Rusizi:Komisiyo y’Abadepite y’ingengo y’Imari n’Umutungo iranenga imikoreshereze y’ingengo y’imari

Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 26 Werurwe 2015 basuye Akarere ka Rusizi bagiye kureba aho kageze gakoresha ingengo y’imari yako y’uyu mwaka wa 2014-2015 maze ntiyishimira kuba bamaze gukora ibingana na 46% y’ibyo bategeganyije mu ngengo y’imari kandi umwaka usa n’ugeze ku musozo.

Akarere ka Rusizi ko kisobanuye kavuga ko byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’abafatanyabikorwa ngo babatenguha ku byo baba barabijeje.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Ubukungu yizeje Komisiyo y''abadepite y'Imari n'Ubukungu ko bagiye kwikosora.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Ubukungu yizeje Komisiyo y’’abadepite y’Imari n’Ubukungu ko bagiye kwikosora.

Kavuga ko usanga batinda kubaha amafaranga baba barabemereye ngo hakaza n’ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bata imirimo baba barasinyanye n’akakarere itararangira ndetse n’ibindi.

Asobanura impamvu bakiri ku kigero cyo hasi mu gukoresha ingengo y’imari y’umwaka, Ephrem Musabyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, avuga ko ubundi bavuga ko ingengo y’imari yashyizwe mu bikorwa mu gihe ibikorwa byateganyijwe byishyuwe hakagaragara n’inyemeza bwishyu.

Cyakora, ngo mu gihe amafaranga aba yarategeganyijwe mu ngengo y’imari atabonetse bituma imibare igaragara mu ngengo y’imari ifatwa nk’itarakoreshejwe ari na byo bituma akarere kagaragara ko katakoresheje ingengo y’imari neza bigatuma n’imihigo yako idindira.

Visi Perezida wa Komisiyo y’abadepitey’ Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu, Bazatoha Adolf, avuga ko muri rusange ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015 itakoreshejwe neza.

Abakozi b'Akarere ka Rusizi mu kiganiro cyo gusobanurira abadepite aho ingengo y'imari igeze ikoreshwa.
Abakozi b’Akarere ka Rusizi mu kiganiro cyo gusobanurira abadepite aho ingengo y’imari igeze ikoreshwa.

Ngo bikaba biteza ingaruka muri gahunda nyinshi zirimo igenamigambi rya gahunda yo kurwanya ubukene mu gihugu, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta ndetse no kugera ku ntego z’ikinyagihumbi u Rwanda rugenda rwiha bidasize umuturage nk’umugenerwabikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Uungirije ushinzwe Ubukungu, Kankindi Leoncie, avuga ko bagiye kwikosora kugira ngo amakosa yagaragaye yo kudakoresha ingengo y’imari neza ngo bagiye kuyakosora bakurikirana buri gikorwa ukwacyo.

Zimwe mu nama iri tsinda ry’intumwa za Rubanda ni ugukurikirana buri mushinga ukwawo kandi abawukurikirana bakamenya ibibazo birimo bikaganirwaho hakiri kare kuko hari ubwo ibikorwa bidindira bikagaraga amazi yarenze inkombe.

Mu kwirinda izo ngaruka, hagati y’ukwezi kwa 4 n’ukwa 5 hateganyijwe inama izahuza Inteko Nshingamategeko n’abayobozi b’inzego zibanze hagamijwe kunoza ingengo y’imari y’umwaka utaha ya 2015-2016 kugira ngo hirindwe amakosa nk’aya yagiye abangamira ingengo y’imari y’uyu mwaka isigaje igihembwe kimwe kugira ngo irangire.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka