Ibitaro bya Kibagabaga byeguriwe Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yeguriye Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi Ibitaro bya Kibagabaga. Ibi bitaro bigiye gishyirwa ku rwego rwa kabiri(bivuye ku rwa gatatu), bikaba byeguriwe Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi y’iri torero muri Afurika yo Hagati(AUCA).

Dr Nsanzimana n'abayobozi mu Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi, mu muhango wo gushyikirizwa ibitaro bya Kibagabaga
Dr Nsanzimana n’abayobozi mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, mu muhango wo gushyikirizwa ibitaro bya Kibagabaga

Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bavuga ko ibi bitaro bigiye kubona ubushobozi bwisumbuyeho bwo gutanga serivisi no kubona inzobere mu kuvura.

Umuhango wo kwegurira ibitaro bya Kibagabaga Kaminuza ya AUCA wayobowe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana.

Dr Nsanzimana avuga ko inyungu Leta n’abaturage muri rusange babonye ari uko ibyo bitaro bizatangira kuvugururwa no kwagurwa, bigashakirwa abarimu bigisha kuvura ndetse n’abaganga b’inzobere.

Dr Nsanzimana agira ati "Ibitaro bya Kibagabaga bigiye ku rundi rwego nubwo atari uyu munsi, hari inyubako zigiye kongerwaho, hari n’abaganga benshi bazagenda baza biciye mu bufatanye bw’idini ry’Abadivantisiti n’Ishuri rya AUCA riri hariya i Masoro."

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Hesron Byiringiro, yizeza ko ibitaro bya Kibagabaga bigiye kwita ku barwayi mu buryo bwihariye, kandi ko bazishimira serivisi bahabwa.

Harimo kugabanya imirongo n’igihe abarwayi bamara bategereje kwivuza, guca mu cyuma cyangwa gufata ibizamini, nk’uko Umuyobozi muri ibyo bitaro ushinzwe abakozi n’imari(DAF), Magnifique Paulette, akomeza abishimangira.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya AUCA bwizeza ko abakozi bose basanzwe bakorera ibitaro bya Kibagabaga bazahaguma ndetse banahabwe amahugurwa abongerera ubushobozi.

Hazabaho kandi gukemura ibibazo bijyanye n’ubukungu, harimo kwishyura imyenda(amadeni) yose ibyo bitaro byari bifitiye inzego zitandukanye.

Ni ibitaro kugeza ubu bifite abakozi 271, bikaba bishinzwe kugenzura ibigo nderabuzima 17 n’ibigo bito 43 by’ubuvuzi (health posts), bikagira imbangukiragutabara (ambulances) eshanu, ariko ngo hakaba icyuho cyo kubura abakozi 260 bashoboye.

Ibitaro bya Kibagabaga kugeza ubu bimaze imyaka 20 bibayeho, bishinzwe kwita ku baturage bagera kuri 879,504 bo muri Gasabo n’ahandi, bikaba biganwa n’abagera ku 5,700 nibura buri mwaka, bagasangira ibitanda 225.

Dr Nsanzimana yavuye i Kibagabaga atangije iyubakwa ry'izindi nzu zizafasha ibyo bitaro gutanga serivisi neza
Dr Nsanzimana yavuye i Kibagabaga atangije iyubakwa ry’izindi nzu zizafasha ibyo bitaro gutanga serivisi neza

Ni ibitaro bisanzwe bifite ubushobozi bwo kuvura (harimo no kubaga) indwara zifata abana, indwara zo mu mubiri harimo izo mu nda n’umutima, ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe, bikanagira uburuhukiro bw’abitabye Imana(morgue).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mbabajwe cyane n’ibi bintu mana ngwino utabare kuko abashumba gito bagambaniye umukumbi wawe(intambara ikomeye p.431).

Francois yanditse ku itariki ya: 2-01-2024  →  Musubize

Turishimye kubw’umurimo w’Imana uzakorerwa muri ibi botaro Imana izabashoboze kugera kuntego

Mugiraneza telesphore yanditse ku itariki ya: 19-12-2023  →  Musubize

Kuba ibitaro bya kibagabaga byeguriwe itorero ry’abadiventiste rwose nibyiza . Kandi twuzeye ko kubwo gufashwa n’Imana services zose zizahatangirwa zizaba Ari nziza cyanee.
Uwiteka azabe ari we wigaragariza mu bikorerwa byose bizahakorerwa🙏🙏

NYIRANSENGIMANA Josephine yanditse ku itariki ya: 18-12-2023  →  Musubize

Kuba ibitaro bya kibagabaga byeguriwe itorero ry’abadiventiste rwose nibyiza . Kandi twuzeye ko kubwo gufashwa n’Imana services zose zizahatangirwa zizaba Ari nziza cyanee.
Uwiteka azabe ari we wigaragariza mu bikorerwa byose bizahakorerwa🙏🙏

NYIRANSENGIMANA Josephine yanditse ku itariki ya: 18-12-2023  →  Musubize

Kuba ibitaro bya kibagabaga byeguriwe itorero ry’abadiventiste rwose nibyiza . Kandi twuzeye ko kubwo gufashwa n’Imana services zose zizahatangirwa zizaba Ari nziza cyanee.
Uwiteka azabe ari we wigaragariza mu bikorerwa byose bizahakorerwa🙏🙏

NYIRANSENGIMANA Josephine yanditse ku itariki ya: 18-12-2023  →  Musubize

Bazatange service nzinza batazanyemo byabindi by’imyemerere y’idini ngo kwisabato ntibakora! roho nziza itura mu mubiri muzima; Kandi reta yabeguriye ibitaro ibonako bashoboye🙏

Tom yanditse ku itariki ya: 18-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka