Israel yiciye Umuyobozi wungirije wa Hamas muri Lebanon

Umuyobozi wungirije wa Hamas yiciwe i Beirut mu Murwa mukuru wa Lebanon, Israel ikaba yatangaje ko icyo kitari igitero kigabwe kuri Lebanon, nubwo abahanganye na Israel bahise batangaza ko bazihorera kuri Israel kubera urupfu rw’uwo muyobozi.

Umuyobozi wungirije wa Hamas yishwe
Umuyobozi wungirije wa Hamas yishwe

Umuvugizi wa Guverinoma ya Israel yagize ati ’’Saleh al-Arouri yaguye mu gitero cyagabwe kuri Hamas".

Umutwe wa Hamas wamaganye ubwo bwicanyi naho umutwe wa Hezbollah ukorana bya hafi na Hamas ukaba watangaje ko icyo ari igitero cyagabwe kuri Lebanon.

Minisitiri w’Intebe wa Lebanon, yashinje Israel kuba " irimo kugerageza kwinjiza Lebanon mu ntambara".

BBC yavuze ko ibinyamakuru bitandukunye byo muri Lebanon byatangaje ko uwo muyobozi wungirije w’umutwe wa Hamas, yishwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote mu Majyepfo ya Beirut ari kumwe n’abandi bantu batandatu barimo abayobozi ba gisirikare babiri bo muri Hamas n’abandi barwanashyaka bane.

Bivugwa ko Arouri wishwe, yari umuyobozi ukomeye muri Brigade za Qassam, zishinzwe iby’intwaro muri Hamas, ariko akaba yari n’inshuti ikomeye ya Ismail Haniyeh, Umuyobozi mukuru wa Hamas.

Arouri ngo yari yagiye muri Lebanon mu rwego rw’umubano mwiza uri hagati y’umutwe wa Hamas n’umtwe wa Hezbollah ubarizwa muri.

Umuvugizi wa Israel Mark Regev yavuze ko adashaka guhamya ko ari Israel yishe uwo muyobozi wungirije wa Hamas, ariko yavuze ko " Uwo ari we wese waba yabikoze, bikwiye gusobanuka neza ko iki kitari igitero cyagabwe kuri Leta ya Lebanon. Uwabikoze wese afite igituma yangana na Hamas, icyo cyo kirasobanutse rwose”.

Arouri w’imyaka 57 y’amavuko, ari mu bayobozi bakuru ba Hamas bishwe kuva Israel yinjira mu ntambara muri Gaza, nyuma y’igitero Hamas yagabye muri Israel ku itariki 7 Ukwakira 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo muyobozi witerabwora Nagendra yenda hamas yakisubiraho

Alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka