Amajyaruguru: Abanyamuryango ba AVEGA barishimira ibyo bamaze kugeraho

Abayobozi mu muryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 (AVEGA) mu Ntara y’Amajyarugu barishimira ibikorwa bamaze kugeraho nyuma y’imyaka isaga 20 ishize Jenoside ihagaritswe.

Ibi babitangaje mu nama mpuzabikorwa yahuje abagize komite z’ubuyobozi bahagarariye abanyamuryango ba AVEGA baturutse mu turere 5 tugize Intara y’Amajyaruguru aritwo; Musanze, Burera, Rulindo, Gakenke, na Gicumbi bahuriye ku biro by’AVEGA Gicumbi, ku wa 25 Werurwe 2015 aho bareberaga hamwe ibyo abanyamuryango ba AVEGA mu Ntara y’Amajyaruguru bamaze kugeraho haba mu mibereho myiza ndetse no mu iterambere.

Abanyamuryango ba AVEGA bavuga ko aho bageze biteza imbere hashimishije.
Abanyamuryango ba AVEGA bavuga ko aho bageze biteza imbere hashimishije.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu banyamuryango ba AVEGA, bavuga ko Jenoside yakorewe abatutsi ikirangira babanaga n’ihungabana ariko nyuma yo kugenda bakorerwa ubujyanama mu byihungabana babashije gukira ibikomere by’umutima nabo barakora biteza imbere, nk’uko byagarutsweho na Uwizeyimana Laurence wo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi.

Uyu mubyeyi wapfakajwe na Jenoside avuga ko nyuma y’uko AVEGA ibabumbiye hamwe babashije kwiga imishinga ibabyarira inyungu aho we yatangiye gukora ubucuruzi bw’amasaka nyuma akajya yenga ibigage, ubu akaba yarabashije kurihira abana be amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza abikuye muri ubwo bucuruzi.

Umurerwa Cartas, umuhuzabikorwa wa AVEGA mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko intego yabo ari ugashaka icyateza imbere abarokotse Jenoside kugira ngo bivane mu bukene.

Ngo ku bufatanye n’abaterankunga babashije kubona amafaranga maze babumbira mu matsinda abanyamuryango babo kugira ngo babafashe kwiteza imbere.

Abayobozi ba AVEGA bavuga ko intego yabo ari ugushaka icyateza imbere abanyamuryango bayo.
Abayobozi ba AVEGA bavuga ko intego yabo ari ugushaka icyateza imbere abanyamuryango bayo.

Kayizere Evangeline wari uhagarariye umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’igihugu yasabye abanyamuryango ba AVEGA gukomeza kwiyubaka bashakisha icyabateza imbere.

Nubwo bafasha abanyamuryango babo kugera ku iterambere, ngo haracyagaragara bamwe mu barokotse Jenoside bafite ibibazo byo kutishyurwa imitungo yabo ndetse ugasanga hari abakiba mu mazu atameze neza.

Kuri ibi bibazo ngo bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo harebwe ko ubutabera bwagira icyo bukora ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside.

Ku bibazo by’incike n’abana basigaye bonyine ngo bagenerwa inkunga y’ingoboka kugira ngo babashe kubaho.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nimba hari ikintu cyiza kandi gishyimishije n’ukumva ko abanyacitse ku icumu bashoboye kwiteza imbere nyuma yo kubura byose, nyuma yo gusenyerwa,nyuma yo gusigara ari incike

dukuze yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

bamaze kwiyubaka shenge, bakomeze batere imbere bikure mu bwigunge bibibagize akaga bahuye nako

nganji yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka