Kenya: Polisi irashakisha umutwe w’umunyeshuri wishwe

Polisi yo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, irashakisha umutwe w’umukobwa wigaga muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta, wishwe nyuma yo gutwarwa n’umuntu bivugwa ko bari baramenyaniye kuri Interineti. Umurambo waje kuboneka ariko umutwe wo urabura.

Rita Waeni biravugwa ko yishwe kinyamaswa n'umuntu bari baramenyaniye kuri Interinetii
Rita Waeni biravugwa ko yishwe kinyamaswa n’umuntu bari baramenyaniye kuri Interinetii

Ikinyamakuru Taifa Leo cyandikirwa muri Kenya cyanditse ko uwo mukobwa wigaga muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta witwa Rita Waeni w’imyaka 20, yatwawe n’uwo muntu bamenyaniye kuri interineti, amujyana amushimuse kugira ngo yake umuryango we amafaranga nk’ingurane yo kugira ngo amurekure.

Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko raporo ya Polisi yagaragaje ko uwishe Rita, yanashinyaguriye umurambo we akawucamo ibice akoresheje urukero/urukezo.

Avuga mu izina ry’umuryango wa nyakwindera, Dr Lilian Mutea, yavuze ko tariki 13 Mutarama 2024, Rita yavuye kwa Nyirasenge utuye ahitwa Syokimau, avuga ko agiye guhura n’inshuti ye.

Yagize ati “Bigeze ku Cyumweru tariki 14 nka saa tanu za mu gitondo, se wa Rita yakiriye ubutumwa bugufi kuri telefoni, bumusaba kohereza Amashilingi ya Kenya 500.000(hafi 4.000.000 Frws), bitarenze amasaha 24 kugira ngo Rita atabarwe”.

Umuryango wa Rita uvuga ko ukimara kubona ubutumwa bwa mbere wamenyesheje Polisi, igahita itangira gukora iperereza, ariko umuryango wo ugakomeza kwakira ubutumwa bwinshi busaba amafaranga nubwo butasobanuraga aho yashyirwa cyangwa se ngo ugire ibindi bisobanuro uhabwa.

Dr Mutea yagize ati “Twawubonye ni umurambo w’umwana wacu wicanywe ubugome bwinshi, hafi y’iduka rinini ryo ku muhanda wa Thika ( Thika Road Mall TRM). Ababyeyi be, abavandimwe be, n’umuryango wacu wose, ntituremera ko icyo kintu kibabaje gityo cyatubayeho”.

“ Umwana wacu yari umukobwa w’umuhanga kandi ubona usobanukiwe cyane, yagiraga umutima mwiza kandi yita ku bantu. Yagiraga urwenya cyane kandi agahorana ibyishimo”.

Ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, umugabo ukekwaho kuba ari we wishe uwo mukobwa wigaga muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta, yafatiwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta, arimo agerageza gusohoka muri Kenya, mu gihe bivugwa ko bari baramenyaniye kuri Interineti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu bugome burakabije pe

PAPY yanditse ku itariki ya: 23-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka