Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyasobanuye ibijyanye n’ibinini byo kuboneza urubyaro giherutse guhagarika ku isoko ry’u Rwanda, kuko bitujuje ubuziranenge.
Abantu batanu bo mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero bajyanywe kwa muganga, kubera gukoresha imiti gakondo, bakamererwa nabi ku buryo batabashaga kwitangira amakuru y’icyo babaye.
Ikigo Ubumwe Community Center cyita ku bafite ubumuga bukomatanyije mu Karere ka Rubavu, cyatangije inyubako izajya ikora insimburangingo mu gufasha abafite ikibazo cyo kuzibona.
Umuryango Nyarwanda wita ku buzima (SFH Rwanda) wahawe gucunga amavuriro y’ibanze (Health posts) mu Rwanda, umaze gusuzuma ibibazo byugarije imikorere n’amavuriro y’ibanze usuzuma n’ingamba zafatwa kugira ngo arusheho gukora neza.
Ababyeyi bafite abana bavukanye uturenge tw’indosho (Clubfoot) barahamagarira ababafite kubavuza, kubera ko ari indwara ivurwa igakira, bikaba byabarinda ubumuga bwo kudashobora kugenda.
Kuba imiti myinshi n’inkingo bikoreshwa muri Afurika bituruka hanze yayo, ni ikibazo gihangayikishije, ku buryo abashakashatsi barimo gukora ibishoboka kugira ngo Afurika ishobore kwihaza mu bijyanye n’imiti n’inkingo.
Umubyeyi wabo, Ntakirutimana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko aba bana bavukiye mu Bitaro byo ku Munini mu Karere ka Nyaruguru bitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023.
Minisiteri y’ubuzima MINISANTE yatangaje gahunda iteganya yo gutangiza ikigo cy’ubuvuzi gishya, kizita ku kuvura indwara zo mu mutwe, serivisi zizagitangirwamo zikaziyongera ku zisanzwe zitangirwa mu bitaro by’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe by’i Ndera.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) buvuga ko igikorwa cyo gutandukanya abana bavutse bafatanye tariki 15 Nzeri 2023 bizakorwa nyuma y’igihe kibarirwa hagati y’amezi atandatu n’umwaka, kugira ngo babanze bagire ingingo zifatika.
Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) , hari abana bavutse bafatanye barimo kuhakurikiranirwa. Umuganga urimo kubakurikirana witwa Dr Ntaganda Edmond, avuga ko hari icyizere ko abo bana bashobora kubaho, nubwo ibikorwa byo gutandukanya ibice by’umubiri by’abo bana bifatanye bizakorwa mu byiciro.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), ritangaza ko impamvu hakoreshwa urukingo rw’ibitonyanga aho gukoreshwa inshinge ku bana ari ukubera inzira indwara ziba zirimo gukingirwa zanduriramo.
Hari abatarumva ko umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije na we ashobora gukenera serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, ntibumve ko na we ari umuntu nk’abandi, akeneye kugira umuryango, akeneye kuba yatera inda, akeneye kuba yatwita, akabyara umwana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, buratangaza ko muri Mutarama 2024, abaturage b’Umurenge wa Karembo bagorwaga no kubona serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, ko bazaba babonye ikigo nderabuzima kibegereye.
Bamwe mu rubyiruko bifuza ko udukingirizo twashyirwa ku bajyanama b’ubuzima mu Midugudu aho batuye kuko ahandi tuboneka ari kure ndetse bamwe bakagira isoni zo kutugura mu maduka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutoni Jeanne, arashishikariza abaturage bamaze kumenya ko bafite virusi itera SIDA gufata imiti igabanya ubukana kuko kutayifata ari ukwihemukira no guhemukira Igihugu kiyemeje kuyitanga ku buntu.
Mu nama mpuzamahanga ya 25 y’Urugaga rw’Abaganga muri Afurika, iteraniye i Kigali guhera tariki ya 4 kugera tariki 9 Nzeri 2023, yiga ku ngamba zigamije guteza imbere ubuzima, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko urwego rw’ubuzima rugikeneye ibikorwa byinshi birimo kongera umubare w’abaganga ndetse bafite (…)
Abagana Ikigo nderabuzima cya Rurembo mu Karere ka Nyabihu biganjemo abagore, bari mu byishimo by’inzu y’ababyeyi (maternité) nshya yuzuye, ikaba yitezweho kubarinda kubyarira mu ngo n’ingendo zivunanye bakoraga bajya ku bindi bigo nderabuzima kubyarirayo.
Umuryango nyarwanda uharanira ubuzima bwiza bw’urubyiruko n’ababyeyi (Rwanda Health Initiative for Youth and Women/RHIYW), wateye inkunga y’Imashini kabuhariwe zigenewe gusuzuma ababyeyi batwite (Echography), mu bigo nderabuzima 13 byo mu Karere ka Musanze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko bugiye kwegurira abikorera amavuriro mato (Postes de Santé) adakora neza, mu rwego rwo kuyashakira abakozi bashoboye kandi bavura abaturage buri munsi.
Kwita ku ruhu rwo mu maso bikubiyemo ibirenze kurusukura no gukoresha amavuta yo kwisiga, harimo gufata indyo yuzuye, gusinzira bihagije, gukora siporo n’ibindi.
Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Leta zunze Zbumwe za Amerika, zikorera ku mugabane wa Afurika (USAFRICOM) n’izo muri Leta ya Nebraska, zatangije ibikorwa by’iminsi itanu byo kuvura abaturage mu Karere ka Bugesera.
Gukiza umuntu urimo kugerageza gutanga ubuzima ni kimwe mu bintu by’ingenzi abantu bashobora gukora, kuko icyo gihe uba utabaye ubuzima bw’abantu babiri icya rimwe.
Ababyeyi bagana Ikigo nderabuzima cya Karangazi barishimira inyubako nshya y’ababyeyi yamaze kuzura kuko irimo gutuma bahabwa serivisi nziza, bakavuga ko iya mbere bakirirwagamo yari ntoya cyane, ku buryo batabonaga uko bisanzura.
Umuganga mu Bitaro byo muri Tanzania byitwa ‘Hospitali ya Taifa Muhimbili (MNH)’, Dr Sadick Sizya, avuga ko iyo amazi abaye menshi kurusha akenewe mu mubiri atari byiza, kuko icyo gihe umuntu yisanga mu byago byo kugira uburozi mu mubiri butuma hari ubutare bw’ingenzi bugabanuka, harimo n’ubwitwa ‘sodium’.
Abakozi ba Kompanyi yitwa CMA CGM y’Abafaransa ikora ubwikorezi (shipping) cyane cyane ku mazi no ku butaka, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bayo, tariki ya 30 Kamena 2023 bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso cyabereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.
Abaturage bivuriza ku Kigo nderabuzima cya Nyagatare, barishimira ko babonye inyubako nshya ituma bisanzura ariko nanone basaba ko umubare w’abaganga wakwiyongera, kugira ngo bajye bahabwa serivisi ku gihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, arasaba ababyeyi kudatekereza uburozi mu gihe barwaje abana, ahubwo bakihutira kujya kwa muganga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko amavuta yagenewe kurinda abafite ubumuga bw’uruhu ategereje abayakeneye, ariko bakaba bagomba kubanza kubimenyesha Ikigo Nderabuzima, kugira ngo kiyatumize mu bubiko bw’imiti i Kigali.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko mu myaka 20 ishize mu Rwanda impfu z’abana zagabanutse ku kigereranyo kirenga 80%, aho zavuye ku 196 zikagera kuri 45%, ku bana 1,000 baba bavutse ari bazima.
Ikigo kirengera inyungu z’abaguzi muri Kenya cyareze uruganda rw’Abanyamerika rukora puderi z’abana (Johnson & Johnson Services Inc) ko rwohereza puderi zitera kanseri muri Kenya.