Mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bwa Covid-19, bamwe mu bayobozi b’amasibo batangiye gusinya imihigo yo kwirinda icyo cyorezo utabyubahirije akabibazwa.
Mu karere ka Ruhango hatangijwe gahunda yo kwiyubakira ibiro by’imidigudu yose uko ari 533, ku ikubitiro hakaba hagiye gutangira kubakwa ibiro 118 nk’uko biri mu mihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’imari, indi ikazubakwa nyuma.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umugabo w’imyaka 35 witwa Theogene Bagaragaza wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ucyekwaho gusambanya abagore batanu abashukishije kubaha akazi.
Ngendahimana Jean Claude wo mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, yiyise umukozi w’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi (REG), afatirwa hejuru ku ipoto agiye kuyashyira ku nzu atabyemerewe.
Ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, urubyiruko rw’abasore n’inkumi 16 bafatiwe mu rugo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo, bafatiwe mu rugo rw ’uwitwa Muganza Jean Baptiste utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu w’Amajyambere.
Abatuye mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko kongera guterana kw’inteko rusange z’abaturage bigiye kubafasha kuko hakemukiramo ibibazo byabo bitandukanye, bitabasabye kujya mu buyobozi.
Abasore babiri bo mu Karere ka Ngoma barimo gushakishwa nyuma yo gukomeretsa bikomeye umunyerondo witwa Mbonigaba Innocent, bagahita baburirwa irengero.
Ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace, afatanyije n’ikigo cya Gatagara basuye ndetse bashimira Ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohorora igihugu ziri mu Murenge wa Kanombe, Akagali ka Nyarugunga muri Kicukiro, babashyikiriza ibikoresho by’inyunganizi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyabihu bafashe udupfunyika 7,493 tw’urumogi barufatana Niyomugabo Theoneste w’imyaka 21 na Twizerimana Hitabatuma w’imyaka 34, bafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rugera, Akagari ka Gakoro, Umudugudu wa Nyakigezi.
Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu Karere ka Musanze, cyane cyane bafite amikoro make, bavuga ko ikiguzi kiri hejuru cy’ibikoresho byagenewe isuku y’abagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango (Cotex), ari imwe mu nzitizi ituma batabasha kubona uko bita ku isuku yo ku mibiri yabo uko bikwiye.
Abantu 49 bafitiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko abantu bashinga imbuga za YouTube zikifashishwa mu gukwirakwiza amacakubiri n’ibindi byaha, bakwiye kwigenzura kugira ngo batagwa mu byaha byanatuma bakurikiranwa n’amategeko.
Urwego rw’Igihuru rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko harimo kwigwa uko abahohotewe bifuza gutanga ibirego bakurirwaho ikiguzi cyo gukoresha ibizamini byo kwa muganga, kugira ngo ibirego byihutishwe ibimenyetso bitarasibangana.
Elia Uwizeyimana wo mu Kagari ka Gatare, Umurenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, akurikiranyeho icyaha cy’ubushukanyi bwo kwiba abantu amafaranga asaga miliyoni imwe akoresheje telefone igendanwa.
Bamwe mu bagabo bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kwihagararaho bakanga gusuzugurwa ari imwe mu mpamvu zihatse izindi zituma bahohoterwa bakabyihererana.
Muri gahunda y’amarushanwa y’imirenge igize Umujyi wa Kigali mu kurwanya icyorezo Covid-19 hakoreshejwe abatwarasibo, mu Murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo biyemeje kugera kuri buri rugo hakamenyekana abacururiza inzoga munsi y’igitanda.
Urubyiruko 45 rw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze, bahize abandi mu masomo yitabiriwe n’abagera kuri 750 mu mirenge 15 igize ako karere, mu mashuri y’Irerero, icumi muri bo baza ku isonga bashimiwe, bose bakaba biyemeje guhangana n’abagaba ibitero ku Rwanda biciye ku mbuga nkoranyambaga.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje abatuye muri uwo mujyi n’abawugendamo bose ko hari imirimo yo kubaka imiyobororo y’amazi ku muhanda Masaka - Kabuga(NR3) bityo igice cy’umuhanda kiri hagati ya Masaka na Kabuga kikaza kuba gifunze.
Dukuzumuremyi Janvière ni umubyeyi uherutse kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, mu bukwe bw’umugabo we ubwo yasezeranaga n’undi mukobwa mu rusengero.
Ubushinjacyaha bukuru buratangaza ko nyuma yo guhamwa n’ibyaha, abantu basaga 1000 mu myaka itanu ishize bategetswe kugarura mu isanduku ya Leta amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari enye.
Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruherereye mu Karere ka Kirehe ku mugezi w’Akagera, ruzatanga megawati 80 z’amashanyarazi, iri kugana ku musozo, aho byitezwe ko mu mwaka utaha wa 2022 iyi mirimo izaba yasojwe ndetse uru ruganda rugatangira gutanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi ari (…)
Abato ndetse n’abakuru muri rusange bakunze kugaragara bareba ndetse bamwe basoma ibitabo birimo amashusho abafasha kwagura ubumenyi no kuruhura ubwonko, akenshi byitwa ‘katuni’ byakorewe ahandi kandi bivuga iby’ahandi.
Ku wa Kane tariki 9 Nzeri 2021, ubwo Umuyobozi, w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangizaga gahunda yiswe iyo ‘Kwegera abaturage no kwikemurira ibibazo’, yavuze ko icyorezo cya Covid-19 gihari, bityo ko ari ukukizirikana ariko imirimo igakomeza.
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization, uratangaza ko hari icyizere cy’uko abagore n’abakobwa bazagera ku rwego rushimishije rwo gukoresha ikoranabuhanga nk’abagabo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abaturage bubaha bakanumvira abayobozi bityo ko badakwiye kujya bafatirwa ibyemezo bitari byo, gukangwa cyangwa guhatirwa ibintu ahubwo bakwiye kuyoborwa.
Ni kenshi handikwa hakanavugwa inkuru zivuga ko umwana w’umukobwa yahohotewe, inzego zibishinzwe zigasobanura ibimenyetso biranga umwana w’umukobwa wahohotewe, ariko bigaragara ko abenshi badasobanukiwe ibimenyetso biranga umwana w’umuhungu wahohotewe.
Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yategetse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) kwishyura miliyari zisaga 10 z’Amafaranga y’u Rwanda icyo kigo cyagaragaje nk’igihombo, ibyo bikaba ari ibikubiye mu mwanzuro wa PAC yatanze mu rwego rwo gukemura ibibazo bijyanye (…)
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rurasaba ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga kurushaho gukaza ubwirinzi, kugira ngo birusheho kurinda abaturage ingaruka zaterwa n’ibitero bishobora gukorwa.
Padiri Bernard Muhawenimana, Umusaseridoti wa Arkidiyosezi ya Kigali yitabye Imana ku wa Kane tariki 09 Nzeri 2021, azize uburwayi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bufatanyije na sosiyete, GURARIDE bashyiriyeho abawutuye n’abawugenda, uburyo bworoshye bwo gukora ingendo bifashishije amagare agezweho.