Urugo rwa Moise Katumbi rwagoswe n’ingabo zimubuza gusohoka

Moise Katumbi uherutse guhangana na Felix Antoine Tshisekedi watsindiye manda ya kabiri yo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urugo rwe rwazengurutswe n’abasirikare benshi n’imodoka z’intambara, bamubuza kuva iwe.

Abasirikare bafite ibikoresho by'urugamba ni bo bazengurutse urugo rwa Moise Katumbi
Abasirikare bafite ibikoresho by’urugamba ni bo bazengurutse urugo rwa Moise Katumbi

Ni amakuru yagiye hanze ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024.

Umunyamategeko Herve Diakesse akaba n’umuvugizi w’ishyaka rya Moise Katumbi, yabwiye itangazamakuru ko imodoka zitamenwa n’amasasu (Bulende) zazengurutse urugo rwa Moise Katumbi.

Yagize ati “Ubundi bushotoranyi budakenewe, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi buhagarariwe buri gukorwa n’abibye amajwi.”

Herve Diakesse abitangaje mu gihe Moise Katumbi yabujijwe kurenga urugo rwe nk’uko bigaragazwa mu mafoto na video byashyizwe hanze n’abegereye urugo rwa Katumbi.

Abel Amundala, umuhuzabikorwa wungirije w’ishyaka rya Moise Katumbi, yatangaje ko barimo gutabaza amahanga kubera ibikorwa birimo gukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Yagize ati “Moise Katumbi ingendo ze zahagaritswe, turatabaza amahanga kubera urugo rwe rwazengurutswe n’abasirikare benshi n’imodoka za gisirikare mu mu rugo rwe ruri i Kashobwe.”

Moise Katumbi watangaje ko aherutse kwibwa amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu, yatangaje ko yatsinze amatora, icyakora avuga ko nk’umuntu ukunda Igihugu n’abagituye, atifuza ibikorwa bimena amaraso.

Ubuyobozi bwa Leta ya Kinshasa buherutse kohereza abasirikare benshi mu Ntara ya Katanga kuburizamo ibikorwa by’umutekano mukeya bishobora guterwa n’abashyigikiye Moise Katumbi.

Nubwo nta muyobozi wahise agira icyo atangaza, abaturage batuye muri Kashobwe bavuze ko urugo rwa Moise Katumbi rwazengurukijwe abasirikare benshi n’ibikoresho bya gisirikare ndetse na we akaba yabujijwe kuva muri urwo rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba Katumbi ashaka kwiberaho mu mahoro,yareka politike.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza,harimo:Ubwicanyi,Intambara,ubujura,guhangana,uburyarya,amatiku,inzangano,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibituza.Niyo mpamvu abakristu nyakuli batajya muli politike n’intambara zibera muli iyi si nkuko Yesu yabibasabye.Ahubwo bagashaka “ Ubwami bw’Imana”,bisobanura ubutegetsi bw’imana,buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

rukera yanditse ku itariki ya: 9-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka