Itangazamakuru riratera imbere ariko amikoro akomeje kuba imbogamizi

Bamwe mu banditsi bakuru bitabiriye amahugurwa ku gutunganya inkuru kuva tariki 23-25 Werurwe 2015 mu Karere ka Musanze, batangaza ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze gutera imbere bitewe n’uko abarikora bafite ubumenyi, uretse ko ubushobozi bw’ibitangazamakuru bukiri bukeya.

Mu myaka ibiri ishize, Leta y’u Rwanda yatangije amavugurura mu itangazamakuru, azwi cyane ni nk’itegeko ryerekeye kubona amakuru no gushyiraho Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), inshingano zakorwaga n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC).

Jérémie Bimenyimana, umwanditsi w’Ikinyamakuru Umwezi, avuga ko mu Rwanda itangazamakuru rimaze gutera imbere kubera imbaraga zashyizwe mu kongera ubumenyi abanyamakuru.

Asobanura ko ubu abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru usanga hafi ya bose barize itangazamakuru cyangwa barifitemo ubunararibonye bw’imyaka myinshi, bitandukanye na mbere wasangaga hari abashingaga ibinyamakuru ariko batazi itangazamakuru.

Abanditsi bakuru b'ibinyamakuru batozwa uko inama y'abanyamakuru ikorwa mbere yo kujya gutara inkuru.
Abanditsi bakuru b’ibinyamakuru batozwa uko inama y’abanyamakuru ikorwa mbere yo kujya gutara inkuru.

Ingabire Grâce, Umwanditsi Mukuru wa Kinyamateka, umaze imyaka 10 mu mwuga w’itangazamakuru, na we ashimangira ko hari intambwe yatewe mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ariko imbogamizi ikomeye ikaba ari ubushobozi buke bw’ibitangazamakuru.

Agira ati “Maze imyaka 10 mu itangazamakuru. Aho bigeze rwose byari bishimishije…inzitizi zishobora kuba zihari ni ubushobozi ni bwo bubazitira kuba bakora inkuru zicukumbuye ariko ibindi mbona barabyujuje”.

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa y’iminsi itatu wabaye ku wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2015, Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade ya Suede mu Rwanda yijeje ko bazakomeza gutera inkunga itangazamakuru kugira ngo rikomeze kwiyubaka.

Umuyobozi wa MHC n'intumwa z'Ambasade ya Suede mu Rwanda bizeza ko bazakomeza guteza imbere itangazamakuru.
Umuyobozi wa MHC n’intumwa z’Ambasade ya Suede mu Rwanda bizeza ko bazakomeza guteza imbere itangazamakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Mbungiramihigo Peacemaker yashimiye abafatanyabikorwa n’abanyamakuru bayitabiriye, yizeza ko ikigo ayobora kizakomeza guharanira kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru kugira ngo barusheho kuba abanyamwuga biruseho.

Kuva ku wa Kane tariki 26 Werurwe 2015, ikindi cyiciro cy’abanditsi bakuru b’amaradiyo na televisiyo baratangira amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu kuyobora inama z’abanyamakuru no gutunganya inkuru.

Amahugurwa y’abayobozi n’abanditsi bakuru b’ibinyamakuru bagera kuri 30 yatewe inkunga n’Ambasade ya Suede, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira Iterambere (UNDP).

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubutaba aba banditsi bakuru bagiye kuzajya bafasha ibinyamakuru byabo gusohora inkuru zifasha abanyarwanda n’inyungu z’u rwanda

yvan yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

nibyiza cyane ndabona mhc itera intambwe ishimishije mukubaka ubushobozi bwitangaza makuru mu Rwanda mukomereze aho.

jeanot yanditse ku itariki ya: 26-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka