Abana bo mu Rwanda barakingirwa kuri 96% - RBC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko abana bo mu Rwanda bakingirwa ku kugera ku kigero cya 96% by’abana bose baba bagomba guhabwa inkingo.

Abana mu Rwanda barakingirwa kugera kuri 96%
Abana mu Rwanda barakingirwa kugera kuri 96%

Abo 96% ni abana bakingirwa inkingo zose nk’uko baba baziteganyirijwe guhera bakivuka kugera bageze ku mezi 15, aho bahawe nibura inkingo zigera kuri 13, hagamijwe kubarinda indwara zitandukanye zishobora kubazahaza.

Gahunda y’ikingira mu Rwanda yatangiye mu1980 itangirana n’inkingo esheshatu, ariko kuri ubu zikaba zigeze kuri 13, aho Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo inkingo zatangiye kwiyongera, abana bari barakingiwe bari ku kigero cya 76% bigenda bizamuka kugera aho biri uyu munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Rinda Ubuzima muri uyu mwaka wa 2023, bugakorerwa ku bantu 1,180 bugamije kureba impamvu zitera bamwe kudakirwa, bwagaragaje ko zimwe muri zo harimo kwanga gukora urugendo rurerure abantu bajya kwikingiza, cyangwa imyumvire ikiri hasi mu bijyanye n’akamaro k’inkingo.

Umuyobozi Mukuru wa Rinda Ubuzima, Marie Michelle Mulisa, avuga ko basanze hari impamvu zitandukanye zituma hari abatajya cyangwa ngo bajyane abana gukingirwa.

Ati “Hari nk’ababyeyi baba bafite abana atari ukwanga ko bakingirwa ariko bakareba urugendo bagenda bagasanga habaye kure. Ikindi ni uko n’abakuru usanga hari abadasobanukiwe akamaro ko kwikingiza bakaba bakeneye inyigisho nyinshi kugira ngo babashe gusobanukirwa bumve akamaro k’urukingo babihe agaciro. Ubwitabire bw’abagabo nabwo buracyari bucye mu kujyana abana gufata inkingo, abagabo baramutse babyitabiriye hari icyo byafasha mu kuzamura imibare.”

Hassan Sibomana, Umuyobozi w’ishami rishinzwe inkingo muri RBC, avuga ko hari gahunda zitandukanye zigamije gufasha n’uwo mubare w’abatakingirwa kwikingiza.

Ati “Ni yo nzira turimo yo kugira ngo nibura n’abo bana basigara badakingiwe, ntihagire mu by’ukuri ucikanwa n’urukingo, kubera ko izi serivisi zitangirwa ubuntu waba ufite ubwishingizi cyangwa utabufite. Ni yo mpamvu dutekereza ko ni 100% bishoboka kuba twabigeraho, ariko bigasaba ubufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima na RBC n’abaturage muri rusange, buri wese akumva ko ari umukoro kugira ngo umwana akingirwe.”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku nkingo zihabwa abana, bwagaragaje ko ababyeyi benshi babona amakuru bayakesha ibiganiro bitangirwa ku bigo nderabuzima.

Ati “Twasanze ababyeyi bagera kuri 66% bavuga ko ibyo biganiro ari byo bibafasha cyane kubona amakuru yose ajyanye n’inkingo abantu baba bibaza, mu gihe tuba dukoresha n’ubundi buryo bwinshi butandukanye burimo kohereza ubutumwa, ariko tubwirwa y’uko ibyo biganiro byo ku bigo nderabuzima bifite uruhare rukomeye mu gutuma amakuru ajyanye n’inkingo zihabwa abana agera ku bo agenewe.”

Kugeza ubu mu bigo nderabuzima byose biri mu gihugu uko ari 514 hatangirwa inkingo, ariko mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage inkingo, ubuyobozi bwa RBC buvuga ko bitarenze Ukuboza 2023, ku ikubitiro mu mu mavuriro y’ibaze arenze 90 hatangira gutangirwa serivisi zijyanye no gukingira, nk’uko Sibonamana akomeza abisobanura.

Ati “Bitarenze uku kwezi k’Ukuboza turatangirana n’amavuriro 95 kuko ibikeneye byose muri ayo mavuriro byarakozwe, hari n’aho twatangiye gutwara inkingo nko mu mavuriro y’ibanze yo mu Karere ka Burera, aho turimo gutwara inkingo twifashishije uburyo bugezweho dukoresheje drone, tukaba dushishikariza abaturage kugira ngo begere amavuriro y’ibanze, byibura ayatangiye, dutangire dukingire abana, bakingiriwe hafi.”

Hassan Sibomana, Umuyobozi w'ishami rishinzwe inkingo muri RBC
Hassan Sibomana, Umuyobozi w’ishami rishinzwe inkingo muri RBC

Uretse gukingirira mu mavuriro, hari na gahunda ya Minisiteri y’ubuzima yo gukingirira abana mu Midugudu (Vaccination Outreach), zikorerwa ahantu harenze ibihumbi bibiri mu gihugu, aho abakozi bo ku ivuriro bajya gukingira abana mu Midugudu, kuri gahunda bahanye na bo babona bishobora kugora kugera ku ivuriro.

Nubwo nta kiguzi cyakwa ku rukingo ruhawe umwana, ariko ngo inkingo zirahenda, kubera ko nk’ingengo y’imari izigendaho ku mwaka igera kuri Miliyoni 10 z’Amadorali y’Amerika, yo kugura inkingo gusa hadashyizwemo ibindi birimo aho zibikwa, n’ibindi byinshi bizigendaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka