Rusizi: Imirenge y’icyaro ikomeje kugezwamo amashanyarazi

Gikundamvura na Butare yari Imirenge y’icyaro ndetse nta mashanyarazi yaharangwaga, akaba yaratangiye kuhagezwa muri 2019 ariko mu gihe gito gusa ingo nyinshi zimaze kuyahabwa ndetse n’imishinga yo kuyageza aho ataragera irimo kwihutishwa.

Francis Cyiiza
Francis Cyiiza

Francis Cyiiza; umuyobozi w’ishami rya REG muri Rusizi avuga ko muri rusange bari kwihutisha gutanga amashanyarazi muri Rusizi, ariko cyane cyane bibanze ku Mirenge itaragiraga amashanyarazi.

Cyiiza avuga ko kugeza ubu ingo 72% zifite amashanyarazi muri Rusizi harimo 62% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 10% zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Cyiiza asoza avuga ko hari imishinga myinshi ihari yo kugeza amashanyarazi mu baturage ndetse ngo 2024 ingo zose zo muri Rusizi zizaba zifite amashanyarazi, kandi ibyo bigakorwa bibangikanywa no gusimbuza imiyoboro ishaje cyangwa yari imeze nabi.

Muri iyi Mirenge abaturage bishimiye iterambere bamaze kugezwaho mu gihe gito kubera amashanyarazi

Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri iyi Mirenge ya Bugarama, Gikundamvura na Butare bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka n’iterambere.

Kamali Kimonyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, avuga ko mu Murenge ayoboye hatangiye kugaragara impinduka nziza zazanywe n’amashanyarazi ndetse mbere y’uko babona amashanyarazi ubuzima bw’abatuye muri Butare bwari bushingiye ku buhinzi gusa.

Ati: “Mbere abaturage ba hano i Butare bakoraga ubuhinzi gusa, ariko ubu aho amashanyarazi ahagereye abaturage bafite inzu zitunganya imisatsi, abandi ibyuma bisya, “papeterie”, imashini zo gusudira n’ibindi, ubu iterambere muri Butare riri kwihuta cyane.”

Kamali akomeza avuga ko usibye iterambere rigaragarira buri wese mu baturage ryazanywe n’amashanyarazi, na serivisi batangaga ku biro by’Umurenge zahindutse kubera kubona amashanyarazi.

Yagize ati “Ubu turatanga serivisi zihuse kubera ko dufite amashanyarazi, mbere ntitwabonaga uko dufotora impapuro cyangwa tuzemprima, nta mashini “Computer” twakoreshaga, ariko ubu byose turabikoresha kubera dufite amashanyarazi, ubu abaturage bishimira serivisi yihuse tubaha.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Butare yishimira ko mu myaka 2 gusa muri Butare hageze amashanyarazi ubu ingo 49% mu zigize uwo Murenge ziyafite.

Hategekimana Claver nawe ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura muri Rusizi. Uyu muyobozi nawe ashima iterambere uyu murenge umaze kugeraho kubera amashanyarazi mu gihe utaramara imyaka ibiri uyabonye. Avuga ko muri icyo gihe gito muri uyu Murenge hamaze kugezwa imashini zisya zirenga 10, inzu zitunganya imisatsi zirenga 25, inzu zicuruza ibijyanye n’impapuro “Papeterie”, Ibigo nderabuzima byinshi ndetse n’amashuri akoresha amashanyarazi.

Hategekimana avuga ko abaturage ba Gikundamvura cyera hari serivisi nyinshi batabonaga kubera kubura amashanyarazi, ariko ubu hafi ya zose bazifite.

Uyu muyobozi asoza ashima Leta y’u Rwanda kuko mu gihe gito gusa ingo zisaga 66% ubu zifite amashanyarazi muri Gikundamvura.

Nterane Kora Augustin, ni umusore ukoresha icyuma gisya mu Mudugudu wa Karambo, mu Kagali ka Rwambogo, mu Murenge wa Butare. Uyu musore avuga ko mbere y’uko bahageza iki cyuma gisya bajyaga gusesha muri Nyakabuye kuko ariho hari hafi hari amashanyarazi kandi bakoreshaga amafaranga y’urugendo arenga 4,000 ariko ubu izo serivisi bazibona hafi ndetse bazishimira.

Augustin akomeza avuga ko hari bamwe bari bafite ibyuma bisya ariko bakoresha mazutu ndetse byabahendaga cyane kwishyura iyo mazutu batarabona umuriro ndetse hari bamwe babihomberagamo.

Hagirumukiza Alphonse; umuyobozi w’uruganda rushya rutunganya umuceri muri Bugarama. Avuga ko mbere umuyoboro w’amashanyarazi wa Bugarama utaragurwa batajyaga bakora mu masaha yo ku manywa kubera umuriro muke, ariko ubu bakora amasaha yose.

Hagirumukiza avuga ko muri Bugarama nta mashanyarazi afite ingufu bari bafite ahantu henshi, ariko ubu byakemutse.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65,4% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashima reta y’urwnda kukugeza umuriro kubaturage,natwe mumurenge wa gashonga akagari ka kabaha mutwibuke rwose turi mukizima kd dukeye iterambere
Murakoze

Shibuka yanditse ku itariki ya: 24-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka