Ingabo za EAC zagaragaje impungenge zo gusiga muri Kivu hari imirwano

Ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) bwatangaje ko nubwo Leta ya Congo Kinshasa itashimye ko izi ngabo zikomeza akazi ko kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bishimira ko mu gihe bari bahamaze bagerageje guhagarara hagati bigatuma imirwano itagira ubukana, bakagaragaza impungenge z’uko urujya n’uruza rwahagaze mu mihanda iva mu zindi Teritwari igana mu mujyi wa Goma.

Bashimye ingabo za EACRF kubera akazi zakoze
Bashimye ingabo za EACRF kubera akazi zakoze

Ubuyobozi bw’ingabo za EACRF bubitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubundi buyobozi bw’ingabo mpuzamahanga bukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) burimo ingabo zihuriweho n’Akarere mu kugenzura imipaka ihana imbibi n’igihugu cya DRC zihuriye mu mutwe wa EJVM, n’itsinda ry’ubuyobozi bw’ingabo burimo kugenzura uko ibikorwa byo gucyura ingabo za EACRF bihagaze.

Ni ibiganiro biherutse kubera mu mujyi wa Goma ku biro by’ingabo z’umuryango wa EACRF, aho Maj Gen Aphaxard Kiugu ukuriye ingabo za EACRF yatangaje ko ingabo zoherejwe n’ibihugu bya EAC zasubiye mu bihugu byazo, ndetse ibiro bya EACRF bikaba bigomba gufunga imiryango nyuma y’uko bimaze kugenzura ko nta musirikare wavuye muri EAC usigaye muri DRC.

Maj Gen Aphaxard Kiugu yabwiye itsinda ryashyiriweho kugenzura ibikorwa byo gucyura ingabo za EAC ko EACRF yari ishoboye gucunga umutekano, nubwo yangiwe gukomeza ubutumwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Agaragaza ko nubwo batashye ariko abaturage basigaye mu bibazo by’urujya n’uruza mu bice biyoborwa n’ingabo za Leta (FARDC) no mu bice biyoborwa n’abarwanyi ba M23.

Yagize ati « hari ikibazo cy’ingendo z’abaturage bakoresha umuhanda wa Masisi na Rutshuru, kuko ikoreshwa mu kugaburira abaturage benshi. »

Iyi mihanda ihuza umujyi wa Goma n’izindi Teritwari, aho umuhanda umwe uva mu mujyi wa Goma ugahuza Teritwari ya Masisi, Walikale, naho undi uhuza Nyiragongo, Rutshuru, Beni na Butembo.

Ni imihanda ituma abatuye mu mujyi wa Goma bashobobora kubona ibibatunga, ariko n’abatuye muri izo Teritwari bagashobora kubona ibicuruzwa bivuye mu mujyi wa Goma kandi byinshi biba byavuye mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka