Bagirinshuti umusaza utuye i Jenda mu Karere ka Nyabihu, kimwe na bamwe mu baturage bo muri ako karere, aravuga ko abavutse mu gihe cya Jenoside na nyuma yaho gato na bo ngo bakeneye gushimira Perezida Kagame ibyo yabakoreye n’aho abagejeje bamutora cyane ko ngo ari bwo bageze mu myaka yo gutora.
Umugore witwa Odette Nyiraneza yahaye imbabazi umugabo we, Vincent Nyarwaya mu ruhame bariyunga, nyuma y’imyaka 8 avuye muri gereza kubera icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 akinjira undi mugore.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan na Noteri muri ako karere, Kayitesi Judith bamaze kugezwa mu bushinjacyaha bakurikiranyweho ibyaha bya Ruswa.
Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bakeneye ikindi gikombe cy’imihigo gitaha iwabo i Nyamasheke, dore ko aka karere gaheruka icyo kegukanye mu mwaka w’2010.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kamiro, Akagari ka Bwama, Umurenge wa Kamegeri, Akarere ka Nyamagabe batanze amafaranga ngo begerezwe amashanyarazi barategereza baraheba, bakaba batazi irengero ry’amafaranga yabo.
Mu Karere ka Rulindo mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi uba ku wa 20 Werurwe, batashye imiyobora y’amazi ibiri, umwe wo mu Murenge wa Tumba n’undi wo mu Murenge wa Mbogo.
Umugore witwa Uzamushaka Julienne w’imyaka 45 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyamiseke mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza avuga ko imiyoborere myiza yamukijije ihohoterwa yari amaze imyaka irindwi akorerwa n’umugabo we.
Mu gihe bari bafite abana bagera kuri 59 bagaragarwaho n’ibibazo by’imirire mibi, Ubuybozi bw’Umurenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara ndetse n’abahatuye baravuga ko ikibazo cy’indwara zituruka ku mirire mibi cyarangiye kubera inyigisho bahawe mu gihe umwaka wa 2013 warangiye muri uwo murenge habarurwa abana 59 bafite (…)
Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz RAB 851 I-RLO516 Remorque, yageze ahitwa ku kuri 40 mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango mu gihe cya saa munani z’ijoro zo kuri uyu 22 Werurwe 2015, ikatira indi modoka yahapfiriye ifite purake RAB 597 f, irenga umuhanda iragwa.
Abakorerabushake b’Umuryango Mpuzamahanga ‘Save the Children/VSO’, barimo guhugura abanditsi b’ibitabo nyarwanda n’abashushanya barenga 20, k’uburyo bwo kwandika ibitabo by’abana.
Mushimiyimana Jacqueline w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Kagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare mu Karere Nyagatare yitabye yitabye Imana naho batatu barwariye mu Bitaro bya Nyagatare nyuma y’aho kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 bariye inka yipfushije bikekwa ko yari irwaye indwara bita ubutaka.
Uko isi igenda iba nk’umudugudu, ni ngombwa ko n’abantu biga indimi nyinshi zikoreshwa cyane ku isi kugira ngo babashe kwibona no kwisanga aho ari ho hose ku isi bajya gushakira amaramuko.
Imbwa zihumurirwa zikamenya aho ibiyobyabwenge bihishe nizo ziri kwifashishwa mu gutahura ibiyobyabwenge mu Karere ka Kirehe.
Bugingo Emmanuel, umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) aratangaza ko umukozi wa Leta utitabiriye Siporo bateganyirijwe kandi atahawe inshingano n’umukoresha we afatwa nk’uwataye akazi.
Imiryango ibiri ituye mu Mudugudu wa Rubaya mu Kagari ka Mashya mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero yubatse ku nkombe z’umugezi wa Giciye, irasaba ubufasha ngo yimuke aho hantu kuko iyo umugezi wuzuye ugera ku mazu yabo.
Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mirire n’iterambere ry’ubuhinzi (FAO), barimo gufasha imiryango y’abanyarwanda bahungutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hamwe n’abandi bakene kwiteza imbere babinyujije mu buhinzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, Sebagabo Jimmy, yatawe muri yombi nyuma y’uko abaturage ku wa 18 Werurwe 2015 bagaragarije mu ruhame ko abarenganya bikabije ndetse akaba arya ruswa.
Abaturage b’Umudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugari ko mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare barashinja umukuru w’umudugudu wabo, Hamiri Emmanuel gukoresha ikimenyane no kurya ruswa muri gahunda ya Girinka.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga bavuga ko hari serivisi bishyura mu buyobozi ariko ntibahabwe inyemezabwishyu babizeza kuzazihabwa nyuma bikarangira bishyujwe ubwa kabiri.
Akarere ka Kirehe karanengwa kuba ariko kaza ku isonga mu kuba indiri y’Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.
Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Rulindo, ku wa 18 Werurwe 2015, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yibukije abaturage ko serivisi inoze ireba abantu babiri ari bo uyihabwa n’uyitanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku arasaba imbabazi abaturage bo mu Murenge wa kabacuzi bakoze muri VUP bagatinda kwishyurwa.
Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 18 Werurwe 2015, abaturage bikomye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana witwa Sebagabo Jimmy, bamuha induru ku mugaragaro bamushinja ubutiriganya, ruswa ndetse n’akarengane yagiye abakorera.
Umuhanga mu by’imitekere y’Abafaransa, Yannick Perez, kuri uyu wa 19 Werurwe 2015, yahuguye abayobozi b’abatetsi mu mahoteli yo mu Rwanda, kugira ngo bongere ubunararibonye mu gutegura indyo y’Abafaransa ifatwa nk’iya mbere ku rwego rw’isi.
Ukwezi kw’imiyoborere kwatangiye ku rwego rw’igihugu mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo kuri uyu 18 Werurwe 2015, bataha ibigo bibiri by’amashuri.
Abakozi b’Akarere ka Rwamagana barabwa gukora batikoresheje kugira ngo akarere kabo kave mu myanya ya nyuma mu mihigo, kandi banatange serivise nziza ku baturage badategereje indonke.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kumurikirwa umuyoboro w’amazi wa km 34, kuri uyu wa 18 Werurwe 2014, barashimira Perezida Kagame kuba yarabahaye amashanyarazi none akaba abahaye n’amazi.
Judithe Kayitesi, Umunyamategeko w’Akarere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ashinjwa kwaka no kwakira Ruswa.
Igihugu kidafite umutekano ntabwo ubuyobozi bwagera ku miborere myiza ibereye buri munyarwanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi baravuga ko bishimira ibyo Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda imaze kubagezaho nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye none ngo bakaba bifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame, Umuyobozi wa FPR Inkotanyi, azongere kwiyamamariza kuyobora iki (…)