Rwamagana: Abarwayi bizihije umunsi wabo, basabwa kujya bivuza hakiri kare

Abarwayi barwariye mu Bitaro bya Rwamagana biri mu Mujyi w’Akarere ka Rwamagana, kuri uyu wa 25 Werurwe 2015, bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi, bishimira ko utuma bongera kwiyumva nk’abandi ngo kuko ubusanzwe baba babayeho mu buzima bwo kwiheba.

Biziyaremye Gedeon, urwariye mu Bitaro bya Rwamagana kuva muri 2009, ubwo yahanukaga ku ipironi y’umuriro w’amashanyarazi, akavunika umugongo; avuga ko icyo gihe yahise afatwa n’indwara yo kugagara (Paralysie) yamumugaje umugongo ku buryo ubu agendera mu igare ry’abamugaye.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdul Kalim atanga impano ku barwayi mu Bitaro bya Rwamagana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdul Kalim atanga impano ku barwayi mu Bitaro bya Rwamagana.

Ataha iwe inshuro nke, ubundi yasubirwa, akagaruka mu bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Biziyaremye avuga ko uyu umunsi wo kuzirikana imibereho y’abarwayi na serivisi bahabwa, utuma abarwayi bongera kumva ko bafite agaciro nk’abazima.

Muri byose ariko, ngo asanga impamba yamushoboje kwivuza imyaka 6 nta gihunga mu bitaro ari uko yari afite ubwisungane mu kwivuza naho ubundi ngo ntibyari gushoboka.

Abarwayi mu Bitaro bya Rwamagana bizihiza umunsi wabo.
Abarwayi mu Bitaro bya Rwamagana bizihiza umunsi wabo.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr Nkuranga John Baptist, yasabyeabaturage kujya bivuza hakiri kare kuko hari indwara zitinda, ntizibe zikivuwe nka kanseri.

Dr Nkuranga yongeyeho ko Ibitaro bya Rwamagana byiyemeje guha serivisi nziza abarwayi babigana ariko asaba ko inzego zose zifatanyiriza hamwe kugira ngo buri muturage agire ubwisungane mu kwivuza ngo kuko iyo atabufite ntagire n’amafaranga yishyura bibangamira serivisi ahabwa ndetse ku rundi ruhande bigateza igihombo mu bitaro ku buryo n’imiti ishobora kubura.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Rwamagana, Dr John Baptiste Nkuranga, iburyo n'Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Abdoul Kalim Uwizeyimana hagati mu Munsi w'Abarwayi.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr John Baptiste Nkuranga, iburyo n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Abdoul Kalim Uwizeyimana hagati mu Munsi w’Abarwayi.

Abarwayi nk’abo bivuza ntibishyure, bafitiye ibi bitaro umwenda usaga miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, yemera ko ikibazo cy’ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza kikiri ingorabahizi ariko nk’ubuyobozi ngo bazakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo bigere ku 100%, bityo serivisi nziza basaba abavuzi zijyane n’inshingano z’umuturage mu gutanga ibimuvuza.

Umunsi w’abarwayi wizihizwa kuva mu 1858, wemejwe nk’umunsi mpuzamahanga na Papa Yohani Pawulo II mu mwaka wa 1992, ukaba ku busanzwe wizihizwa tariki ya 11 Gashyantare.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umunsi w’abaryayi, kandi umunsi mwiza kuba ubu bafite abantu bari mu bitaro cyangwa barwaye

ingabire yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka