. Bambajije bati se wanyoye nti n’izina ry’Imana niyo naba nanyoye ntabwo ndi igicucu ku buryo ntazi ingaruka zishobora kuba zambaho nyuma, usibye energy nyoye i Nyamirambo”.

Ati “Yahise ampuhishamo ati dore ni 2 amakosa nijye yahise ajyaho kandi jye nta kintu na kimwe usibye za teveri tujya tunywa i Nyamirambo kandi buriya energy tuyinywa kugira ngo iguhanagure umunaniro waba ufite mu mutwe ubashe kureba umuhanda yuko ari muzima”.

Abafashwe bavuga ko umwanzuro ari ukureka energy kuko na yo ifatwa nk'ibisindisha
Abafashwe bavuga ko umwanzuro ari ukureka energy kuko na yo ifatwa nk’ibisindisha

Umuvugizi wa polisi wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko ibyo baba banyoye byose polisi ntabyo iba izi ariko iyo ikoresheje ibyuma byabugenewe isanga barengeje igipimo cya 0.8 kigomba kuba kigaragara mu mubiri w’umuntu kandi ngo bihanirwa n’amategeko.

Ati “Muri iki cyumweru cyose kuva ku wa kane kugeza uyu munsi ntabwo abantu bagenze mu muhanda bapimwe ari aba 46 gusa, abapimwe ni benshi aba ni bo basanzwe barimo ibipimo birenze bya arukoro yemewe, ahubwo turabakangurira ko badakwiye gutwara ikinyabiziga banyoye ibisindisha kubera ko ubuzima bwabo bujya mu kaga".

Ati "Ubuzima bw’abandi bakoresha uwo muhanda bukajya mu kaga mu gihe bafashwe na none bagacibwa amande atari amafaranga macye kuko bacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 150. Ikindi tubamarana iminsi kugira ngo turebe niba mu mutwe habo hameze neza kubera ko umuntu ufite ibibazo mu mutwe ntabwo yemerewe gutwara imodoka”.

Muri 46 bafashwe harimo 33 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali hamwe n’abandi 13 bafatiwe mu karere ka Kamonyi guhera kuwa kane tariki 19 kugera kuwa gatandatu tariki 21 Kanama 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko police ijye itumenyesha ikigero cy.ubusinzi! Ni degré zingahe za alcool kuri litiro yamaraso? Kuko ushobora kurya ikintu umubiri ugakuramo alcool nke cyane ibyo bita synthétiser alcool ...kuko birashoboka so ibi byo kurunda abantu imbere ya camera ngo basibze sibyo.

Luc yanditse ku itariki ya: 23-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka