Nyaruguru: Ukwezi kw’Imiyoborere kubafasha kubaza ibibazo ngo biba byararangaranywe n’inzego zibegereye

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko ukwezi kw’imiyoborere myiza bakubona nk’ukwezi ko gukemurirwa ibibazo biba byarapfukiranwe n’abayobozi bo mu nzego zo munsi y’akarere ziba zabateye utwatsi.

Abaturage ba Ngoma bakaba babutangarije Ubuyobozi bw’Akarere kabo ka Nyaruguru kuri uyu wa 25 Werurwe 2015 ubwo bwari bwabasuye bwagiye kumva ibibazo byabo no kubikemurira ibibazo muri gahunda y’Ukwezi kw’Imiyoborere.

Abaturage babaza ibibazo byabo bigakemurirwa mu ruhame.
Abaturage babaza ibibazo byabo bigakemurirwa mu ruhame.

Muri uku kwezi, ni bwo abaturage babaza ibibazo byinshi kandi nyamara bahorana n’abayobozi umuni ku munsi.

Abenshi mu baturage bo mu Murenge wa Ngoma bakaba bagaragaje abibazo byabo bavuga ko byananiranye, ndetse bakanavuga ko n’abayobozi bitabaje babateye utwatsi.

Urugero ni umugore witwa Barabashavuje Agnes wo mu Kagari ka Nyamirama, uvuga ko yaharitswe akaza kwahukana, umugabo we akishakira abandi bagore kandi ngo yari yarasezeranye, none ubu ngo akaba nta burenganzira afite mu mitungo y’umugabo we. Anavuga ko yagerageje kukibaza abayobozi b’inzego z’ibanze bakamwuka inabi.

Ati “Jyewe nasezeranye n’umugabo wanjye, tumaze kubyarana umwana umwe amfata nabi nigira iwacu. Nyuma yaje gushaka abandi bagore baranahabyarira, hanyuma wa mugabo aza gupfa. None ubu ndajya kwaka umunani w’umwana wanjye abagore be bakawunyima ngo twari twaratandukanye, nanabibajije abayobozi barambwira ngo ubwo ndavuga iki nacecetse.”

Mu Kwezi kw'Imiyoborere habamao n'amarushanwa y'imbyino, imivugo ndetse n'imikino.
Mu Kwezi kw’Imiyoborere habamao n’amarushanwa y’imbyino, imivugo ndetse n’imikino.

Barabashavuje kimwe na bagenzi be bavuga ko uyu ari wo mwanya baba babonye wo kwibariza ubuyobozi bwo ku karere ibibazo byabo, na cyane ko ngo nta cyizere ngo baba bafite ko abo babigejejeho bazabikemura.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nireberaho Angelique, avuga ko muri iki gihe cy’Ukwezi kw’Imiyoborere ari bwo koko abaturage babaza ibibazo byinshi, ariko akavuga ko ibyinshi bibonerwa ibisubizo, ndetse n’ibitabashije kubonerwa ibisubizo ba nyirabyo bakagirwa inama y’izindi nzego bakwitabaza kugirango bikemuke.

Ati “Uko tugenda twegera abaturage muri iki gihe dukemura ibibazo byabo, bagenda basobanukirwa n’amategeko, kuburyo tunabona ko ibibazo bigenda bigabanuka cyane. Kuko iyo ukemuriye umuturage umwe ikibazo, n’abandi babireberaho ntihagire ugwa mu ikosa nk’iryo wawundi yari yaguyemo.”

Uretse gukemurirwa ibibazo, mu kwezi kw’imiyoborere abaturage barushanwa mu mbyino, imivugo n’imikino, abarushije abandi bagahembwa.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo abayobozi bajye bita kuri ibyo bibazo nti bakarindire ko icyumweru cy’imiyoborere mwiza kigera

cyogere yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka