Al-Shabab yashimuse indege ya UN

Umutwe wa Al-Shabaab urwanya Ubutegetsi bwa Somalia washimuse kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yari mu butumwa bw’akazi muri Somalia nyuma yo kugwa mu gace Al-Shabaab igenzura.

Major Hassan Ali yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko iyo ndege yagize ibibazo ikimara guhaguruka mu Mujyi wa Beledweyne muri Somalia rwagati, iza kugwa mu buryo butunguranye mu gace Al-Shabaab igenzura.

Ati “Abagabo b’Abanyasomaliya babiri n’abanyamahanga benshi bari bayirimo, yari inatwaye ibyangombwa byo mu buvuzi kandi yagombaga gukura abasirikare bakomeretse mu karere ka Galgaduud.

Umukozi w’Umuryango w’Abibumbye (UN) yavuze ko iyo Kajugujugu ari iy’intumwa y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Somalia. Reuters ivuga ko iyo ndege yari itwaye abantu icyenda, ariko ntihamenyekanye umwirondo w’abo bantu bari mu ndege ndetse n’ibihugu baturukamo.

Umuvugizi wa Leta ya Somalia ntacyo yahise atangaza ku byakozwe na Al-Shabaab.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imananitabare iyondege nabobanu baribayirimo.

zigirishuti jea bosco yanditse ku itariki ya: 13-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka