Nyamasheke: Ntibararenga kuri 50% y’ingengo y’imari y’uyu mwaka mu gihe hasigaye amezi 3 ngo urangire

Mu gihe hasigaye amezi atatu ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire, Akarere ka Nyamasheke ngo ntikaranakoresha 50% by’ingego y’imari ku bikorwa biyemeje kuzakora muri uyu mwaka wa 2014-2015.

Ubuyobozi bw’ako karere bwabitangarije itsinda ry’abadepite bagize Komisiyo y’Umutungo n’Ingengo y’Imari mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa 25 Werurwe 2015 bari mu ruzinduko rugamije kureba aho akarere kageze gakoresha ingengo y’imari.

Depite Bazatoha Adolphe, umwe mu badepite bagize Komisiyo y'Abadepite y'Umutungo n'Ingengo y'Imari, arasaba Akarere ka Nyamasheke kwihutisha ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y'imari y'uyu mwaka.
Depite Bazatoha Adolphe, umwe mu badepite bagize Komisiyo y’Abadepite y’Umutungo n’Ingengo y’Imari, arasaba Akarere ka Nyamasheke kwihutisha ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Ibi ngo bikaba byaraturutse ku kuba habayeho kudatanga amasoko ku gihe kubera ibibazo by’ubuyobozi byarimo, Imihindukire yabaye mu myishyurire isanzwe byakozwe na minisiteri y’ishinze ingengo y’imari, n’ibindi.

Iryo tsinda ry’abadepite bo muri Komisiyo y’Umutungo n’Ingengo y’Imari, cyakora ryatangajwe n’uburyo ingengo y’imari mu Karere ka Nyamasheke itararenga 50% mu gihe hasigaye amezi make kugira ngo umwaka w’ibikorwa urangire.

Bazatoha Adolphe, umwe mu badepite mu Nteko Nshinga Mategeko y’ U Rwanda, avuga ko kuba ingengo y’imari idakoreshwa ibyo yateganyirijwe ari ikibazo gikomeye ku iterambere ry’ibikorwa biteza imbere abaturage, bityo bigatuma n’icyerekezo u Rwanda ruganamo ntikigerweho uko byifuzwa.

Yasabye abayobozi ba Nyamasheke, gushyiramo ingufu kugira ngo ibikorwa bitarakorwa muri uyu mwaka byihutishwe no gukorana na minisiteri ibishinzwe kugira ngo ingorane zirimo cyane izijyanye n’uburyo bwo kwishyura ibikorwa byakozwe zivanwaho.

Agira ati “Abayobozi b’akarere babonye ko ari ikibazo gikomeye, gusa twabonye ko bafite ubushake kugira ngo ibikorwa biyemeje babigereho, aho ingorane ziri bagomba kuvugana n’ababishinzwe inzitizi zikavanwaho kuko uko udindiza ibikorwa bisimbukira mu wundi mwaka bityo bikadidindiza ibindi bikorwa n’icyerekezo u Rwanda ruganamo ntikihute.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Habiyaremye Pierre Celestin, avuga ko habayeho kuba hari ba rwiyemezamirimo batubahiriza neza ibyo biyemeje, ndetse hakabamo uburyo bwahindutse mu bijyanye no kwishyura abantu kuko bwari bukiri bushya ariko ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo bazagere ku mihigo ijana ku ijana.

Agira ati “Kugeza ubu amasoko yose twagombaga gutanga yamaze gutangwa , uburyo bushya bwo kwishyura (direct payment) bwo muri Minecofine ni bwiza ariko bwari butaramenyerwa. Gusa ku bufatanye n’izindi nzego twiteguye ko ingengo y’imari izakora ibyo yateganyirijwe ijana ku ijana.”

Iyi ni gahunda y’abadepite ya buri mwaka basura inzego zinyuranye za Leta kugira ngo barebe aho bagejeje bashyira mu bikorwa ingengo y’imari y’uwo mwaka uba ugeze hagati no gufata ibitekerezo ku itegeko bazatora rizagenga imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka ukurikira.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka