Tanzania: Batangije ubuvuzi bw’umutsi ujyana amaraso mu mutima bidasabye kubaga umurwayi

Muri Tanzania, abarwayi bafite ibibazo byo kuziba imitsi ijyana amaraso mu mutima, batangiye gukorerwa ubuvuzi budasaba ko babagwa agatuza ngo bagafungure, ni ubuvuzi bushya bwatangiye gukorerwa mu kigo cyitwa ‘Jakaya Kikwete Cardiac Institute (JKCI)’ gisanzwe gitanga ubuvuzi bw’umutima.

Ni ubuvuzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho bakoresha igikoresho cyabugenewe cyinjizwa imbere mu gatuza kigakoreshwa mu kuvura iyo mitsi cyangwa se mu kuyizibura, bidasabye ko babaga umurwayi ngo bamufungure agatuza. Gusa, kuvura iyo mitsi ijyana amaraso mu mutima binyuze mu kubaga agatuza, ngo ntibwavuyeho, ahubwo buzajya bukorwa ku bakiri bato.

Inkuru ya Mwananchi cyandikirwa muri Tanzania, ivuga ko umuganga w’inzobere muri ubwo buvuzi bw’imitsi ijyana ku mutima, Dr Khuzeima Khunbhui, ku wa 14 Ukuboza 2023, yatangaje ko ubwo buvuzi, bukorerwa abarwayi bafite imyaka 70 y’amavuko kuzamura.

Yagize ati “Mbere twavuraga abarwayi bafite icyo kibazo tubanje kubabaga mu gatuza, kandi bigakorwa no ku barwayi bafite imyaka 70 kuzamura, bafite ikibazo cy’imitsi ijyana amaraso mu mutima yazibye. Ariko ubu ni ugupfumura akenge gatoya kanyuzwaho akantu kameze nk’umuheha gafasha umutsi wari warazibye gukomeza gukora neza”.

Ati “Ako gaheha gakoreshwa muri iki gihe muri ubwo buvuzi, gakorwa mu ruhu rw’inka cyangwa se ingurube, kakaba gafite ubushobozi bwo gukora imyaka 15 nibura”.

Yakomeje avuga ko ubushakashatsi bukomeje bwo kureba niba utwo duheha dukorwa mu mpu z’inyamaswa, twazajya tumara igihe kirekire kirenze imyaka 15 ku buryo twajya dukoreshwa no ku barwayi bafite ikibazo cy’imitsi y’umutima yazibye.

Yasobanuye ko ubu ku barwayi bakiri bato, bo iyo bagiye guvurwa kuri icyo kibazo cy’imitsi ijyana ku mutima yazibye, babagwa mu gatuza, nyuma bagashyirwamo icyuma mu mutsi kuko byo bimara igihe kirekire, ariko bigasaba ko uwakorewe ubwo buvuzi ahabwa imiti agomba gukoresha ubuzima bwe bwose.

Donald Lema, wo mu Ntara ya Kilimanjaro, avuga ko ajya kumenya ko yagize ikibazo cy’iyo mitsi ijyana amaraso mu mutima, byatangiye yumva mu mubiri we asa n’udafite imbaraga, yajya agenda metero 100 agahita yumva ananiwe, bigasaba ko abanza kuruhuka. Nyuma agiye kwipimisha kwa muganga bamubwira ko hari umwe mu mitsi minini ijyana amaraso mu mutima wagize ikibazo.

Yagize ati “Nabwiwe ko ubuvuzi nabubona mu Buhinde cyangwa se kuri JKCI, ubwo mpita nza kuri JKCI baramvura, ubu nta bubabare numva ahantu aho ari ho hose mu mubiri”.

Yavuze ko muri rusange kugira ngo akorerwe ubwo buvuzi bwo gushyirwamo agaheha mu mutsi munini ujyana amaraso mu mutima, yagombaga kwishyura Miliyoni 80 z’Amashilingi ya Tanzania, ariko yishyuye Miliyoni 25 gusa, izindi zishyurwa na Leta.

Undi muganga w’inzobere mu by’ubuzima bw’umutima kuri iryo vuriro rya JKCI, Tatizo Waane, yavuze ko kugira ibyo bibazo by’imitsi ijyana mu mutima iziba, ahanini bijyana n’impinduka zo mu mubiri, cyane cyane zikajyana n’imyaka kuko biboneka cyane ku bakuze.

Yagize ati “Iyo uwo mutsi umaze kwifunga, bituma amaraso atagera mu mutima neza, maze impyiko, ubwonko, n’izindi ngingo zitandukanye mu mubiri zigatangira kubona amaraso makeya. Igikurikiraho, ni uko uwagize ibyo bibazo, atangira kujya yumva umutwe umubabaza kenshi ndetse no mu gatuza”.

Dr Waane yavuze ko iyo bakoreye umurwayi ubwo buvuzi, ari igikorwa kimara hagati y’isaha n’abiri kandi umurwayi akarara mu bitaro rimwe, mu gihe kubaga mu gatuza byo bisaba ko umurwayi amara ibyumweru bibiri mu bitaro.

Ikindi ni uko umurwayi uvuriwe aho muri Tanzania, ikiguzi cy’ubuvuzi ari Miliyoni 80 z’Amashilingi ya Tanzania, mu gihe ugiye mu Buhinde aba asabwa kwishyura Amashilingi Miliyoni 150.

Umuyobozi mukuru w’icyo kigo gitanga ubuvuzi bw’umutima JKCI, Dr Peter Kisenge, yavuze ko ubuhanga abaganga bakoresha mu kuvura izo ndwara z’umutima, babugezeho ku bufatanye n’ibitaro by’indwara z’umutima byo mu Buhinde bya Starcare, ubu muri icyo kigo cya JKCI hakaba hamaze kuvurirwa abarwayi bagera ku 3000 guhera muri Nyakanga kugeza muri uku Kwezi k’Ukuboza 2023.

Yemeza ko abaganga bo muri JKCI bari ku rwego rwa 90% mu gutanga izo serivisi z’ubuvuzi bw’umutima bidasabye kubaga, kandi ko ubwo buvuzi butari henshi muri Afurika, kuko buri muri Afurika y’Epfo, Maroc na Tunisia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka