Imirwano ikomeye irakomeje hagati ya FARDC na M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje kwifashisha indege zidatwarwa n’abapilote zizwi nka ‘drone’ mu mirwano ikomeye ibahuje n’inyeshyamba za M23 by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi.

Inyubako ziri mu byangijwe n'ibisasu bivugwa ko byoherezwa n'indege
Inyubako ziri mu byangijwe n’ibisasu bivugwa ko byoherezwa n’indege

Imirwano ikomeje nyuma y’ibitero bya drone byabaye tariki 16 Mutarama 2024 mu gace ka Kitchanga bikagwamo abasirikare babiri bakuru b’umutwe wa M23 harimo uwari ukuriye ubutasi, Colonel Elise Mberabagabo uzwi nka ‘Castro’.

Umuvugizi w’umutwe w’abarwanyi wa M23, Maj Willy Ngoma, aherutse gutangaza ko bari bahagaritse imirwano mu rwego rwo kubahiriza agahenge kasabwe, none bakaba barashweho.

Yagize ati "Ubutumwa twohererejwe twabwumvise kandi tuzabusubizanya imbaraga."

Ingabo za Congo (FARDC) zikomeje kongera ibitero zigaba ku barwanyi ba M23. Mu gitondo tariki 19 Mutarama 2023 byumvikanye mu nkengero za Kirolirwe ahazwi nko Kurugi ahakorerwa fromage, bihitana inka ndetse byangiza inyubako yari isanzwe ikoreshwa mu mu gukora fromage.

Aharashwe ni mu birometero bigera kuri 40 uvuye mu mujyi wa Goma hakaba hasanzwe abarwanyi ba M23 bahanganye n’ingabo za FARDC ziri mu nkengero z’umujyi wa Sake.

Ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa n’ubuyobozi bwa M23 ntacyo baratangaza ku byangiritse uretse ibigaragazwa n’amafoto birimo inka zapfuye n’inyubako yasenyutse.

Hashobora kwaduka intambara ikomeye

Abatuye mu mujyi wa Goma na Gisenyi barimo kubona indege nini zitwara ibikoresho bya gisirikare ziri kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma bikekwa ko harimo kuzanwa ibikoresho by’intambara n’abasirikare.

Ingabo za FARDC zazanye izindi ndege z’intambara zihuta cyane zikoreshwa mu ntambara zizwi nka MIG, zikaba zaratangiye kwiyerekana mu kirere cy’Umujyi wa Gisenyi na Goma.

Intambara ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC irabera mu nkengero z’umujyi wa Sake uherereye ku birometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, ahamaze gushyirwa abasirikare benshi barimo abavuye muri SADC, u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Mai Mai yahurijwe mu kiswe Wazalendo.

Imirwano irabera mu duce twa Karuba, ndetse abasirikare benshi b’ingabo za FARDC barimo bariyongera ku mirongo y’imbere ku rugamba muri Teritwari ya Masisi ahazwi nka Rubaya hakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Colta.

Abayobozi ba M23 ntibaboneka kuri telefone nk’ibisanzwe ndetse ntibasubiza n’ubutumwa bandikirwa, bikaba bicyekwa ko batinya kugabwaho ibitero bya drone zigendeye ku makuru akurwa ku itumanaho rikoreshwa n’aba barwanyi.

Umutekano ukomeje kuba mukeya mu mujyi wa Goma, dore ko mu ijoro tariki 18 na 19 Mutarama 2024 haraye humvikana amasasu.

Inka na zo zahasize ubuzima
Inka na zo zahasize ubuzima

Moto zitwara abagenzi mu mujyi wa Goma zasabwe kutarenza saa kumi n’ebyiri zikiri mu muhanda.

Imirwano ihanganishije abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC ishobora gukomera nyuma y’irahira rya Perezida Tshisekedi riteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024.

Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika aherutse guhura na Perezida Kagame i Davos, akaba yaratangaje ko ashyigikiye ko ibibazo by’umutekano mukeya mu Burasirazuba bwa Congo bikemuka binyuze mu nzira y’amahoro nk’uko byagaragajwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka