Perezida Macron yahamagariye u Burayi kongera imfashanyo ya gisirikare ihabwa Ukraine

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, arahamagarira ibihugu by’u Burayi gushyigikira Ukraine, hongerwa imfashanyo mu bya gisikare.

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

U Burayi bugomba gufata ibyemezo by’ukuri kandi bishyigikira Ukraine, ndetse birimo udushya, mu mezi ari imbere hagamijwe kongera no kunoza ubufasha mu bya gisirikare buhabwa Ukraine.

Ibi ni ibyagarutsweho na Perezida Emmanuel Macron mu ruzinduko yari yagiriye muri Suède.

Yagize ati: «Tugomba kwitegura kugira icyo dukora, kurengera no kurwanirira Ukraine uko byagenda kose ».
Ati: “Dufite amahirwe yo kuba Leta zunze ubumwe za Amerika ziri ku ruhande rwacu, ariko tugomba no kwita ku kuba Ukraine ari igihugu kiri ku mugabane wacu”.

Mu kiganiro aherutse kugeza ku ngabo z’u Bufaransa, Emmanuel Macron yongeye gushimangira ko yiyemeje guhagarika intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine vuba bishoboka, n’ubwo kuri we asanga bizongera amafaranga y’Abafaransa mu gutera inkunga igisirikare cya Ukraine, amaze kugera kuri miliyari nyinshi z’amayero.

Muri icyo kiganiro cyabaye ku wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, yagize ati: “Tuzakomeza gufasha abanya Ukraine [...] kugera ku nganda mu buryo bw’ubukungu bwifashishwa mu ntambara.

Ati: "Ntabwo ari intero (amagambo gusa), tugomba kugira ibigo bifite ubushobozi bwihuse kandi bukomeye. Ubu butumwa rero burasobanutse: tugomba gukora byinshi, kandi mu buryo bwihuse. Ariko bizadusaba ikiguzi kingana gute”?

Imibare iherutse gutangazwa mu Ugushyingo 2023, yagaragazaga ko Ubufaransa bumaze gutanga imfashanyo mu byagisirikare kuri Ukraine y’amadolari akabakaba Miliyari 3.2.

Yashimangiye ko “mu byumweru biri imbere”, biteganyijwe ko muri Ukraine hazoherezwayo intwaro nshya, igikorwa cyatewe inkunga n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ariko n’Ubufaransa ubwabwo.

Izaba igizwe n’ibikoresho birimo imbunda 6 zo mu bwoko bwa Caesar, misile 40 za Scalp na misile zirenga 50 zoherezwa mu kirere, n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka