Bamwe mu baturage bo mu mirenge yose igize Akarere ka Burera, bagiye gufashwa kubona igishoro cy’amafaranga azabafasha gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu kugira ngo babashe kwikura mu bukene.
Umugabo wo mu Karere ka Ngororero yagerageje kwica umugore utari uwe bivugwa ko bari bafitanye ubucuti amukase ijosi, maze na we yikata ijosi ariko bose ntibashiramo umwuka ubu bakaba barwayiye kwa muganga.
Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori, ‘Plan International-Rwanda’ wifashishize undi witwa ‘Akazi Kanoze Access’, batangiye guhugura no gufasha urubyiruko 1,200 rwo mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo na Bugesera kuzaba rwavuye mu bushomeri mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu myanya imwe n’imwe, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Abagabo babiri bo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kunyereza imisoro ya Leta y’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 48 bakoresheje imashini ya EBM (Electronic Billing Machine).
Ambasaderi Joseph Habineza wari uzwi cyane nka Mr Joe witabye Imana mu minsi ishize, yasezewe bwa nyuma kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.
Callixte Bimenyimana w’i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, aherutse gushumbushwa igare n’umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko hari uwamufotoye ari gusana ipine ry’irishaje akabitangaza kuri twitter.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, iratangaza ko imaze gufata abantu 38 biganjemo insoresore n’abana bato biyise aba ‘Marine’, bajyaga bategera abantu mu mihanda, no mu makaritsiye, bakabatera ‘catch’, zikabambura ibyo bafite ndetse zikabakomeretsa.
Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa munani z’ijoro, ku Gisozi mu Karere ka Gasabo hepfo gato y’Ibiro by’Umurenge wa Gisozi, habereye impanuka y’ikamyo yari itwaye ibiti, yagwiriye inzu z’umucuruzi witwa Yvonne Mukeshimana iramuhitana.
Umwana wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni wabwirwaga ko avuze uwamuteye inda ku myaka 14 yahita apfa, ubu yiyemeje kugana urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kugira ngo uwamuteye iyo nda akurikiranwe.
Amb Joseph Habineza wari uzwi cyane nka Mr Joe witabye Imana mu mishi ishize, yasezewe bwa nyuma kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.
Abantu 33 bafashwe mu bihe bitandukanye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, bakurikiranweho gutwara imodoka basinze.
Inka eshanu zihaka zatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zashyikirijwe Twagirayezu Jean de Dieu wo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko ize zirashwe n’abantu bitwaje intwaro bari bavuye mu mashyamba ya Congo.
Ikigega cya Leta gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (FARG), kiravuga ko Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 31 ari yo amaze gukoreshwa mu kuvuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abahungu ba Habineza Joseph uherutse kwitaba Imana ni bamwe mu batanze ubuhamya, bagaragaza uko umubyeyi wabo yabasigiye umurage mwiza wo kubana n’abantu amahoro. Umwe muri abo bahungu witwa Habineza Jean Michel yavuze ko icya mbere yavuga ari uko se yari umugabo udasanzwe, kubera uko yabanaga n’abantu bose, yaba abakomeye (…)
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe abantu 7 baguraga mazutu na lisansi ku bashoferi batwara amakamyo manini agemura ibyo bicuruzwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahumurije abaturage basabwe gutanga umusoro ku butaka butagomba gusoreshwa, ibi bikaba bije bisubiza abaturage bahawe ibyangombwa by’ubutaka birimo amakosa aho ahari ubutaka bw’ubuhinzi bwanditsweho inganda, ubukerarugendo, ubukungu cyangwa imiturire.
Perezida Kagame yaganiriye na Abiy Ahmed wa Ethiopia ku mubano w’ibihugu byombi, Akarere n’isi muri rusange. Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari busoze kuri uyu wa Mbere.
Ntabwo bisanzwe kumva ko mu muryango umwe habonekamo abantu batatu bakora umwuga umwe, ariko muri Paruwasi Gatolika ya Nyange mu Karere ka Ngororero mu muryango umwe havutse Abapadiri batatu.
Kayitare Fred na Mwesige Thomas ni abasore bakomoka mu Mudugudu wa Akayange ka mbere, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare. Aba basore bakoze umuyoboro ureshya n’ibirometero 2,680 kugira ngo abaturage babone amazi meza ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 29.
Imiryango 23 yo mu Karere ka Burera, yashyikirijwe amazu yubakiwe, abayigize banezezwa no guca ukubiri n’ubukode, abandi batandukana n’ikibazo cyo gusembera mu baturanyi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo cyane cyane abarokokeye i Kiziguro barifuza ko muri Kiliziya imbere hashyirwamo ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye muri iyo Kiliziya.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko imvura y’Umuhindo wa 2021 izaba ingana nk’isanzwe igwa muri icyo gihe, ariko ikaba ishobora kuzagabanuka mu duce tumwe tw’Iburengerazuba, Amayaga n’uturere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikajugunywa mu cyobo. Imibiri ishyingurwa yose ni iyakuwe mu cyobo kiri i Kiziguro irenga 5,000 ndetse n’umubiri umwe wabonetse n’indi 15 yari ishyinguwe (…)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel wafashe amashusho na DASSO warwanye n’umworozi Safari George bahagaritswe mu kazi. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo aba bombi bamenyeshejwe ibyemezo bafatiwe ko bahagaritswe kubera gukoresha imbaraga zitari zikenewe mu gushyira mu bikorwa (…)
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, ku wa Kane tariki 26 Kanama 2021, yayoboye inama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, ubw’Akarere ka Burera n’abavuga rikumikana mu mirenge yegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda, yo mu Karere ka Burera ariyo Bungwe na Gatebe, bemeranywa guhashya ibiyobyabwenge.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirwakwiza amazi (WASAC), kiratangaza ko muri 2050 abatuye Umujyi wa Kigali bose bazaba bafite amazi mu nzu.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 yakoze operasiyo hafatwa abashoferi b’amakamyo 12 bageragezaga gutanga ruswa.
Umusore w’umwarimu w’imyaka 29 wo mu Karere ka Nyamasheke, wigeze kwandika urwandiko asa n’uwerekana ko agiye kwiyahura kubera kubengwa n’umukobwa w’inshuti ye biteguraga kubana, ubuyobozi bwamubonye mu rugo rw’undi mukobwa w’inshuti ye.
Mu gitondo cyo kuru uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya Excel Tours, yatewe amabuye n’abagenzi kubera amakosa y’umushoferi.