Ingabo za FARDC zongereye ibitero ku barwanyi ba M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zongereye ibitero ku nyeshyamba z’umutwe wa M23 mu bice bya Kibumba, Mweso na Sake.

Imirwano yatangiye mu rukerera tariki 10 Gashyantare 2024. Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zongereye umuvuduko w’imirwano mu gihe Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, yageze mu mujyi wa Goma tariki 9 Gashyanare 2024 agatangaza ko imijyi ya Sake na Goma itazafatwa n’inyeshyamba za M23 kuko Umukuru w’Igihugu, Antoine Felix Tshisekedi, yashyizeho ingamba zose zituma iyi mijyi idafatwa, ahubwo izi nyeshyamba zikaba zigomba kwamburwa n’uduce zafashe.

Aganira n’itangazamakuru, Jean Pierre Bemba yagize ati “Leta yiyemeje kurinda umujyi wa Goma na Sake no kugarura uduce twose twafashwe n’umwanzi. Umukuru w’Igihugu arakora ibishoboka byose kugira ngo agarure ubuyobozi ahafashwe n’inyeshyamba.”

Minisitiri w’ingabo wasuye abasirikare barasiwe ku rugamba mu mujyi wa Goma hamwe n’abagore b’abasirikare baguye ku rugamba, yatangaje ko yaje kubihanganisha.

Aherekejwe n’umugaba w’ingabo za FARDC, Gen Christian Tshiwewe, batangaje ko baje kuzamura imbaraga z’igisirikare gihanganye n’inyeshyamba mu nkengero z’umujyi wa Goma na Sake.

Yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ingabo za FARDC ziri ku rugamba, ingabo z’igihugu cy’u Burundi, ingabo za SADC na MONUSCO kugira ngo bamubwire ibibazo bafite bituma inyeshyamba zikomeza kubashushubikanya ku rugamba bahanganyemo mu nkengero za Sake, Nyiragongo na Mweso.

Minisitiri Bemba asura abagore bapfushije abagabo babo b'abasirikare
Minisitiri Bemba asura abagore bapfushije abagabo babo b’abasirikare

Mu gitondo tariki 10 Gashyantare 2024, abarwanyi ba M23 bafashe agace ka Gatsiro mu nzira yerekeza ahitwa Nyanzare mu Majyaruguru ya Masisi, naho muri Teritwari ya Nyiragongo abarwanyi ba M23 bagose ingabo za FARDC ziri mu gasozi ka Kanyamahoro, nyuma y’imirwano ikomeye mu musozi wa Nyamishwi.

Tariki ya 8 Gashyantare, ingabo za FARDC zari zateye abarwanyi ba M23 mu mujyi wa Kibumba ku gasozi ka Nyundo, ariko ziza gusubizwa inyuma, imirwano ikomeye ikaba yarabereye mu dusozi twitwa “Amabere y’Inkumi”.

Ingabo za FARDC zongereye ibitero ku mutwe wa M23 na wo ukomeje kwirwanaho, ndetse tariki 9 Gashyantare 2024, M23 yarashe drone yari isigaye ibarasaho.

Mu nama y’Abaminisitiri yabaye tariki 9 Gashyantare 2024, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, yanenze amakosa yabaye ubwo ikipe ya DRC yakinaga n’i’igihugu cya Côte d’Ivoire.

Ubuyobozi bwa Leta ya Kinshasa bushinja ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika kudaha agaciro abafana b’ikipe ya DRC (Les Leopards) ku mukino bakinnyemo n’ikipe ya Côte d’Ivoire, ndetse ngo abafana babujijwe kwamagana u Rwanda muri stade mu gihe harimo kuba uwo mukino.

Leta ya Kinshasa ikomeje kwibasira abatayishyigikira mu kwamagana u Rwanda mu gihe iki gihugu cya DRC gikomeje gutsindwa ku rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Abarwanyi ba M23 bavuga ko beguye intwaro kugira ngo bibutse Leta ya Kinshasa amasezerano yagiye asinywa ariko ntashyirwe mu bikorwa. Muri yo harimo amasezerano yasinywe tariki 23 Werurwe 2009, hakaba ayandi yasinywe mu mpera za 2013, aho aba barwanyi bemeye kuva mu mujyi wa Goma bijejwe imishyikirano ariko bakaraswaho kugera ubwo bahungira mu gihugu cya Uganda.

Kuva mu 2021 ubwo bongeraga kwegura intwaro, batangaje ko icyo bashyize imbere ari ibiganiro bituma ibibazo byabo byumvikana, ariko Leta ya Kinshasa yatangaje ko itazaganira na M23, ahubwo ibasaba gushyira intwaro hasi itabikora bakayirasa.

Leta ya Kinshasa yahuye n’imitwe yose yitwaza intwaro mu biganiro byabereye i Nairobi, ariko M23 yo irakumirwa.

Leta ya Kinshasa ishyize imbere kwangiza isura y’u Rwanda

Leta ya Kinshasa ikomeje umugambi wo gusebya u Rwanda mu nama mpuzamahanga, mu bahagarariye ibihugu byabo muri DRC, ndetse bashakaga no kubikora mu marushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe na CAF ariko baza kubibuzwa.

Nubwo Leta ya Kinshasa yiyambaje ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu guhagarika umuvuduko w’inyeshyamba za M23 muri 2023, Leta ya Kinshasa yasabye ingabo za EAC kurasa M23 ariko bavuga ko bitari mu byabazanye, ahubwo batangaza ko baje guhagarika imirwano kugira ngo habeho ibiganiro.

Ni ibintu bitashimishije Leta ya Kinshasa ihitamo gusezerera ingabo za EAC ahubwo itumira ingabo z’umuryango w’ubutwererane muri Afurika y’amajyepfo (SADC), ariko ibihugu bimwe byanga kohereza ingabo uretse ibihugu bya Tanzania, Malawi na Afurika y’epfo byemeye kohereza ingabo no guhangana na M23.

Ingabo za FARDC zibarirwa mu bihumbi 60 ziri ku rugamba mu bufatanye n’ingabo z’igihugu cy’u Burundi. Ni urugamba rwitabiriwe n’abacanshuro babarirwa mu gihumbi bavuye mu bihugu by’u Bufaransa na Georgia.

Leta ya Kinshasa kandi ifatanya n’imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo yahurijwe mu mutwe wa Wazalendo, hiyongeramo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nubwo izi ngabo zose zitagera ku musaruro, Leta ya Kinshasa ikomeje kotsa igitutu ibihugu by’amahanga byasabye ko ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo gikemurwa binyuze mu biganiro nk’uko byemejwe n’Abakuru b’Ibihugu mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu nama yabereye i Luanda muri Angola n’indi yabereye i Nairobi muri Kenya.

Kuva tariki 8 Gashyantare 2024 mu rwego rwo gushyira igitutu ku bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, n’u Bubiligi, urubyiruko rwo mu mujyi wa Kinshasa rwigaragambirije imbere ya Ambasade z’ibyo bihugu, abigaragambya batwika amapine basaba ibyo bihugu kuva muri DRC.

Rumwe mu rubyiruko ruhuriye muri Wazalendo rwatangaje ko kugira ngo bashobore kumvwa n’ibihugu bikomeye bagiye kwibasira ibikorwa by’abashoramari bakomoka muri ibyo bihugu, ku ikubitiro urwo rubyiruko rukaba rwangije ibikorwa bya Canal + rutwika ibiro byayo i Kinshasa.

Ibikorwa byo kwibasira ibiro bya Canal+ i Kinshasa
Ibikorwa byo kwibasira ibiro bya Canal+ i Kinshasa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Intambara zibera muli Africa,hafi ya zose ziba ali civil wars (abenegihugu birwanira).Ibuka intambara zabereye cyangwa zirimo kubera muli Sudan,Libya,DRC,Congo Brazzaville,Tchad,Uganda,Burundi,Central Africa,Somalia,Ethiopia,Nigeria,Mali,Burkina Faso,Mozambique,South Africa,Cameroon,Angola,etc....Imana yaturemye itubuza kurwana,ahubwo ikadusaba gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko Zabuli 5,murongo wa 6 havuga.Nubwo binanira abandi,Abakristu nyakuli ntabwo bivanga mu ntambara zibera mu isi,kubera ko abakora ibyo Imana ibuzanya bose batazaba mu bwami bwayo.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 11-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka