Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bagiye gufata abantu 21 bari mu kabari k’uwitwa Ngiruwonsanga Cyprien banywa inzoga mu masaha y’ijoro, bababonye barikingirana ariko biba iby’ubusa kuko abo bapolisi bahakoreye uburinzi kugeza mu gitondo barabafata.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) irasaba amadini n’amatorero kongera ubukangurambanga kwirinda Covid-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko bamaze guhana abakozi bo mu nzego z’ibanze 478, bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko ikibazo cya covid-19 kigihari, ko nta wukwiye kwibeshya ngo yumve ko covid-19 yashize mu gihugu ngo bitume badohoka ku mabwiriza yo kuyirinda.
Nshimiyimana Jean Pierre yatangaje ibyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, ubwo Abanyarwanda 32 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagezwaga mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje Dr Bienvenu Emile nk’ Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenga bw’ imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA).
Ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibyumweru 6 yahabwaga abapolisi 12 ku bijyanye n’umutekano wo mu mazi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imirenge 40 yakuwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, indi mirenge 10 mu yari imaze iminsi muri iyo gahunda iyigumamo kugeza tariki 31 Kanama 2021 bitewe n’uko hakigaragara ubwandu bwa COVID-19 bukiri hejuru.
Nsengiyumva Abdul Salam wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amaze ukwezi afashe icyemezo cyo gutanga imodoka ye ikajya yifashishwa mu kazi gakorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake na we abarizwamo, aho yemeza ko ari umusanzu we mu kubaka igihugu.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuzumye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, maze yemeza ko ingendo zibujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo. Iyo nama kandi yemeje ko ibikorwa byose byemerewe gukomeza (…)
Abenshi mu batuye Akarere ka Musanze, bakomeje kugaragaza ibibazo bafite mu mitangire ya Mituweri, aho bakomeje gutunga agatoki icyorezo cya Covid-19, na serivisi mbi bahabwa n’abashinzwe kwakira umusanzu w’ubwo bwishingizi mu kwivuza.
Hari inkuru zari zanditswe mbere zivuga ko hoteli ’The Mirror’ na ’Villa Portofino’ zafunzwe kubera ibibazo byo guhomba kubera icyorezo cya Covid-19, ariko Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD), yasobanuye icyatumye izo hoteri zifungwa ndetse zigashyirwa mu cyamunara.
Umunyamategeko w’Umuryango urengera Ubuzima (HDI), yagaragaje uburyo Amategeko yemerera umuntu watewe inda atifuza ku bw’amayeri yashyizweho n’uwayimuteye, yemererwa kuyikuramo kandi ntaryozwe icyaha.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire, Rwanda Housing Authority (RHA), cyashyikirije Akarere ka Musanze, ibikoresho kabuhariwe mu gusuzuma ubuziranenge by’inyubako. Ibi bikoresho bigezweho byitezweho kujya bigaragaza ibipimo ngenderwaho mu kunoza imyubakire, no kurinda impanuka zikomoka ku kuba imyubakire itanoze.
Umushinga ubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya uterwa inkunga n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’umutungo kamere "Rwanda water resources board", ku itariki 10 Kanama 2021 washyikirije abaturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, imbabura za Rondereza 163 zitezweho kugabanya ikoreshwa ry’ibiti n’amakara mu (…)
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021, Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Santrafurika, CP Christophe Bizimungu, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Bangui (RWAFPU-1).
Bamwe mu bakunze gutega moto mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamirwa no kuba hari abamotari benshi badafite kode yo kwishyuriraho mu buryo bw’ikoranabuhanga (MoMo Pay) kuko bituma bishyura ayo batateganyije.
Ibitaro n’ibigo nderabuzima 15 mu Rwanda byahawe ibihembo kubera kwitabira kwandika hifashishijwe ikoranabuhanga, irangamimerere ry’abana babivukiyemo kuva muri Kanama 2020 kugera muri Kanama 2021.
Abatuye mu mirenge 50 imaze iminsi 14 muri Guma mu rugo, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021 bari bategereje kumva ibyemezo bafatiwe, niba bava mu rugo cyangwa niba Guma mu Rugo ikomeza.
Urubyiruko rw’abakorerabushake baremeye abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu Murenge wa Jabana w’Akarere ka Gasabo babagenera ibyo kurya birimo umuceri n’amavuta byo guteka.
Abaturage bagera kuri 300 bakoze umuhanda uhuza imirenge ya Muhanda na Kavumu yo mu Karere ka Ngororero, bari bamaze imyaka ine bishyuza amafaranga bakoreye, kuko rwiyemezamirimo wari warabahaye akazi yaje kugenda atabishyuye.
Bamwe mu bagabo bifuza ko mbere yo gusezerana ivangamutungo risesuye, abagore bajya babanza kugaragaza imitungo bafite iwabo kuko kenshi baza gutura mu y’abagabo, iyabo bakayigurishiriza iwabo cyangwa bakayitangamo impano, abagabo bakaba batatinyuka kuvuga kubera kubaha ba sebukwe.
Ibitaro bya Ruhengeri byubatse mu Karere ka Musanze ni bimwe mu bitaro byatoranyijwe mu gihugu nk’icyitegererezo (Referral Hospital), byakira buri kwezi ababigana bagera ku bihumbi bitandatu baza gusaba serivisi z’ubuvuzi.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bafatiye mu kabari abantu 10 bazwi ku izina ry’abahebyi, basanzwe bazwiho gucukura amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, bakaba abafatiwe mu Kagari ka Bugoba Umudugudu wa Nyarurama.
Mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagari ka Gahogo mu mudugudu wa Rutenga hari abaturage bavuga ko Guma mu Rugo ikomeje bakwicwa n’inzara, kuko hashize iminsi isaga 10 bataragobokwa ngo bahabwe ibyo kurya mu gihe imirimo yabo yahagaze.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare baribaza mu gihe inka zoneye umuturage, ubuyobozi bukazifata nk’izizerera ugomba kwishyurwa hagati y’ubuyobozi n’umuturage wonewe imyaka.
Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, barinubira murandasi (Internet) bita iya baringa iba muri izo modoka kuko idakora, mu gihe mu mafaranga bishyura ahari ayayigendaho.
Urwego Ngenzuramikorere(RURA) rutangaza ko rwumvikanye n’abamotari hamwe n’abacuruzi ba mubazi(Meter), ko mu kwezi gutaha kwa Nzeri abagenda kuri moto bose muri Kigali batazaba bishyura amafaranga mu ntoki, ahubwo hazakoreshwa ikoranabuhanga.
Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) na Banki nkuru y’ Igihugu (BNR), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, batangiye gukora urutonde rw’abaturage bose bari barabikije amafaranga muri za SACCO z’imirenge nyuma bakaza kuyabura biturutse ku inyerezwa ry’umutungo w’izo SACCO, bigakorwa kugira ngo ababuze (…)