Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (Rwanbatt-1) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo zambitswe imidari mu rwego rwo gushimirwa uruhare rwazo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama, ku birindiro biherere Tomping, I Juba.

Umuyobozi wungirije w’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye, Guang CHONG wayoboye uyu muhango, yashimye Ingabo z’u Rwanda ku bikorwa byiza byakozwe, ndetse yabashimiye ubuhanga n’ubwitange batahwemye kugaragaza mu nshingano zabo.

Brig Gen Emmanuel RUGAZORA, Uyobora ibikorwa by’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo nawe yashimye Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Rwanbatt-1 ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa zakoze mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo, bakirengagiza imbogamizi zitandukanye bahuye nazo.

Mu ijambo rye, Lt Col Gilbert NDAYISABYE, uyobora Rwanbatt-1, , yashimye inkunga y’ubuyobozi bwa UNMISS, guverinoma ya Sudani y’Epfo ndetse n’ingabo z’Ibihugu by’inshuti kubera uruhare bagize mu gufasha Ingabo z’u Rwanda gushyira mu bikorwa no gusoza neza imirimo bashinzwe.

Muri Werurwe 2023, nibwo Ingabo z’u Rwanda zo muri Rwanbatt-1, zatangiye imirimo y’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo. Zakoze ibikorwa byo kurinda umutekano mu bice bitandukanye bya Sudani y’Epfo ndetse n’ibikorwa by’umuganda bigamije gufasha abaturage ku bw’inyungu rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ingabo zacu nizo gushimwa zo gahora zishimwa ziba zakoze akazi gakomeye. Ziragahora ku isonga

Uwanyiligira Denise yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Ingabo zacu nizo gushimwa zo gahora zishimwa ziba zakoze akazi gakomeye. Ziragahora ku isonga

Uwanyiligira Denise yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka