RDC : Ukuriye ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru yahagaritswe

Gen Maj Bruno Mpezo Mbele uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora ibikorwa by’urugamba mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) muri Kivu y’Amajyaruguru yatawe muri yombi ashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR.

Gen Maj Bruno Mpezo Mbele yari aherutse guhabwa inshingano zo kuyobora ibikorwa by'urugamba muri Kivu y'Amajyaruguru
Gen Maj Bruno Mpezo Mbele yari aherutse guhabwa inshingano zo kuyobora ibikorwa by’urugamba muri Kivu y’Amajyaruguru

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo za FARDC, Maj Gen Sylvain Bomusa Ekenge, yatangaje ko uyu Jenerali yamaze gutabwa muri yombi ashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ukaba ubarizwa mu Burasiraba bwa Congo.

Iryo tangazo rigira riti «Ubuyobozi bw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buramenyesha Abanyecongo n’abanyamahanga ko umuyobozi ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu gace ka 34 k’ingabo, Gen Maj Bruno Mpezo Mbele, yahagaritswe akaba akurikiranyweho gukoresha nabi abasirikare yari afite, no kurenga ku mabwiriza y’igisirikare agakorana na FDLR, ubutabera bwa Gisirikare bukaba bumukurikiranyeho ibyaha aregwa. Ubuyobozi bwa gisirikare bwa FARDC bukaba buhamagarira abasirikare kureka gukorana na FDLR .»

Nubwo Gen Maj Bruno Mpezo Mbele ashinjwa gukorana na FDLR, Perezida Felix Tshisekedi yagaragaje ko nta kibazo gukorana n’uyu mutwe kuko yagaragaje ubushake bwo gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Imikoranire ya FDLR n’ingabo za Congo imaze igihe mu rugamba inyeshyamba za M23 zihanganyemo n’ingabo za Leta ya Kinshasa, ndetse bimwe mu bikorwa byaranze ubufatanye bwa FDLR na FARDC burimo ibisasu byarashwe tariki 23 Gicurasi 2022, mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze birashwe n’ingabo za FARDC.

Hagaragaye ubufatanye bwa FARDC na FDLR ku rugamba ndetse FDLR zihabwa ibikoresho kugira ngo zizatere u Rwanda.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangiye kwitandukanya n’umutwe wa FDLR nyuma y’uko amahanga atangiye kugaragariza Perezida Félix Tshisekedi ubushotoranyi akorera u Rwanda bushingiye ku kwifatanya n’umutwe wa FDLR akigamba gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni ibiganiro Perezida Félix Tshisekedi aheruka kugirana na Avril Danica Haines ukuriye ubutasi bwa Amerika, ibiganiro byakurikiwe no gutanga agahenge mu gihe cy’amatora na nyuma yayo ariko kakaza guhagararara kubera ibikorwa by’intambara byongeye kubura.

Bamwe mu Banyecongo bavuga ko ubuyobozi bw’ingabo za FARDC buri mu ihurizo ryo kwitandukanya na FDLR imaze igihe ari yo yari iyoboye urugamba.

Ingabo zavuye mu gihugu cy’u Burundi zagaragaje ko zahuye n’ibibazo mu guhangana na M23 kubera ingabo za FARDC zikorana n’abarwanyi ba FDLR bafite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakagira urwango mu gukorana n’abasirikare b’Abarundi bari mu bwoko bw’Abatutsi bari ku rugamba.

Hari kandi ikibazo ko ingabo zavuye mu bihugu bya SADC na zo zananizwa no gukorana n’umutwe w’iterabwoba ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibifatwa nk’icyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hhhh. Iri ni ikinamico, abanyarwanda ntibavutse ejo.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 1-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka